Digiqole ad

Afghanistan: Umuntu utazwi yishe Umujenerali wa USA akomeretsa undi w’Ubudage

Umusirikare wo mu ngabo za leta ya Afghanistan yarashe urufaya ku ishuri rya gisirikare ririnzwe n’ingabo z’Ubwongereza hanze y’umujyi wa Kabul kuwa kabiri, ahitana umusirikare wo ku rwego rwa Major General mu ngabo za America anakomeretsa abandi 15 barimo na Brigadier General ukomoka mu Budage.

Major General Harold Greene wiciwe muri Afghanistan
Major General Harold Greene wiciwe muri Afghanistan

Maj. Gen Harold Greene, ni we weretswe ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP, akaba abaye umusirikare wa kabiri ukomeye mu ngabo z’Amerika wiciwe mu rugamba rwagabwe ku Batalibani muri Afganistan nyuma y’imyaka 13.

Nyuma y’uru rupfu, Umugaba Mukuru w’ingabo z’Amerika, General Ray Odierno yagize ati “Ibitekerezo byacu n’amasengesho biri kumwe n’umuryango wa Maj Gen Harold J Greene n’imiryango y’abasirikare bacu bakomerekeye mu gikorwa kibabaje muri Afghanistan. Aba basirikare bari abanyamwuga, biyemeje kugera ku butumwa bahorejwemo. Akazi kabo n’ubwitange bwabo nibyo byatugaragarizaga ko ari abasirikare.”

Mbere itangazo ryavuye mu ngabo zishyizehamwe za OTAN cyangwa NATO ryavugaga ko hari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye gihitana bamwe mu bagize izo ngabo ku ishuri rya gisirikare ‘Qargha Academy’, kandi rizwi nka ‘Marshal Fahim National Defense University’.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo muri Afghanistan, Zahir Azami we yavuze ko umusirikare wambaye imyenda y’ingabo z’igihugu cye yarashe urufaya ku ngabo mpuzamahanga n’iz’igihugu ahitana umwe abandi bataramenyekana umubare barakomereka.

Abayobozi muri Amerika batangarije AP ku uwo wagabye igitero yakomerekeje abasirikare bagera ku icumi b’Amerika ariko ngo na we yishwe n’ubwo batatangaje uwamwishe hagati y’ingabo za leta y’Afghanistan n’iza Amerika.

Avuga kuri iki gikorwa, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ingabo y’Amerika, Rear Adm John Kirby yagize ati “Ni umunsi uteye ubwoba, igikorwa kibabaje giteye ubwoba.”

Inzego za gisirikare mu gihugu cy’Ubudage ziravuga ko abasirikare 15 ba NATO bakomerekeye mu gitero cy’abantu bafatanyaga, muri bo hakaba harimo n’umusirikare wo ku rwego rwa Brigadier General mu ngabo z’icyo gihugu.

Gusa bongeyeho ko uwo musirikare utavuzwe amazina arimo kuvurwa kandi ubuzima bwe butari mu kagaga cyane.

Amerika iravuga ko ihangayikishijwe n’ibitero bigabwa n’ingabo za Afghanistan ubundi bakorana.

Mu 2010, umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu ahitana abasirikare ba Amerika n’aba Canada bane bo ku rwego rwa ofisiye bafite ipeti rya Colonel na Lieutenant Colonel.

Mu 2008 igitero cya Mortier cyagabwe mu gace kitwa Green Zone muri Iraq cyahitanye Stephen wabaye umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye ufite ipeti rya Colonel wa cyenda wiciwe muri urwo rugamba.

The Guardian

UM– USEKE.RW

en_USEnglish