Techno Market ikitegerezo mu gutanga Serivise ndashyikirwa
Techno Market ni ikigo cy’isoko ry’ikoranabuhanga gifite icyicaro imbere y’inyubako nshya ya T2000 mu Mujyi wa Kigali rwagati. Gikora ibikorwa byinshi bijyanye na ‘PRINTING’ na ‘BRANDING’, kikaba gikomeje kwagura ibikorwa byacyo mu rwego rwo gutanga serivisi inoze.
Techno Market yatangiye ibikorwa byayo kuva mu 2011 bivuye mu gitekerezo cya Japheth Mukeshimana wari usanzwe akora akazi ka ‘Secretariat public’ kuva mu 2006, nyuma yaje kuba rwiyemezamirimo yagurira ibikorwa bye muri TECHNO MARKET afatanyije na Odile Kanangire.
Mukeshimana ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’iki kigo yagize ati “Techno Market ikomeje kwagura ibikorwa byayo ku buryo mu mwaka umwe tuza kuba dufungura amashami hirya no hino muri Kigali, ubu tuharanira gushyira inyungu z’abatugana imbere kuruta izacu.”
Mu myaka igera kuri ine Techno Market imaze itangiye ibikorwa byayo imaze kugira ishami rimwe rikorera mu nyubako y’ahitwa kwa Ndamage hepho gato ya T2000 nshya mu mugi wa Kigali.
Kuri ubu Techno Market imaze kugira abakiliya banini 23 fafitanye amasezerano, barimo: Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), Urwego rw’Umuvunyi, Polisi y’u Rwanda, UNFPA, Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), RNRA , ProFermmes/TWESE Hamwe, Millennium Villages, Millennium Promise, Rwanda Trading Company n’abandi.
Iri soko ry’ikoranabuhanga rikomeje kuganwa n’abantu baturutse impande zose usanga abenshi ari abaturutse mu Ntara zitandukanye biyongera ku bo muri Kigali.
Mu buhamya bwe Salvator Habimana, umucungamari wungirije wa Millennium Villages ikorera mu karere ka Bugesera avuga ko kuva Techno Market yatangira imirimo yabo nta handi hantu bigeze babona bubaha umukiliya ndetse bakamwubahiriza n’igihe.
Yagize ati “Ibaze impamvu umuntu atega imodoka akava mu Bugesera akaza gukoresha ibyo akeneye muri Techno Market. Ni uko batajya bica igihe bavuganye n’abakiliya kandi bagakora ibintu bifite umwimerere utapha gusanga ahandi.”
Ati “Hari ahandi henshi bakora bimwe, ariko igituma tutahajya tukagana Techno Market nawe ukibaze.”
Muri rusange bimwe mu bikorwa bya Techno Market birimo: Printing Service, Invoice books, Receipt books, Business card, Brochures, Large format printing, PVC Banner, Pull up banner, Stickers, Laminating or plastification, Graphic Design, Service card and budges, Printing on T-shirt, Binding of different kinds, Calendars, Asset Label na Branded pen, n’ibindi byinshi.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Techno Market nibyo ikora neza kuko ntiyica igihe bavuganye numu client nanjye ndayitanhira ubu hamya kuko niho na printing mbere yuko jya kwiga hanze ninaho na koreraga ibyanjye byose kugira ngo njye kwiga hanze.Abantu bose ndaba shishikariza kujya gukoresha ibyo bashaka byose bijyanye na printing.
Comments are closed.