Month: <span>August 2014</span>

Bamwe mu bari abakozi ba EWSA bagiye kuryozwa miliyari 50

Muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ndetse n’ubugenzuzi buherutse gukorwa na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko PAC, bigaragara ko icyari ikigo cy’igihugu cy’ingufu,amazi, isuku n’isukura “EWSA” hanyerereye imitungo ya Leta ibarirwa mu maliyari n’amamiliyari, amakuru atugeraho akaba avuga ko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasabwe kwihutisha ikurikiranwa ry’abagize uruhare […]Irambuye

Afghanistan: Umuntu utazwi yishe Umujenerali wa USA akomeretsa undi w’Ubudage

Umusirikare wo mu ngabo za leta ya Afghanistan yarashe urufaya ku ishuri rya gisirikare ririnzwe n’ingabo z’Ubwongereza hanze y’umujyi wa Kabul kuwa kabiri, ahitana umusirikare wo ku rwego rwa Major General mu ngabo za America anakomeretsa abandi 15 barimo na Brigadier General ukomoka mu Budage. Maj. Gen Harold Greene, ni we weretswe ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika […]Irambuye

King James agiye gusubira mu njyana ya R&B byimitse

Ruhumuriza James (King James) muri muzika, ni umwe mu bahanzi bagiye bagira indirimbo ziri mu mitwe y’abantu. Ngo yaba agiye kwita ku njyana ya R&B cyane aho kuba yari amaze gusa naho agaragara mu njyana nyafurika ariyo ‘Afrobeat’. Ibi abitangaje nyuma y’aho amaze iminsi ashyize hanze indirimbo nshya yise “Yantumye” ikaba ari imwe mu ndirimbo […]Irambuye

Tugomba kugarura Perezida Kagame kuri stade – Haruna

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mezi abiri ashize yagaragaje gucika intege ku ikipe y’igihugu Amavubi idatanga umusaruro ugaragara. Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’imikino Gakuba Abdoul Jabar yamubwiye ko bari gukora ibishoboka ngo bamugarure ku kibuga kubashyigikira. Haruna Niyonzima yavuze ko bishimisha iyo umubyeyi yaje kugushyigikira mu […]Irambuye

Obama yatangije inama yatumiyemo abayobozi ba Africa bose

Washington – Kuri uyu wa 05 Kanama Perezida Barack Obama wa USA na Vice Perezida we Joe Bidden bafashe umwanya munini bagaragaza ko Leta z’unze ubumwe za Amerika zitaye ku iterambere rya Africa, bagaragaza mu ngero no mu mibare ibyo Amerika imaze gukorera Africa. Nyuma hakurikiyeho ikiganiro kigufi cyahuriyemo ba Perezida Paul Kagame, Macky Sall […]Irambuye

Muhanga : Abaturage bahawe ijambo mu mihigo ya 2013-2014

Mu isuzuma ry’imihigo ya 2013-2014 ryabereye mu Karere ka Muhanga, Kayira paul, Umuyobozi w’itsinda ry’abakozi b’ikigo cy’ubushakashatsi , isesengurangamba kuri Politiki y’igihugu  (IPR) ari nacyo gishinzwe gusuzuma imihigo yatangaje ko mu mihigo y’uyu mwaka, ibibazo byinshi bizabazwa abaturage kuko ari bo ba mbere bagomba kugira uruhare mu mihigo. Ubusanzwe imihigo y’uturere , yasuzumwaga n’inzego zitandukanye uhereye […]Irambuye

Amafoto 50 waba utarabonye ubwo Amavubi yatsindaga Congo

Kuwa gatandatu tariki 02 Kanama ikipe y’u Rwanda yasezereye iya Congo Brazzaville mu kiciro cya nyuma cy’ijonjora. Amavubi yahise yinjira mu matsinda ari nayo azavamo amakipe 15 azajya mu gikombe cya Africa cya 2015 muri Maroc. Ufana Amavubi wese yahise yongera kwibuka ‘ambiance’ ya 2004 Amavubi ajya muri CAN. Aya ni amwe mu mafoto ushobora […]Irambuye

Kuba ‘marraine’ mu bukwe byamvuyemo kubera umukobwa wankojeje isoni

Ndi umubyeyi narabyaye ndashyingiza, ariko ikibazo mfite ngishaho inama si icyo ngicyo. Mu minsi mike ishize niteguraga guhagarara mu mwanya w’umubyeyi wa batisumu mu bukwe bw’umwana w’inshuti yanjye y’igihe kirekire nabyaye muri batisimu akaba yari ageze igihe cyo gushyingirwa. Uko byagenze, uwo mwana yashimanye n’umukunzi we biyemeza kutwereka ibirori, turitegura barasaba ndetse barakwa, ubwo twari […]Irambuye

Nyamirambo: Yafatanywe ihene yibye ajyanwa kuri brigade ayikoreye

Muri iki gitondo, ahagana mu ma saa tanu z’amanywa, mu murenge wa Nyamirambo, umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 25, yafatanywe ihene yibye, barayimwikoreza bamujyana kuri brigade ya Nyamirambo. Uyu musore izina ritahise ritangazwa, yafatiwe mu kagali ka Rwampala aho yibiye iyo hene, bayimwikoreza bamuganisha kuri burigade ya Nyamirambo gusa bamujyana neza […]Irambuye

Abanyarwanda ntibaramenya akamaro k’Inteko – Dr Ntawukuriryayo

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko yagezaga ikiganiro ku banyamakuru ibereka imirimo yakozwe n’imitwe yombi, Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yavuze ko bakora byinshi kandi buzuza inshingano zabo gusa bagahura imbogamizi ko Abanyarwanda benshi bataramenya akamaro k’Inteko ari nayo mpamvu usanga akenshi bagaya akazi ikora. Inteko Ishinga Amategeko ni urwego ruri mu zifitiwe icyizere gicye […]Irambuye

en_USEnglish