Kubaka Stade ya Rubavu izakira CHAN bigeze kuri 97%
Rubavu – Ni ibyatangajwe na Komite yo mu Rwanda ishinzwe gutegura imikino y’igikombe cya Africa cy’abakinnyi bakinira imbere mu bihugu byabo kizabera mu Rwanda umwaka utaha, bari bamaze gusura iyi stade Umuganda y’i Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.
Stade iragaragara nk’iyuzuye nubwo hari bicye bitaratunganywa, bitandukanye na Stade Huye yasuwe n’iyi Komite mu kwezi gushize bagasanga yo igeze kuri 85% yubakwa.
Stade ya Rubavu yari isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2 500, ubu yongerewe imyanya igira ubushobozi bwo kwakira abantu 5 000 bicaye neza.
Yubakiwe ikibuga kigezweho, ibyumba byo kwambariramo (dressing room) byari bibiri bigirwa bine, yongerewe ubwiherero rusange buba ibyumba 34 na bibiri by’abanyacubahiro.
Vincent de Gaule Nzamwita umuyobozi wa Komite itegura CHAN2016 mu Rwanda, akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, yatangarije abanyamakuru ko bishimiye aho imirimo basanze igeze no kuba iyi stade urebye yiteguye ugereranyije n’igihe gisigaye.
Jeremie Sinamenye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu we avuga ko ubu banatangiye kumenyekanisha imikino izabera aha iwabo i Rubavu kugira ngo abaturage n’abacuruzi bitegure kwakira neza amakipe azakinira i Rubavu.
Eric Serubibi ushinzwe imyubakire mu kigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire “Rwanda Housing Authority” yatubwiye ko hakiri imbogamizi ya bimwe mu bikoresho bitaragera mu Rwanda kugira ngo izi stade zirangire neza.
Aha ngo harimo ibikoresho bya ‘Video Screening Tables’ n’amatara kuri stade ya Huye na Rubavu. Ariko ngo biragera mu Rwanda bitarenze ibyumweru bibiri.
Rubibi ati “rwiyemezamirimo yatubwiye ko bigeze i Mombassa. Ubu biroroshye kubigeza aha, no kubyubaka ntabwo bizarenza ukwezi kumwe.”
Imikino ya CHAN2016 mu Rwanda izatangira tariki 14 Mutarama isozwe tariki 7 Gashyantare 2016 ku bibuga by’i Kigali, Rubavu na Huye.
Ibihugu 16 bizakina iri rushanwa byose ubu byamaze kumenyakana.
Photos/Umuseke
UM– USEKE.RW
2 Comments
Rwanda yacu oyeeeeeeeeeeeeee, komeza utsindeeeeeeeeeeee
Mokosore ntabwo bubatse stade yu Muganda ahubwo barayivuguruye kuko Stade umuganda yubatswe kubwa perezida Habyarimana akaba ariyo yari Stade ya Etincelles
Comments are closed.