Digiqole ad

“Abanyarwanda dukwiye gukomeza ubumwe bwacu”- Jules Sentore

 “Abanyarwanda dukwiye gukomeza ubumwe bwacu”- Jules Sentore

Jules Sentore arasaba abanyarwanda gukomera ku bumwe

Nk’umuhanzi, Jules Sentore asanga gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda no gusigasira umuco ubahuza aribyo bizatuma nta ushobora gusubiza abanyarwanda inyuma mu icuraburindi.

Jules Sentore arasaba abanyarwanda gukomera ku bumwe
Jules Sentore arasaba abanyarwanda gukomera ku bumwe

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yayibayemo kuko yavukiye i Burundi mu 1989 aho ababyeyi be bari barahungiye inaba ariho ari

Jules Bonheur Icyoyitungiye Sentore yabwiye Umuseke ko u Rwanda ubu rumaze kugera kuri byinshi, ku mahoro, umutekano n’ibindi abantu badakwiye gusubiramo inyuma.

Ati “Gukomeza ubumwe no gusigasira umuco nibyo bintu bizatuma abanyarwanda bakomeza guhagarara ku iterambere ry’igihugu cyacu banahashya uwo ariwe wese washaka kongera gusubiza igihugu mu icuraburindi.”

Sentore avuga ko asanga nta munyamahanga ukunze u Rwanda n’abanyarwanda kurusha uko bo ubwabo bikunda bityo ko aribo ubwabo bakwiye guhaguruka bagaharanira kwiteza imbere muri byose.

Ati “Cyane cyane nk’urubyiruko dukwiye kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu tunarwanya umuntu wese ushaka cyangwa wifuza kongera gusubiza igihugu cy’u Rwanda mu bihe cyanyuzemo”.

‘Urabe intwari’ niyo ndirimbo Jules Sentore yakoze ijyanye n’ibihe u Rwanda rurimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyo ndirimbo avuga ko yibanze ku butumwa busaba abanyarwanda guhorana ubutwari mu bihe nk’ibi.

Photo/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish