Tanzania: abana 5 ba nyamweru bakaswe ibice by’umubiri bahawe insimburamubiri
Abana batanu babana n’ubumuga bw’uruhu bazwi nka Nyamweru bo muri Tanzania, baciwe ingingo z’umubiri bahawe insimburangino n’ibitaro bivura abana byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Aba bana harimo umwe w’umukobwa n’abandi bane babahungu bava mu ntara zo mu majyaruguru ashyira ubuerengerazuba bwa Tanzania,bagiye kuvurirwa mu bitaro by’abana byitwa Philadelphia Shriners muri Amerika.
Aba bana bakaba bari hagati y’imyaka 6 na 18.
Bane muri bo bari bakomerekejwe cyane ubwo bacibwaga amaguru n’amaboko naho undi umwe yakaswe urwasaya.
Abo bane baciwe amaguru n’amaboko bamaze guhabwa insimburangingo z’amaguru n’amaboko naho uwo umwe we wakaswe urwasaya n’amenyo ngo bizasaba igihe kirekire.
Ubu buvuzi aba bana bahawe babuhawe ku nkunga y’umuryango w’abanyamerika witwa Global Medical Relief Fund.
Aba bana bazagarurwa iwabo mu kwezi gutaha kandi ngo ubuzima bwabo ubu bumeze neza.
Ubushakashatsi bw’umuryango w’abibumbye wita ku buzima buvuga ko muri Tanzania ku bantu 15,000 usangamo ufite buri bumuga umwe.
Muri Tanzania bakaba bahigwa n’abantu babaca ibice by’imibiri yabo bakabigurisha n’abapfumu ngo babikoresha mu kuragura, imico ikigenderwaho cyane muri Tanzania.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW