Digiqole ad

Ngoma: Amashyamba ku misozi aratwikwa n’abantu bataramenyekana

 Ngoma: Amashyamba ku misozi aratwikwa n’abantu bataramenyekana

Abatuye mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ingeso yo gutwika imisozi n’amashyamba imaze iminsi igaragara muri aka gace.

Inkongi z'umuriro zimereye nabi amashyamba muri Ngoma
Inkongi z’umuriro zimereye nabi amashyamba muri Ngoma

Urwego rushinzwe amashyamba muri aka karere ka Ngoma rutangaza ko iki kibazo cyafatiwe ingamba zo kugikumira zirimo no kongeraho ubukangurambaga mu baturage.

Ntibyoroshye kumenya ubuso nyabwo bumaze gutwikwa ariko umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe amashyamba abugereranya na Hegitari zigera kuri 12 n’igice.

Nta muntu n’umwe urafatwa akekwaho iki gikorwa  abaturage bo bahamya  ko abatwika bitwikira ijoro. Ikindi kibazo bagaragaza ni uko n’iyo hari utabaje bamwe baza kuzimya biguruntege.

Iki ikibazo kimaze ibyumweru bitatu kigaragaye mu mirenge  ya Gashanda, Kibungo Murama.

Abenshi mu baturage twaganiriye bo mu kagari ka Giseri mu murenge wa Gashanda mu ishyamba ryegerenye n’umurima w’inanasi, babifata nk’urugomo kuko ngo nta mpamvu ifatika yatuma imisozi itwikwa.

Kaneza Jean Paul  wo muri aka gace avuga ko ingaruka z’ibi bikorwa zirimo nizo mu rwego rw’ubukungu kubera ko ngo ibiti nk’ibi bitwitwa byari bimwe mu byinjiriza abaturage amafaranga.

Umukozi ushinzwe amashyamba mu karere ka Ngoma, Bahoranimana Athanase, avuga ko ingaruka nkuru ziterwa no gutwika amashyamba ari ukwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima, bikanabangamira uburumbuke ubutaka buba busanganwe.

Aragira ati:  “Hari udukoko dutandukanye tuba dufite akamaro k’ubuzima bwa buri munsi, utu dukoko rero usanga tuba muri aya shyamba, mu bihuru,… iyo rero hatwitswe ubutaka butakaza uburumbuke butandukanye”.

Mu ngamba zifatwa harimo kongera ubukangurambaga mu baturage babakangurira kuba aba mbere mu kubungabunga amashyamba.

Ikindi ni uko mu nkengero z’amashyamba hacukurwa imingoti ishobora gukumira umuriro mu gihe wadutse.

 Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • None se amarondo atumariye iki koko ? Jye ntuye Murama

Comments are closed.

en_USEnglish