Digiqole ad

Mukamba wakiniraga Amagaju yitabye Imana

 Mukamba wakiniraga Amagaju yitabye Imana

Mukamba Jean Baptiste hamwe n’ikipe y’Amagaju mu 2013

Jean Baptiste Mukamba wavuye mu ikipe y’Amagaju FC muri ‘saison’ ishize ya shampionat yitabye Imana i Bujumbura mu Burundi mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 Mata 2015 azize indwara.

Mukamba Jean Baptiste hamwe n'ikipe y'Amagaju mu 2013
Mukamba Jean Baptiste hamwe n’ikipe y’Amagaju mu 2013

Umwe mu bayobozi b’ikipe y’Amagaju yabwiye Umuseke ko uyu mukinnyi yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa mbere mu bitaro i Bujumbura azize indwara babwiwe ko ari umwijima.

Usibye Amagaju FC Jean Baptiste Mukamba yakiniye amakipe ya AS Kigali na Musanze FC.

Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka Mukamba yatangiye kujya arwarira mu bitaro i Bujumbura akongera akavamo. Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu akaba yari mu bitaro kugeza kuri uyu wa mbere yitabye Imana.

Mukamba ukomoka muri Congo Kinshasa yari afite imyaka 36 yamaze imyaka itatu akinira Amagaju nk’umukinnyi wo hagati. Uyu mukinnyi yavuzwe mu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Umwaka ushize yari mu bakinnyi babwambuwe bigategekwa ko bakina nk’abanyamahanga niba amakipe yabo abashaka. Amagaju akaba yarahise amusezerera ajya i Burundi mu Ugushyingo umwaka ushize.

Mukamba umwaka ushize imikino imwe yayikinnye nka Kapiteni w'Amagaju
Mukamba umwaka ushize imikino imwe yayikinnye nka Kapiteni w’Amagaju
Mukamba asize umugore bari bamaranye imyaka itatu n'umwana umwe
Mukamba asize umugore bari bamaranye imyaka itatu n’umwana umwe. Bari barasezeraniye mu Rwanda kuko uyu mukinnyi yakinaga nk’umunyarwanda

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • R.I.p mukamba.. May God Help Your Family

  • RIP mukamba nkaba sportif tuzahora tukwibuka

  • Ohlala sinarimuzi kuko ntajya nkurikira sport gusa birababaje cyane kuko yarakiri muto pe.Allah amworohereze abe no hafi yumugore numwna .Amin

  • Umuryngo we hamwe na equipe Amagaju n’abafana bayo bihangane.

  • R.I.P MUKAMBA & GOD HELP OR GUIDE UR FAMILY.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira kandimwakiremubayo.

  • Birababaje Gusa Imana imwakire mubayo

Comments are closed.

en_USEnglish