Digiqole ad

Kiliziya yapfuye iki n’Ingabo z’u Rwanda?

 Kiliziya yapfuye iki n’Ingabo z’u Rwanda?

Kiliziya mu Rwanda ntigitanga ubutumwa bwiza mu ngabo nka cyera

Amakuru bazi abantu bitwaga ba ‘aumônier militaire’, aba babaga ari abapadiri gatolika bahabwaga ‘mission’ yo kujya kuvuga ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana mu gisirikare. Aba babanaga n’abasirikare, bagahabwa amahugurwa ya gisirikare ndetse bakambara imyenda ya gisirikare kuko babanaga nabo. Nyuma ya Jenoside aba ntibongeye kubaho. Ese ni uko iyo ‘communaute’ y’ingabo z’u Rwanda zidakeneye ijambo ry’Imana? Ese ni ingabo zanze ko aba bagaruka? Ese ni Kiliziya yanze gusubira muri uwo murimo? Igisubizo cyashakirwa mu mateka y’aba ba ‘aumônier militaire’.

Kiliziya mu Rwanda ntigitanga ubutumwa bwiza mu ngabo nka cyera
Kiliziya mu Rwanda ntigitanga ubutumwa bwiza mu ngabo nka cyera

Bamwe mu bapadiri ba Kiliziya Gatolika bahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu nkiko zo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga, uwibukwa cyane ni Padiri Seromba ubu ufungiye Arusha. Arakitwa kandi aracyakora umurimo we nka Padiri kuko ntaho byatangajwe ko yambuwe uwo murimo w’Imana.

Bamwe mu bahoze ari ba ‘aumônier militaire’ babaga mu bigo bya gisirikare mu Rwanda, abenshi nabo bivugwa ko bijanditse mu bwicanyi cyangwa ubugambanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Havugwa cyane Padiri Emmanuel Rukundo wari ‘aumônier militaire’ kuva mu 1993 ndetse mu ngabo yarahawe Ipeti rya Kapiteni ariko mu 2009 agahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwa Arusha agakatirwa gufungwa imyaka 25.

Undi ‘aumônier militaire’ ushinjwa uruhare muri Jenoside ni uwitwa Padiri Martin Kabalira ukomoka i Mudasomwa ya Gikongoro, kuva mu 1990 yari aumônier militaire i Kigali, nyuma yo guhirima kwa Leta y’Abatabazi, Padiri Kabalira yahungiye i Butare aho bivugwa ko yaba yarakoze Jenoside, ndetse nyuma ahungana n’ingabo muri Zaire aho ngo yatangaga imyitozo ya gisirikare.

Nyuma yaje guhungira mu Bufaransa mu 1997 asaba ubuhungiro bwa Politiki, akomeza gusoma misa i Toulouse ndetse amakuru avuga ko nyuma yandikiye Mgr Philippe Rukamba wa Diyoseze ya Butare amusaba ko yandika nka Musenyeri we amusabira kuba Padiri wemewe muri Diyoseze ya Toulouse. Igisubizo yahawe nticyamenyekanye.

Padiri Kabalira aracyaba mu Bufaransa nubwo bwose akekwaho uruhare muri Jenoside. Aracyatura igitambo cya misa nubwo ashinjwa ibyaha biremereye nka Jenoside.

Uhereye kuri aba gusa wabona impamvu Kiliziya n’ingabo z’u Rwanda nta mubano wihariye bigifitanye kubera ayo mateka mabi ya ba ‘aumônier militaire’.

Kiliziya nk’urwego ntirerura ngo isabe imbabazi ku ruhare ishinjwa muri Jenoside, ariko Kiliziya nk’umuntu n’undi bayigize byagaragaye ko harimo benshi bagize rutaziguye uruhare muri Jenoside ndetse n’abagikekwa ni benshi.

Ibi nibyo bisa n’ibitera ipfunwe kuba Kiliziya Gatolika yatera intambwe ijya ku Kimihurura ku kicaro cy’ingabo z’u Rwanda gusaba ubuyobozi bwazo ko bwongera kubaha umwanya w’abapadiri ngo bigishe inkuru nziza mu ngabo.

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Njyewe uko mbyumva, Kilizia ntabwo yari ikwiye kugira imfunwe ryokutegera ingabo ngo basabe gusubukura gahunda y’ibwiriza butumwa mugisirikare, kubera ko abasirikare nabo nkabantu kandi nkibiremwa by’Imana bakeneye ijambo ry’Imana, amasakaramentu nibindi Kilizia iha abayoboke bayo. Ikindi ntabwo Kilizia yigeze itanga amabwriza yo kwica abantu aribyo byakozwe mugihe cya genocide yakorewe abatutsi, ahubwo ababikoze cg abijanditse mu bwicanyi babikoze kugiti cyabo, namarangamutima yabo mbese byakozwe (on individual basis), nkasanga Kilizia igomba gutera intambwe ikaganira nubuyobozi bw’ingabo bahasubukura gahunda yivugabutumwa mu ngabo. Ariko ukundi mbibona umu padri agomba koherezwa aturutse kukicaro cg kuri misioni aho aabrizwa akaza akigisha, agatanga amasakaramentu bisanzwe agasubirayo mbese ntihabeho ko uwo mupadri yazajya anyuzwa mu gisikare, akora nkumusirikare kandi agakora nkumupadri ushinzwe abasirikare nka mbere mbona ariho ikosa ryaturutse. ibyo bivuga ko aturutse mui kilizia akaza kuvuga ubutumwa bwiza no gutanga amasakaramentu aba aje atumwe na Kilizia kandi niyo imuha amabwriza (Command) naho iyo ari attached mu gisirikare na kilizia hombi aba afite amabwiriza cg commands za hose ntabwo rero yabura ikigeragezo cyo kwica.

    Murakoze gutambutsa icyo gitekerezo.

    Emmanuel

    • @ emmanuel, nkeibarize, uzi uko MICOMBERO yabaye President w´igihugu???none se iyo hataba kiriziya gatorika yari kuba yarabaye iki?uzi imyaka kiriziya yamaze imutegura???micombero yari umusirika no???nonese yahuriye he na Kiriziya?mboneyeho gusubiza uwavuze ngo”KIRIZIYA NTIYIGEZE ITUMA KWICA” jyewe mvuze nti uzabaze abakuru yigishije amacakubili gusa, kdi ntiyigeze ivuga ko kwica “INZOKA ARI ICYAHA”, IBAZE IZO NZOKA KUVA 1973-93, 20ANS UBWO NTIWUMVA umusaruro?????

      • @Jean, Kiliziya ntiyivanga muri politiki.Yari gutangira kubwira abakirisitu se inzoka haraho byanditse muri bibiliya kereka niba ushaka kwandika iyindi.Ese ubu Padiri avuze ati n’abandi banyarwanda bari mu mashyamba ya Kongo bitewe namatage y’igihugu nabo tubasabire ntabwo yarara muri 1930? Ese ko abasenyeri bayo bishwe bagahambwa nka za mayibobo mu rwobo abandi bagafungwa urumva niba batagira icyo bavuga aruko batabitekerezaho? Kubaza bitera kumenya no kumenya bijye biturinda gutonekana.

      • AHA NIHO NEMERERA ABAHAMYA BA YEHOVA. KABISA BO NTIBIVANGA MURI POLITIKE KANDE NDEMEZA KO NUNUMUYEHOVA WEGEZE AREGWA JONOCIDE

        yaba twese twabigana isi yaba ari nkijuru kabisa

  • aho kugira ngo ba aumonier militaire bave mu baturage bajye mu gisirikare ahubwo RDF izabigenze itya ifate abasirikare bayo bigisha ijambo ry’Imana begere abaturage babicurikiranye n’ibya mbere

  • Amakuru yizewe ahamya ko uwahoze ari Padiri Kabarira Martin asigaye ari Bwana Kabarira Martin gusa.Kuba Padiri yabishingutsemo nta nubwo agisoma misa.Aracyatuye mu Bufaransa aho yahawe ubuhungiro bwa politiki ndetse n’akazi muri Leta.

  • Ubundi ntibyumvikana. Nonese abasirikare bose bari bahuje Idini n’imyemerere? Ibyiza ni uko biguma uko bimeze ubu, buri wese akajyq ajya gusengera aho ashaka bitewe n’imyemerere ye, naho ubundi ubwo habaho na aumonier w’umusilamu, w’umudive, umu ADPR, Zion, Restauration, na aumonier w’adafite uruhande barimo!

  • Hhhhhhhhhhhh inkotanyi muzi gucurika abantu koko!!!!!!
    mwavuzeko ubwoba bubishe kubera ifatwa rya karenzi karake,ashijwa kwica abapadiri? Nonengo,abapadri nabasirikare? Ndumiwe karake yishe abihaye mana benshi cyanee babapadri,padri esidori wokumugina,aba espanyora bo muruhenge bo yaratsemye.sha ntimutubeshye pee

    • We Musemakweli,uje mubyo twita HORS SUJET. Abantu barimo bavuga ico ari co Aumonier militaire,nawe ukazana ibindi.Wumvise araho bihuriye n’inkotanyi.
      Rya ufata umurongo nku’uwabandi

  • Kuba nta aumoniers militaires bakibaho biterwa n’uburyo igisirikare cya RDF cyubatse. Mbere abasirikare babaga mu bigo n’imiryango yabo. Ubu imiryango yabo iba hanze hamwe n’abandi ba kristu ninaho ingabo zikorera ubutumwa bwazo nk’abakristu kandi nabyo biremewe muri kiliziya. Ikindi n’uko igisirikare cya FAR cyari cyubakiye kuri system ya kibiligi aho aumoniers ari imyanya isanzweho.

  • @Musemakweli, Karake ntabwo yigeze yica bariya bihaye Imana nikimenyimenyi ababishe barahanwe kandi babyiyemereye imbere y’imbaga n’urukiko jyukurikira niba kandi ufite ikimenyetso cyuko yabishe inzira numuhanda jya kumurega cg wiyahure dore nabongereza baramurekuye. ikindi nakubwira nubwo njya nirinda kurakara, abo bari barishe se bo ntibari abantu? Kiliziya Gaturika yabibye urwango rwamoko birazwi nubwo twayivukiyemo ikaturera. Musaza wange yari mwiseminali hariya muri philosophicum i Kabgayi we nabagenzi be ntibicishijwe na ziriya ngirwa basenyeri none ngo barapfuye iyo bapfuye se abo bicishije bo ntibari abantu umwana wabarashe ntibari baramwicishirije iwabo. Imana ishimwe ahubwo ko abo ba aumonier batagiye kuturogera ingabo uburozi baroze izo kwa habyara Imana uyikeneye wese arayibona singombwa uburozi bwa Kiriziya Gatorika

    • niba utarahungiye i kabgayi njye nari mpari. wasobanura ute ko abasenyeri bicisha musaza wawe wo mu iseminari ariko bagaha protection abandi bantu barenga ibihumbi 30 by’abaturage nanjye ndimo? njyewe nabaga mu nsi y’ibitaro ahantu mu kibaya. sinzi aho wowe wari uri

      uwari i kabgayi niwe wabivuga. imana yakire musaza wawe nk”uko yakiriye bakuru banjye 6 baguye kuri bariyeri bataragera i kabgayi. ubwo se nanjye nzavuge mbeshya ko ari abihayimana babishe?

      ntitukitwaze akababaro kacu nk’aho karusha ak’abandi. buri wese afite uko yabayeho. simpakana ko hari abihayimana batijanditse mu marorerwa ariko njye ndavuga iby’aho nari ndi.

      kuba aumonier n’ibindi nk’ibyo, ntago ari kiliziya ibisaga ahubwo ni ubuyobozi bw’ingabo bubisaba ngo abanyamadini bajye baza kubigisha. ntitugacurike ibintu.

      • Mwiterana amagambo twese dufite ibikomere. Genocide yakorewe abatutsi yarabaye kandi iyo tugiye mu mateka tubona uruhare rwa kiliziya ruhari mu buryo indirect keretse uwashaka kuyivugira gusa. Mwe gukomeretsanya n’ubundi musanzwe mukomeretse. Kiliziya siyo izabazwa n’Imana ibyabaye kuko ari personne morale icyakora buri mukirisitu wese azabizwa ibye kuko buri wese azikorera uwe mutwaro. Uwihaye Imana wishe azabibazwa na yo kandi azabyishyura (ibyo yakoze). Abishe abihaye Imana na bo Imana izababaza ibyo bakoze. Rero nta numwe worohewe ahubwo twe tukiriho dushake uko twakira, dushake uko twakwiyunga dushake uko twabana n’Imana bitandukanye na ba kiriya gihe bayibeshyaga.

    • Diane, urwo rubanza uvuga watubwira aho rwabereye nuko rwaciwe?

  • @Umusomyi

    Vous avez raison.
    Ibyo uvuze nibyo byo.

  • hhhhh mu kirundi babyita “kuzuura akaboze”! Icyo nemera ni uko ntacyo igihugu cyahombye ku kutagira abo bantu muri RDF!

    • Mahoro wowe uri hors sujet

  • Abitwa ba Constantin bajya kuvangira umurimo w’Imana byatewe nuko politiki yivanze n’itorero. Si byiza rwose Kiliziya nikore ibyayo biyireba nk’idini, igisirikari na cyo gifite mission yacyo na cyo gikore ibikireba. Kuba itorero ryarinjijwemo imiohango ipfuye guhera ku kwica umubatizo byatewe no kuvanga idini na politiki. Jye sinjya nshyigikira ko amadini na politiki byivanga kuko bituma abanyamadini bijandika muri politiki kandi atari cyo Imana yabatumye cyangwa ibategerejeho. Abasirikari ni abantu nk’abandi uko ubutumwa bugera kumuturage na bo bwabageraho kuko hari uburyo bwinshi muri iki gihe abantu bakira ubutumwabwiza(Radio, tv, ibitabo, gusoma bibiliya, kujya guterana mu misa no mu biterane…….). Icyaduha ahubwo ngo ntibizongere ko umupadiri ajya kwambara umwenda w’igisirikari kuko umurimo we ni umusaba kwambara ikanzu

  • nshaka buri muntu wakoze commenteri kuriyi nkuru ashyireho imyaka yamavuko afite kugirango mbafashe kumenya aho urugendo rwikwiyomora imitima rugeze. Nize Psychologie na Socialogie. Ubu bushakashatsi nenda gukora buzabafasha namwe abanditse kumena injyana yimitekererezo yanyu nimpanvu yayo.

  • Kiliziya Gatolika ni idini rigizwe n’abanyabwenge badahubuka nkabo muyandi ma dini usanga ari ba sagihobe nyuma ugasanga kubera guhubuka bisamye basandaye!

    ikindi kiliziya Gatolika ni leta mu zindi aho iri hose!
    Kiliziya gatolika ntipfa kdi ntizigera itwarwa mu kwaha nkandi ma dini kugirango ihabwe inyungu runaka z’ama leta aba ashaka kuyishyira mu kwaha kwayo!

    kiliziya Gatolika igizwe n’abanyabwenge benshi ku buryo usanga barusha abaperezida bose ubwenge bityo ntihagire uwo ariwe wese n’icyo aricyo cyose upfa kuyihangara uko yiboneye!

    aho rero ni mwihangane mwe mwese mwibaza kuri Kiliziya Gatolika kuko idateze kdi itazigera igira uwo ipfukamira uretse Yezu Kristu na Se gusa.

    Niba mugirango ndababeshya muzabaze abashatse kuyisenyera inyubako zayo aho ziri ku isi hose ndetse na hano mu Rwanda,bazabaha kdi banabagire inama zuko mwakwitondera nuko mwakwitwara kuri kiliziya gatolika!!!

  • uri urutare kdi kuri urwo rutare nzubakaho kriziya yanjye.n’imbaraga z’ikuzimu ntizizayinyeganyeza(Matayo16,18).niba n’imbaraga za satani zidashobora kunyeganyeza kriziya ,abantu no mu isi nibo bayishobora?no guhangana nayo sibyo,kuko umurongo igendereho uhabanye cyane n’uw’ingoma z’isi.

Comments are closed.

en_USEnglish