Amakuru bazi abantu bitwaga ba ‘aumônier militaire’, aba babaga ari abapadiri gatolika bahabwaga ‘mission’ yo kujya kuvuga ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana mu gisirikare. Aba babanaga n’abasirikare, bagahabwa amahugurwa ya gisirikare ndetse bakambara imyenda ya gisirikare kuko babanaga nabo. Nyuma ya Jenoside aba ntibongeye kubaho. Ese ni uko iyo ‘communaute’ y’ingabo z’u Rwanda zidakeneye ijambo ry’Imana? […]Irambuye
IVUGURUYE: Amaze kurahira muri iki gitondo, Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko iyi ariyo manda ye ya nyuma nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi. Avuga kandi ko azarinda cyane inkiko z’igihugu mu gihe cyose azaba akiri umuyobozi. Uyu muhango ubusanzwe utumirwamo abayobozi b’ibihugu by’inshuti, uyu munsi witabiriwe n’abatumirwa bo ku rwego rwa Ambasaderi barimo uwa Tanzania, Ubufaransa, […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ko ibirego byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi Padiri Wenceslas Munyeshyaka yakurikiranwagaho bikurwaho. Umushinjacyaha François Molins yavuze ko mu iperereza ngo ryakozwe, babuze ibimenyetso bihamya ko Wenceslas Munyeshyaka yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kabone n’ubwo ngo imyitwarire ye n’imvugo ze za nyuma no mu gihe […]Irambuye
Imikinoya ¼ y’Irushanwa ry’Agaciro ntiyahiriye amwe mu makipe y’ibigugu muri ruhago y’u Rwanda arimo APR FC yasezerewe na Police FC yayisezere kuri Penalite, na Mukura V.S. yasezerewe na Rayon Sports iyitsinze 2-1. Umukino wo mu itsinda ry’amajyepfo n’uburengerazuba wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS warangiye ikipe y’i Nyanza itsinze ibitego 2-1 by’abakinnyi bashya […]Irambuye
Nyuma yo kugaragara ko mu gihembwe cy’ihinga gishize abahinzi batitabiriye kugura imbuto nk’uko bikwiye, kuri uyu wa 19 Kanama 2015 ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB) cyahurije hamwe abacuruzi bashinzwe kugeza imbuto n’inyongeramusaruro mu baturage mu gihugu hose kugira ngo bagezweho ibiciro bishya bizakurizwa mu gihembwe cy’ihinga kizatangira muri uku kwezi kwa cyenda aho bavuze […]Irambuye
Abana batanu babana n’ubumuga bw’uruhu bazwi nka Nyamweru bo muri Tanzania, baciwe ingingo z’umubiri bahawe insimburangino n’ibitaro bivura abana byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Aba bana harimo umwe w’umukobwa n’abandi bane babahungu bava mu ntara zo mu majyaruguru ashyira ubuerengerazuba bwa Tanzania,bagiye kuvurirwa mu bitaro by’abana byitwa Philadelphia Shriners muri Amerika. Aba bana bakaba […]Irambuye
Umukambwe Avram Noam Chomsky, Umunyamerika w’imyaka 86 akaba impuguke mu mitekerereze ya muntu, umuhanga mu ndimi, impuguke mu bya Politiki, umwanditsi w’ibitabo n’amahame ya Politike, inararibonye mu guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi asanga Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) na Israeli ari zo Leta za mbere zibangamiye Isi kubera ibitwaro bya kirimbuzi zitunze. Ibyo bihugu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatantu, tariki 19 Kanama, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigena imiterere, imikorere n’inshingano bya Komisiyo izavugura Itegeko Nshinga, iyi Komisiyo izemezwa na Perezida wa Repubulika, izakora mu gihe cy’amezi ane. Uyu mushinga w’itegeko watowe ku bwiganze bw’badepite 74 bose bari bitabiriye inteko rusange y’uyu […]Irambuye
Ku bafite akabuno gato ntibakibyihanganira mu bihugu biteye imbere, biteza imiti itemewe n’abaganga maze bakagira ikibuno kingana uko bashaka. Ingaruka ariko ntizitinda. Muri Venezuela ubu harabarwa abagore nibura 17 bapfa bazize iyo miti bitera ngo ‘ikicarizo’ cyabo kigaragare uko bagishaka. Imfu zivuye kuri ibi zavuzwe cyane muri Alabama, Georgia, Florida, Pennsylvania, Nevada na New York […]Irambuye
Abatuye mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ingeso yo gutwika imisozi n’amashyamba imaze iminsi igaragara muri aka gace. Urwego rushinzwe amashyamba muri aka karere ka Ngoma rutangaza ko iki kibazo cyafatiwe ingamba zo kugikumira zirimo no kongeraho ubukangurambaga mu baturage. Ntibyoroshye kumenya ubuso nyabwo bumaze gutwikwa ariko […]Irambuye