Digiqole ad

Airtel Rwanda yifatanije mu rugendo rwo kurwanya Cancer y’ibere

 Airtel Rwanda yifatanije mu rugendo rwo kurwanya Cancer y’ibere

Abakozi ba Airtel- Rwanda bifatanie n’abandi mu rugengo rwo kwamagana Cancer y’ibere

Muri uku kwezi kwahariwe gufasha abantu kumenya ububi bwa Cancer y’ibere, Airtel Rwanda yifatanyije n’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibutsa abantu uko iriya cancer ifata n’uko bahangana nayo.

Abakozi ba Airtel- Rwanda bifatanie n'abandi mu rugengo rwo kwamagana Cancer y'ibere
Abakozi ba Airtel- Rwanda bifatanie n’abandi mu rugengo rwo kwamagana Cancer y’ibere

Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango nyafrika uharanira guhangana na Cancer y’ibere Breast Cancer Initiative East Africa Inc.

Kimwe mu bikorwa byakozwe muri iyi gahunda harimo urugendo rwahereye ku Bitaro by’Umwami Faisal Hospital rurangirira i Gacuriro ku rusengero rwa Kristo.

Kugeza ubu ngo Abanyarwanda ntibarasobanukirwa neza n’igitera iriya cancer n’uburyo bayivuza hakiri kare kandi ngo ibi bituma ihitana abantu benshi baba abagore n’abagabo.

Gusa ngo abagore nibo bibasirwa cyane. Mu bitabiye ruriya rugendo harimo Miss Rwanda 2015 Doriane Kundwa.

Yagize ati: “Iyi cancer ntirobanura. Twese dukeneye kumenya byinshi kuri yo bityo tukabasha kuyirwanya.”

Umuganga witwa Pacifique Murenzi w’inzobere mu kuvura za cancer mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima, Rwanda Biometric Center yavuze ko imibare y’abarwayi ba za cancer mu Rwanda yagabanutse ariko ngo haricyari akazi kenshi ko kwigisha abanyarwanda ububi bwa za cancer no kwirinda imyitwarire yabakurira kurwara za cancer.

Kuri we ngo nubwo umubare w’abaganga bavura za cancer wiyongereye muri iki gihe kurusha mbere ku buryo muri buri bitaro bikuru bya Leta hari umuganga , umubare wabo uracyari muto.

Uwari ukuriye Ikigo the Breast Cancer Initiative East Africa, witwa Philippa Kibugu-Decuir nawe yemeje ko hagikenewe ingufu nyinshi mu kumenyesha abaturage ububi bwa za Cancer cyane cyane iy’ibere.

Yaboneyeho akanya ko kwibutsa abagabo n’abagore ko igihe bumvise barwaye bagomba guhita bajya kwa muganga bikiri mu maguru mashya kuko aribyo bizatuma bakira hakiri kare.

Ushinzwe imikoranire n’itumanaho muri Airtel-Rwanda Denise Umunyana yavuze ko cancer y’ibere ariyo cancer yibasira abagore kurusha izindi ku isi.

Kuri we ngo mu nzitizi zituma iriya ndwara ikomeza guhitana abantu ari ukubura ubumenyi bhangije ku kiyitera ndetse no kumenya uko uwirwayi yahangana nayo.

Ngo abenshi mu bagore bamenya bamaze gufatwa n’iriya ndwara yarageze kure bityo kuyivuza bikagorana kandi ikabahitana.

Yemeje ko Airtel-Rwanda izakomeza kugira uruhare mu kwigisha abanytu ububi bw’iriya cancer ndetse n’izindi ndwara.

Kuribo ngo ubumenyi kuri za cancer ni ingenzi ku kuyihashya
Kuribo ngo ubumenyi kuri za cancer ni ingenzi ku kuyihashya

UM– USEKE.RW

en_USEnglish