Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Kanama; Police y’u Rwanda; mu karere ka Rurindo yabanje gufata umwanya wo kwigisha abanyeshuri bo mu ishuri yisumbuye ububi bw’ibiyobyabwenge maze ifatanya nabo kwangiza Litiro 70 za kanyanga, duzeni (dozen) 70 za Chief Waragi, duzeni 57 za BlueSky inzoga zitemewe mu Rwanda zagiye zifatirwa ahatandukanye mu mirenge igize […]Irambuye
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Mpanda(VTC Mpanga) ryo mu murenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango, ryatangije gahunda yo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye, ndetse n’abandi batagize amahirwe yo gukomeza amasomo yabo ngo bayasoze neza. Iyo gahunda isanzwe iri mucyo Leta yise National Employment Program(NEP) igamije gufasha urubyiruko rutagize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu nimugoroba Minisiteri y’ibikorwa remezo yasinye amasezerano y’ubukode bw’imyaka 25 na bamwe mu bikorera abegurira ingomero nto zibyara amashanyarazi zikora n’iziri mu mishinga zari iza Leta. Aba nabo bahise basinya amasezerano n’ikigo REG kizajya kibagurira amashanyarazi kikayageza ku baturage. James Musoni, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko beguriye izi ngomero nto za Leta […]Irambuye
Nyuma y’uko yari yabanje kwanga gusinya amasezerano y’amahoro na Riek Machar batavugaga rumwe, President wa Sudani y’epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu yemeye gusinya ku masezerano y’amahoro, ari buhagarike intambara yari imaze amezi 22. Umuryango mpuzamahanga washyizeho igitutu kuri Salva Kiir ngo ayasinye nyuma y’uko abyanze avuga ko hari ingingo agomba kubanza kwigaho neza […]Irambuye
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ikigo kigisha byisumbuyeho amategeko cya ILPD giherereye mu karere ka Nyanza cyahuguye Abacungagereza ba za gereza zitandukanye mu gihugu hagamijwe kubongerera ubumenyi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu. Ku isi hose muri za gereza ni ahantu hapimirwa uburenganzira bwa muntu bitewe n’uko abagororwa n’imfungwa bafatwa. ILPD yatanze aya […]Irambuye
Virginia – Abakozi babiri ba Televiziyo yitwa WDBJ ikorera muri Leta ya Virginia, USA, bishwe na mugenzi wabo kugeza ubu ukekwa witwa Vester Lee Flanagan, uyu nawe yaje kwirasa arapfa nyuma y’iki gikorwa nk’uko bitangazwa na Associated Press. Flanagan ngo yarashe bagenzi be babiri bakoranaga ubwo bariho bafata amashusho ya ‘Interview’ iri guca Live kuri Televiziyo. Abo yarashe […]Irambuye
Nyuma y’uko umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yinjiranye umuhoro mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya St André giherereye i Nyamirambo agatema umwarimu we, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda ‘REB’ buratangaza ko hagiye gukazwa ingamba z’umutekano kugira ngo hatagira umunyeshuri cyangwa umurezi wakora amahano nk’ayabaye. Kuwa kabiri, Umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane […]Irambuye
Umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba anitegura kumurika ku mugaragaro umuzingo (album) w’indirimo ze avuga ko adateze guhagarika guhanga no kuririmba izi ndirimbo ngo aririmbe indirimbo zivuga ibindi nk’uko byakunze gukorwa na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda. Uyu muhanzi uri kwitegura kumurika umuzingo w’indirimbo umunani avuga ko abazitabira iki gitaramo kizabera muri […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26, isoko rya Kabeza ryafunzwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro kubera imyenda kiberewemo na rwiyemezamirimo w’iri soko. Ahagana ku isaha ya saa tanu ni bwo iri soko rifunguwe impande zombi zimaze kumvikana uko iyi misoro yakwishyurwa. Kuva mu gitondo; Abacuruzi bakorera muri iri soko rya Kabeza bari baheze inyuma […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kanama, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yo kurwanya ibitwaro bizwi nka ‘Cluster minution’. Ni bitwaro birekurwa n’indege biba bibitsemo izindi ntwaro zirimo iz’ubumara, za mines zica abantu cyangwa izindi zirimo ubumara bw’ubutabire n’ibinyabuzima zica ubuzima mu gihe kirekire. Igihugu gisinye aya masezerano y’i Dublin, ‘Convention on Cluster Munitions […]Irambuye