Digiqole ad

ILPD yahuguye Abacungagereza ku burenganzira bwa muntu

 ILPD yahuguye Abacungagereza ku burenganzira bwa muntu

Bamwe mu bacungagereza bahugurirwaga i Nyanza ku kicaro cya ILPD

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ikigo kigisha byisumbuyeho amategeko cya ILPD giherereye mu karere ka Nyanza cyahuguye Abacungagereza ba za gereza zitandukanye mu gihugu hagamijwe kubongerera ubumenyi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Bamwe mu bacungagereza bahugurirwaga i Nyanza ku kicaro cya ILPD
Bamwe mu bacungagereza bahugurirwaga i Nyanza ku kicaro cya ILPD

Ku isi hose muri za gereza ni ahantu hapimirwa uburenganzira bwa muntu bitewe n’uko abagororwa n’imfungwa bafatwa. ILPD yatanze aya mahugurwa mu rwego rwo kurushaho gufasha aba bacungagereza kumenya uko bafata abagororwa mu Rwanda bubahiriza uburenganzira bwabo kurushaho.

Amahugurwa y’aba bacungagereza yari amaze iminsi itatu yasojwe kuri uyu wa gatatu ku kigo cya ILPD i Nyanza

Kuba umuntu afunze akekwa cyangwa yarahamwe n’ibyaha runaka ngo ntabwo bimwambura uburenganzira runaka nko kuvuzwa, kuruhuka, kwidagadura n’ubundi burenganzira

Urwego rushinzwe za gereza zo mu Rwanda rwahisemo kongerera ubumenyi abacungagereza baturutse mu turere twose tw’igihugu, kugira ngo babashe kubungabunga ubuzima no kurinda abagororwa uwabambura uburenganzira bwabo nk’ikiremwamuntu.

Muri aya mahugurwa bahuguwe n’impuguke mu burenganzira bw’ikiremwamuntu  zo mu muryango mpuzamahanga wa ICRC, uyu muryango munshingano zawo ukaba ukurikiranira hafi umunsi ku wundi uburenganzira bwa’abagororwa hirya no hino ku Isi.

Umucungagereza waruhagarariye bagenzi be, yashimiye ababahuguye n’urwego rubayoboye, ariko agaragaza ibyifuzo bafite mu kazi kabo ka buri munsi birimo gushakirwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusigasira amakuru n’imyirondoro y’imfungwa.

Mu ijambo ryoherejwe na Gen. Paul Rwarakabije, Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe za gereza yagaragaje ko amahugurwa nk’aya akwiye kujya asigira ubumenyi buruseho abacungagereza ndetse ko buri gihe hazajya hashakishwa uburyo bwo kongera ubumenyi mu micungire ya za gereza.

Dr. George Ruterana ushinzwe ubuzima mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa   yatangarije Umuseke ko Leta y’u Rwanda mu guha uburenganzira ku buzima abagororwa, ibatangira ubwisungane mu kwivuza, bityo bikabaha ububasha bwo kujya kwivuza mu gihe barwaye.

Basoza amahugurwa bahawe impamyabushobozi umuyobozi wungirije ushinzwe imari n'ubutegetsi muri ILPD hamwe n'uwaje ahagarariye umuyobozi w'urwego rushinzwe amagereza
Basoza amahugurwa bahawe impamyabushobozi n’umuyobozi wa ILPD hamwe n’uwaje ahagarariye umuyobozi w’urwego rushinzwe amagereza
Mu bacungagereza bahuguwe harimo abakuriye abandi.
Mu bacungagereza bahuguwe harimo abakuriye abandi.
Catherine ukorera ICRC, umwalimu watanze amasomo.
Katherine ukorera ICRC, umwalimu watanze amasomo.
Mugisha Vianney waje ahagarariye Umuyobozi mukuru wa RCS utabashije kuboneka.
Mugisha Vianney waje ahagarariye Umuyobozi mukuru wa RCS utabashije kuboneka.
Ubuyobozi bwa ILPD bwateguye bukanakira aya mahugurwa bwashimiye abahuguwe umurava bagaragaje.
Ubuyobozi bwa ILPD bwateguye bukanakira aya mahugurwa bwashimiye abahuguwe umurava bagaragaje.
Ifoto rusange y'abahuguwe na bamwe mu babahuguye
Ifoto rusange y’abahuguwe na bamwe mu babahuguye

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Nyanza

3 Comments

  • abacunga gereza birakwiye kubahugura kuko bahohotera abagororwa cyane

  • nibyiza cyane,

  • bakoze neza guha amahugurwa aba bacungagereza bityo bakaba bagiye gukora neza akazi kabo byisumbuyeho

Comments are closed.

en_USEnglish