Digiqole ad

Hari ikizere ku bacitse ku icumu bakennye bari mu byaro?

 Hari ikizere ku bacitse ku icumu bakennye bari mu byaro?

Uyu munsi bari bazanye agaseke ko gusanyirizamo inkunga yo kuzubakira bamwe mubacitse kw’icumu batishoboye

Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 21 ziracyagaragara. Nubwo ibikomere ku mubiri kuri benshi byakize ibikomere by’imibereho biracyari byinshi. Mukandutiye w’imyaka 65 utuye mu kagali ka Karambi Umurenge wa Murundi mu cyaro cyo mu karere ka Kayonza ni incike, yamugajwe na Jenoside, avuga ko kubobona ifunguro bimukomereye cyane kuko atakibasha guhinga nubwo aba mu nzu yubakiwe. Ubuyobozi bw’Umurenge ariko buvuga ko hari ikizere, kandi ibibazo by’abacitse ku icumu batishoboye byagabanutse cyane.

Uyu munsi bari bazanye agaseke ko gusanyirizamo inkunga yo kuzubakira bamwe mubacitse kw'icumu batishoboye
Uyu munsi bari bazanye agaseke ko gukusanyirizamo inkunga yo kuzubakira bamwe mu bacitse kw’icumu batishoboye

Kuri uyu munsi ubwo mu murenge wa Murundi batangizaga ibikorwa byo kwibuka ubuyobozi bwatanze ubutumwa bw’ihumure n’ikizere ko buzakomeza gufasha abarokotse batishoboye gukomeza kubaho.

Dative Mukankusi uhagarariye abacitse ku icumu mu kagali ka Karambi ahaberaga uyu muhango yabwiye Umuseke ko bakurikije ibibazo bari bafite n’uko byagabanutse babona hari ikizere.

Ati “Abarokotse Jenoside ino bagerageje kwiyubaka, nta bibazo bigihari cyane n’abari bafite uburwayi benshi baravujwe.”

Gusa haracyari bamwe bakigaragaza ko ubuzima bwabo buri mu kaga nka Mukandutiye w’imuaka 65 unafite ubumuga yasigiwe na Jenoside.

Ati “Ntabwo tubayeho neza twese kuko nkanjye baranyubakiye ariko kubona ibintunga birangoye, ndashaje nta mwana mfite sinkibasha no guhinga”.

Claude Murekezi umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi atanga ikizere ku bacitse ku icumu bagifite ibibazo by’imibereho avuga ko bitarenze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka bazaba batangiye kubafasha gushora imari ngo biteza imbere.

Ati “Turashaka ko bitarenze mu kwezi kwa karindwi dutangira kubafasha gushora imari kugira ngo biteze imbere.”

Abazafasha gutanga ibiganiro muri iki gihe cyo kwibuka bicaye ku ntebe
Abazafasha gutanga ibiganiro muri iki gihe cyo kwibuka bicaye ku ntebe
Mu mudugudu wa Rwasama abarurage bitabiriye ibiganiro byabereye iruhande rwa Kiriziya yiciwemo abatutsi muri Jenoside
Mu mudugudu wa Rwasama abarurage bitabiriye ibiganiro byabereye iruhande rwa Kiriziya yiciwemo abatutsi muri Jenoside

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish