Month: <span>October 2015</span>

Tanzania: Amaduka yanze gufungura bataramenya Perezida mushya

Mu mujyi wa Dar es Salaam business nyinshi zakomeje gufunga imiryango kugeza kuri uyu wa kabiri bitewe n’uko ngo bategerezanyije igishyika kumenya Perezida mushya watowe mu matora yo kucyumweru nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ippmedia. Amaduka menshi yari agifunze kuva ku cyumweru, abayakoreramo bavuga ko bazafungura ari uko hatangajwe perezida mushya kandi bakizezwa amahoro. Ahantu hatandukanye mu […]Irambuye

Igiciro cy’urugendo mu Rwanda cyazamuwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukwakira nibwo ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro cyaraye gitangaje ko ibiciro by’ingendo mu mugi wa Kigali no mu Ntara kiyongereye kuri kilometero imwe. Muri Kigali cyavuye ku mafaranga 18 kugera kuri 20/Km ku mugenzi umwe naho mu Ntara kiva kuri 18 kijya kuri 19Rwf/Km. Maj. […]Irambuye

Abaturage ntibemera imikireze y’imanza mu nkiko bigaha akazi kenshi Umuvunyi

Kuri uyu wa kabiri ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwamurikaga raporo y’ibikorwa byo mu mwaka w’ingengo y’imari 2014/15, rwagaragaje ko ikibazo cy’imanza nyinshi zirugezwa ziba nta karengane kabaye mu mikirize yazo, ngo biterwa no kutemera imyanzuro y’inkiko ku bantu baba batsinzwe. Nkuko bitangazwa n’Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire ngo ubu bubasha bwahawe Urwego rw’Umuvunyi bwo kurenganura umuntu bigaragara […]Irambuye

Leta igeze kure ivugurura igitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda

Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko iratangaza ko igeze muri bibiri bya gatatu (2/3) ivugurura rusange ry’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ngo kirimo kuvugururwa kugira ngo amategeko n’ibyaha bihuzwe n’igihe u Rwanda rugeraho. Mu kiganiro yahaye Umuseke, umuyobozi wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko (Law Reform Commission) John Gara, yavuze ko bari gukorana n’izindi nzego nka […]Irambuye

Ya Promotion y’amezi 2 mwahawe na Konka Group irasatira umusozo

Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Promotion ku bagura ibikoresho bya Konka Group Ltd yatangiye muri Nzeri, ikarangira mu kwezi k’Ugushyingo, Konka Group Ltd iributsa abakiliya batarabasha kugera mu maduka yayo kwihuta bakagura ibyo bakeneye ku giciro gito. Bimwe mu bikoresho bya Konka Group bigezweho by’ikorabuhanga n’ibyo mu ngo, amahirwe ari kuri buri wese witeguye […]Irambuye

Inteko iratora Umushinga nyir’izina wo kuvugurura Itegeko Nshinga

Byatangiye ari ubusabe bw’abaturage hafi miliyoni enye bwagejejwe mu Nteko Ishinga amategeko, Inteko itangira yiga ishingiro ry’ubu busabe iza kwemeza ishingiro ryabwo maze hashyirwaho Komisiyo yo gufasha Inteko gushyira mu bikorwa ubusabe bw’aba baturage. Iyi Komisiyo iherutse gutanga umushinga wo kuvugura Itegeko Nshinga mu Nteko n’uko wakorwa, Abadepite 71 kuri 75 bemeje ishingiro ryawo, kuri […]Irambuye

Iburasirazuba: Kubura kw’amashanyarazi biri guhombya cyane abikorera

*Amashanyarazi ngo ashobora kumara umunsi wose yabuze *Abikorera bavuze ko banafite ikibazo cy’imisoro ihanitse na za banki zaka inyungu y’umurengera ku nguzanyo Abikorera mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba baravuga ko babangamiwe cyane n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi bibagusha mu gihombo kinini. Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwo bukangurira aba bikorera gushora imari mu mishinga y’ingufu z’amashanyarazi […]Irambuye

Rubavu: Abavunjayi ba magendu bahawe icyumweru ngo babireke cg bafungwe

Ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo (petite barriere) mu karere ka Rubavu uhasanga abavunjayi benshi, barimo bamwe bakora mu buryo bwemewe na benshi baba babikora mu buryo bwa magendu. Ubuyobozi bwa banki nkuru y’igihugu ishami rya Rubavu, urugaga rw’abikorera n’Akarere ka Rubavu baravuga ko batanze icyumweru kimwe kuri aba bavunjayi ba magendu cyo […]Irambuye

Col Tom wari witeguye kuburana, urubanza rwe rwimuriwe mu Ukuboza

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwanzuye ko urubanza rwa Col Tom Byabagamba, uregwa hamwe na Brig Gen (wasezerewe) Frank Rusagara na Sgt (wasezerewe) Kabayiza Francois, rusubikwa nyuma y’uko Me Buhura Pierre Celestin wunganira Rusagara atagaragaye mu rukiko; gusa Col Tom Byabagamba yabwiye urukiko ko yari yaje yiteguye kuburana. Ku isaha ya saa 12h10, Inteko y’abacamanza bayobowe […]Irambuye

Airtel Rwanda yifatanije mu rugendo rwo kurwanya Cancer y’ibere

Muri uku kwezi kwahariwe gufasha abantu kumenya ububi bwa Cancer y’ibere, Airtel Rwanda yifatanyije n’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibutsa abantu uko iriya cancer ifata n’uko bahangana nayo. Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango nyafrika uharanira guhangana na Cancer y’ibere Breast Cancer Initiative East Africa Inc. Kimwe mu bikorwa byakozwe muri iyi gahunda harimo urugendo rwahereye ku […]Irambuye

en_USEnglish