Gusenga Imana nyako ntigukomoka ku hantu dusengera
[Yohana 4:24] – “Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”
Ku iriba rya Yakobo, Yesu yasobanuriye Umusamariyakazi uburyo nyabwo bwo gusenga Imana. Muri kiriya gihe, hari itandukaniro rikomeye hagati y’imisengere y’Abayuda n’iy’Abasamariya. Kandi, bamwe bakanena abandi bumva ko basenga kurusha abandi.
Yesu aganira n’uriya mugore yabanje gukosora imyumvire ku bijyanye n’aho basengera, kuko Imana itumva umuntu kuko ari ahantu runaka gusa (ku musozi, mu mazi, mu giti..,), ni ko kumubwira ariya magambo yavuzwe.
Gusenga Imana nyako ntigukomoka ku hantu dusengera, mu Rwanda, no mu bihugu duturanye usenga hari ahantu hazwiho ko ngo uhageze asubizwa.
Kanyarira, Kampala Prayer mountain, Kizabonwa, Murya, Kadeshi, Kibeho, Isiraheri,…n’ahandi. Ariko ibi bihabanye n’icyo ijambo ritubwira, kuko Imana ntiziritse kuri iriya misozi, n’ikimenyimenyi hari abahahurira n’abatubuzi, abambuzi….
Siho hatera amasengesho kwemerwa! Nta ‘reseau’ (inzira y’umwuka) ihaba! Inzira iba mu mutima w’usenga. Ibitari ibyo utaha uko wagiye.
Gusenga bishimwa rero ni ugusenga ubikuye mu mutima, kandi ukabikora nk’uko ijambo ribivuga kuko niryo kuri, aho wabikorera hose, Imana iberahose icyarimwe yakumva.
Ntiduhabwa kuko twazengurutse imisozi, Duhabwa kuko twasabye uko Data ashaka [1 Yohana 5:14] – “Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka”.
Soma ijambo nibwo uzamenya gushaka kw’Imana wajya no ku musozi, mu rusengero, …ukaba uzi ko ugiye gusenga mu kuri.
Past. Vincent de Paul NSENGIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Noneho insengero nta gaciro zifite, dushatse twajya dusengera aho tubonye .
Yego nibyo rwose insengero icyo zagufasha nukugama imvura no kwikinga akazuba gusa .Naho kubijanye no gusubizwa kw’amashengesho Imana ntiba munsengero zubatswe n’abantu cyangwa kumusozi runaka nkuko byavuzwe haruguru.Imana ibahe kuba insengero zayo(NDAVUGA IMITIMA YACU TWESE)
Comments are closed.