Digiqole ad

Urubyiruko rwo mu Gitega rwasabwe gushyira ingufu mu guhangana n’abapfobya Jenoside

 Urubyiruko rwo mu Gitega rwasabwe gushyira ingufu mu guhangana n’abapfobya Jenoside

Urubyirko rwarokotse Jenoside watanze ubutumwa mu ndirimbo

Ubwo mu Rwanda hatangira igikorwa cyo kwibuka  Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 ku nshuro ya 21, mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Akabahizi batangiye kwibuka urubyiruko rusabwa gukoresha imbaraga mu guhangana n’abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside, banigisha ababyeyi bagifite imyumvire ya kera.

Urubyirko rwarokotse Jenoside watanze ubutumwa mu ndirimbo
Urubyirko rwarokotse Jenoside watanze ubutumwa mu ndirimbo

Urubyiruko rufatwa nk’ishingiro rya byose mu iterambere ry’igihugu nirwo rwibanzweho  cyane muri iki gikorwa cyo kwibuka Abatutsi ku nshuro ya 21 bazize Jenoside mu 1994 kugirango rufate iya mbere mu gushingira ku mateka biteza imbere, bubaka n’igihugu muri rusange.

Aime Valens Tuyisenge, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Nyarugenge wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yatangiye asobanurira abari bitabiriye amateka yo kubohora u Rwanda maze ababwira n’intego ingabo za FPR zari zafite.

Zimwe muri izo ntego harimo kubaka inzego zihamye,  kugarura ubumwe bw’abanyarwanda, kuzamura ubukungu bw’igihugu, kubumbatira umutekano n’ibindi. Tuyisenge yavuze ko kugirango ibi byose bigerweho hifashishijwe urubyiruko  rwakoze nta kindi gihembo rutegereje uretse gukunda igihugu cyabo.

Yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake byubaka igihugu  kuko ngo iyo bitabaho u Rwanda ntirwari kubohorwa. Yabwiye urubyiruko ko  abakoze Jenoside babihaniwe bityo ko nta rubyiruko rugomba guterwa ipfunwe nabyo bikaba byaba intandaro yo kudafatanya n’abandi mu gukorera igihugu.

Urubyiruko rwarokotse  Jenoside rwatanze ubutumwa ku bari bitabiriye mu mukino ugaraza ko hari imiryango imwe n’imwe y’abanyarwanda ikigararagamo ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu rwego rwo guhindura abagifite iyo myumvire.

Umwe mu bakinye uyu mukino witwa Mukunzi Eric w’imyaka 21, yabwiye Umuseke ko bagomba kwibuka ariko banarinda amateka kuko ariyo bubakiyeho, bagomba kuvuga amateka uko ari, bagasubiza abayagoreka bagamije kubakosora.

Mukarutabana Angelique, umunyamabanga nshingabikorwa w’Akagari ka Akabahizi yavuze  ko muri aka kagari abagize uruhare mu gukora Jenoside ndetse n’abayikorewe babanye neza kuko usanga bagenderanira, bagasabana, bagatumirana mu miryango nta kibazo.

Abajijwe uko ubuyobozi bw’Akagari  bubyifatamo mu gihe umuntu wakoze Jenoside ugomba gutanga indishyi ku byangijwe  maze akayibura, Mukarutabana  yavuze ko atari benshi byabayeho ariko ko ubyobozi bugerageza bugafasha abarokotse, abandi bagahabwa gukora imirimo nsimburagifungo dore ko kugeza ubu abantu babiri gusa aribo bakora iyi mirimo.

Nubwo iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 21 byabereye ku rwego rw’umudugudu, mu kagari ka Akabahizi byabereye ku rwego rw’Akagari  kubera imiterere yako ariko guhera ku munsi w’ejo bikazakorerwa ku midugudu.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish