Month: <span>August 2014</span>

“PGGSS4 iri hagati ya Jay Polly na Dream Boys”- Jules

Rwamwiza Bonheur uzwi cyane muri muzika nka Jules Sentore umwe mu bahanzi batowe 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ye ya mbere, aratangaza ko abona amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa ubu ari hagati ya Jay Polly na Dream Boys. Jules Sentore ntabwo akiri mu bahanzi batatu bahatanira kuba […]Irambuye

Gaza: Israel yatangiye gucyura ingabo zayo

Umuvugizi w’ingabo za Israel,Lt-Col Peter Lerner yaraye  abwiye abanyamakuru ko ingabo z’igihugu cye zamaze kwitegura  kuva mu birindiro byazo muri Gaza aho zimaze hafi ukwezi zirasa kuri Hamas. Uyu musirikare mukuru muri IDF avuga ko ingabo zabo ziteguye kuvaha mbere y’uko agahenge k’amasaha 72 kemeranyijweho karangira 5h00 ku isaha mpuzamahanga ni ukuvuga 7h00 ku isaha […]Irambuye

Domitien Ndayizeye ntaziyamamariza kongera kuyobora u Burundi

Uwahoze ari Perezida w’u Burundi (2003-2005) Domitien Ndayizeye avuga ko ataziyamamariza kongera kuyobora u Burundi mu matora y’ubutaha. Avuga ko mbere yo gutekereza ku matora ngo umuntu agomba kubanza kwigwizaho imbaraga. Uyu mugabo amaze iminsi aregwa gushaka gucamo ibice ishyaka rye FRODEBU, ubu ryacitsemo kabiri rigizwe na; Sahwanya Frodebu na  Frodebu Nyakuri Iragi rya Ndadaye. […]Irambuye

Tigo mu gusobanurira Abanyarwanda ibyiza by’ikoranabuhanga

Mu imurikagurisha riri kubera mu Rwanda kuva kuwa 23 Nyakanga Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda yatangije uburyo bwiswe “ Your Digital Lifestyle” bugamije gusobanurira abasura ibikorwa byayo n’Abanyarwanda muri rusange ibyiza by’ikoranabuhanga n’uko bashobora kwiyungura ubumenyi bifashishije ikoranabuhanga rya Telefoni na interineti. Muri iki kinyejana, Isi igezemo, ikoranabuhanga rifatwa nk’imwe mu nkingi z’iterambere dore ko rigenda […]Irambuye

Inzobere z'Abongereza zirita ku barwayi mu bitaro bya Rukoma

Iri tsinda ry’abaganga baturuka mu gihugu cy’Ubwongereza bibumbiye mu mushinga wa ‘Rwanda Legacy of Hope’, Pasiteri Ntavuka Osée Umuyobozi w’itsinda yatangaje ko bifuza kuzenguruka ibitaro bitandukanye byo mu gihugu kugira ngo bafashe Abanyarwanda bafite ibibazo by’indwara z’uruhu zimaze igihe. Umuyobozi wa Rwanda Legacy of Hope, Ntavuka Osée yatangarije Imvaho Nshya ko gahunda yo gufasha abarwayi […]Irambuye

Riderman yasubijwe mu buroko

Kuri uyu wa 04 Kanama nibwo amakuru agera k’Umuseke yemeje ko Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman yasubijwe mu munyururu aho akomeje gukurikiranwaho kuba nyirabayazana w’impanuka yakomerekeyemo abantu batandatu yabaye kuwa 31 Nyakanga 2014. Gusubira mu maboko ya Polisi kw’uyu muraperi (rapper) hari amakuru agera k’Umuseke ko byaturutse ku bantu bo mu miryango ifite ababo bakomerekeye […]Irambuye

Rwamagana: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 5703

Mu muhango wabaye kuri  iki cyumweru wo kwibuka Abatutsi bazize Genocide muri 1994, wabereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari,  mu Kagari ka Ruhunda, abawitabiriye bashyinguye imibiri 5703 yari yakuwe ahantu hatandukanye yari yarashyinguwe mu buryo butayihesha icyubahiro. Iyi mibiri yari iherereye mu gishanga cya Gishari, indi bayikura mu misarane yo duce twa Ruhunda, […]Irambuye

DRC : FDLR iraregwa gutema abantu n'imihoro n’ibindi bikorwa bibi

Umuryango udaharanira inyungu mu gace ka Lubero urashinja inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR uvuga ko urwanya ubutegetsi buriho mu Reanda, gukomeretsa abantu 10 ukoresheje intwaro gakondo ahitwa Magelegele, muri km 200 z’Uburengerazuba bwa Butembo (Nord-Kivu). Muri ibyo bikorwa kandi, inyeshyamba za FDLR zashimuse umuganga wakoreraga muri ako gace ka Butembo. Perezida w’umuryango udaharanira inyungu […]Irambuye

RRA yinjije miliyari 769 z’imisoro muri 2013-2014

Nk’uko byatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa 4  Kanama 2014  ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’umusoreshwa, Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyakiriye amafaranga yose hamwe agera kuri miliyari 769 harimo n’imisoro. Imisoro yonyine iki kigo cyakiriye miliyari  758,6 mu mwaka w’imari wa 2013-2014. Richard Tusabe Umuyobozi iki kigo cy’imisoro n’Amahoro  avuga ko bageze kuri 96% […]Irambuye

C.Afrique: Ingabo za MISCA zirashinjwa gufata ku ngufu abagore

Mu gihe ibiganiro hagati y’impande zihanganye muri Centre Afrique ndetse n’ubwicanyi bukaba busa n’ubwahosheje, abagore n’abakobwa bari mu nkambi zimuriwemo abaturage baratakamba bavuga ko bakomeje guhohoterwa n’Ingabo Nyafurika zagiye muri iki gihugu mu butumwa bw’amahoro “MISCA”, muri zo harimo Abanyarwanda basaga 800. Abatangabuhamya batari bacye bo mu gace ka Bambari bavuga ko ingabo za MISCA […]Irambuye

en_USEnglish