Hagiye gutorwa umunyamideli wa mbere mu Rwanda (Rwanda Super Model 2015)
Binyujijwe muri Kigali Fashion Week kimwe mu bikorwa bisanzwe biteza imbere abanyabuge n’abanyamideli,hagiye gutoranywa umunyamideli wa mbere mu Rwanda mu cyo bise (Rwanda Super Model 2015).
Ni nyuma y’aho bakoreye amajonjora mu Ntara zose z’u Rwanda hagatoranywa abakobwa bagera kuri 33 baje gukurwamo 15 bagerageje kwitwara neza.
Muri abo 15 bivugwa ko hari umwe waje kuvuga ko atagishaka kwitabira iryo rushanwa. Biza gutuma hasigara umubare w’abakobwa 14 bagomba gukurwamo umwe uzegukana ikamba.
John Bunyeshuri usanzwe umenyerewe mu gikorwa cya Kigali Fashion Week, yatangarije Umuseke ko umukobwa uzegukana iryo kamba hari intambwe azaba ateye ikomeye ku rwego rw’isi.
Yagize ati “u Rwanda ubu rurimo kwiyubaka mu bijyanye n’imyidagaduro. Ari nayo mpamvu mu ngeri zose hakwiye kuboneka abantu bafite ibyatuma igihugu kirushaho kumenyekana.
Muri iki gikorwa cyo gutoranya umunyamideli wa mbere mu Rwanda kiswe ‘Rwanda Super Model’, uzagira amahirwe yo kwegukana iryo kamba hari intambwe azaba ateye kandi ikomeye.
Kubera ko hari ibigo byinshi byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Afurika y’Epfo bizakorana nawe mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa bitandukanye”.
Abajijwe niba anta gihembo runaka azegukana cy’ishimwe, yavuze ko nta gihembo kiruta ibyo byose bazamukorera. Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizaba ku wa gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2015 muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 20.000 frw, 15.000 frw na 5000 frw ahasanzwe.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW