Paapa yaba ‘yagambaniwe’
Abakozi babiri b’i Vatican kwa Paapa batawe muri yombi bakurikiranyweho kugambana. Aba bafashe inzandiko z’amabanga ya kiliziya bazishyira hanze, ibintu ngo bishobora gushyira ubuzima bwa Paapa Francois mu kaga nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru El Pais.
Aba ni umuvugizi mu by’amategeko ukomoka muri Espagne hamwe n’umuhanga mu by’itumanaho ukomoka mu Butaliyani ubu bafashwe n’abashinzwe umutekano muri Leta ya Vatican.
Usibye Paapa Francois, uwo yasimbuye Benoit XVI nawe yahuye n’ikibazo nk’iki mu mu 2012 agambanirwa n’abanyamabanga bayashyize ku karubanda.
Usibye uriya mutaliyana n’umusipanyole bafashwe, abandi bakozi babiri bakoraga mu by’icungamutungo nabo ngo batawe muri yombi mu iperereza rikomeje.
Lucio Angel Vallejo Balda w’imyaka 54 wari umusenyeri i Vatican na Francesca Chaouqui, 33 umuhanga mu by’itumanaho nibo batawe muri yombi.
Abakurikiranira ibya Vatican bugufi bavuga ko kuba Papa Benois XVI yaragambaniwe n’abamubaga hafi, na Papa Francois mwitsinda ry’abantu umunani yashyizeho ngo bige ku mikoreshereze y’amafaranga, hatari kuburamo abambanyi.
Aba bafashwe bararegwa gutanga inyandiko z’ibanga zivuga ukutumvikana hagati y’abayobozi ba Kiliziya bo mu nzego zo hejuru ku mikoreshereze y’imari.
Izi nyandiko bazihaye umunyamakuru warimo gukora iperereza kuri ruswa ivugwa i Vatican.
Gusa kugeza ubu ngo biracyekwa ko aba bafashwe batakoreraga Leta ya Vatican iyoborwa na Papa ahubwo haba hari n’izindi nzego bakoreraga.
Papa Francois mu 2013 yashyizeho itsinda ry’abantu umunani rishinzwe kuvugurura imikoreshereze y’imari muri kiliziya gatolika.
Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ubwose ko batangiye gusubiranamo kandi ari bamwe mubayoboye iyisi dutuyemo ntangaruka kubayituye?!!!!! aha !!!! ubundi ukuri kuzagaragara njye sinsobanukirwa ijambo: papa, nyirubutungane, musenyeri namazina adakwiye guhuzwa nikibi nagato nayabatuye mw’ijuru naho kwisi ntibinjyanyepe!!!!. Murakoze
iri ni irangira ry isi
Comments are closed.