Master Fire umuhanzi wamenyekanye cyane muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu myaka ya 2007 – 2012 ari mu rubyiruko 814 kuri uyu wa gatanu rwarangije amasomo y’igororamuco n’imyuga itandukanye ku kirwa cy’Iwawa giherereye mu karere ka Rutsiro. Master Fire wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Mtoto wa Kijiji’ na ‘ca c’est quoi?’ yakurikiranaga amasomo ye muri Kaminuza […]Irambuye
Mu nama mpuzamahanga yiga kuri Demokarasi n’Iterambere ry’Igihugu bya Africa, hagendewe ku murage wasizwe na Meles Zenawi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Perezida Kagame yashimye ubutwari bwa Zenawi, ndetse asaba Abanyafruka kuba umuti w’ibibazo umugabane wabo ufite. Iyi nama yiswe The Meles Zenawi Symposium on Develipment, yabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 21 […]Irambuye
Ibintu byose ni uruhererekane, nta kivumburwa gishya muri iyi myaka cyane cyane mu muziki. Usibye ibyateye bimwe utamenya n’iyo byaturutse, umuziki NYARWANDA wo mu myaka ishize ndetse n’uw’ubu ushingiye ku w’igihe gitambutse. Umuseke ubona inkingi eshanu z’abahanga mu buhanzi umuziki wabo watanze umurongo ukigenderwaho na none. Indirimbo nyarwanda uzisanga mu bice nka bitanu; Hari iz’ibyishimo n’urukundo, […]Irambuye
Mu gikorwa cyabereye muri Sportsview Hotel, i Remera abafite ubumuga barangiije za Kaminuza bahawe mudasobwa zo kubafasha kuzakomeza kwiyibutsa amasomo yabo no gukora ubushakashatsi ndetse bakaba banaziheraho bihangira imirimo. Abahawe ziriya mashini babwiye Umuseke ko kiriya gikorwa kizabagirira akamaro kandi ngo bazazikoresha neza kuko bazi akamaro kazo nk’abantu barangije Kaminuza. Abafashe ijambo bavuze ko uretse […]Irambuye
Kuri uyu wa 20 Kanama 2015, Abanyarwanda batandatu n’Abarundi babiri batsindiye kujya kwiga icyiciro cya gatatu ya Kaminuza (Masters) mu gihugu cy’Ubuyapani biciye muri gahunda y’ikigo cy’Abayapani JICA yiswe “Africa Business Education Initiative (ABEI)”. Iyi Buruse yo kwiga ihabwa abantu binger zinyuranye barimo abakozi, n’abanyeshuri, aya mahirwe muri uyu mwaka ni Rutayisire Joachim, Dukundane G.Prince, […]Irambuye
Oda Paccy umuraperi w’igitsina gore mu Rwanda aherutse kwegukana umwanya wa munani mu irushanwa rya PGGSS V yari yitabiriye ku nshuro ya mbere. Kuri we ngo si umwanya mubi, ndetse ibyo avanye mu irushanwa bigiye kumufasha kugera kuri zimwe mu nzozi yahoranye. Paccy yabwiye Umuseke ko iri rushanwa ari ikintu gikomeye ku buhanzi bwe, usibye […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Matimba, yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gushora umwana w’umukobwa w’imyaka 19 mu icuruzwa ry’abantu mu gihugu cya Uganda. Abatawe muri yombi ni Ingabire Nadia w’imyaka 30, na Mutabazi Theogene w’imyaka 38. Bakaba barafashwe n’inzego z’umutekano bari kumwe n’uyu mwana w’umukobwa ku mupaka wa Kagitumba, […]Irambuye
Kirehe – Mu nkambi ya Mahama, icumbikiye ubu impunzi z’abarundi zigera ku 37 000, hamaze igihe havugwa ibibazo by’abashakanye bari gutandukana cyane aho mu nkambi. Iki kibazo ariko ubu ngo kiri koroha nyuma y’aho Police y’u Rwanda ihawe uburenganzira bwo gukorera muri iyi nkambi. Havugwa ikibazo cy’abagabo bata abagore babo bakisangira abandi bagore cyangwa bakarongora […]Irambuye
Abarundi baba mu bihugu by’Uburayi bari mu biganiro mu murwa mukuru w’Ububiligi aho bari kuganira ku cyakorwa ngo igihugu gitekane nyuma y’imvururu zimaze iminsi zihavugwa. Willy Nyamitwe ushinzwe itangazamakuru mu biro by’Umukuru w’igihugu yashimiye abari muri ibi biganiro kuko ngo bigaragaza intambwe nziza yo kwikemurira ibibazo. N’ubwo bari mu biganiro mu Bubiligi, mu Burundi ho […]Irambuye
Abari abakozi n’abaturiye uruganda rushya ingano, rukanatonora ikawa ‘SOTIRU’ ruherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru barasaba ko rwakongera rugasubukura imirimo yarwo kuko ngo aho rufungiye, abarukoragamo bugarijwe n’ubukene kuko babuze imirimo. Ubuyobozi bw’Intara bukabizeza ko mu minsi mike ibibazo byarwo bizaba byasobanutse. Abo baturage bavuga ko mu gihe uruganda […]Irambuye