Digiqole ad

Muhanga : Abaturage bahawe ijambo mu mihigo ya 2013-2014

Mu isuzuma ry’imihigo ya 2013-2014 ryabereye mu Karere ka Muhanga, Kayira paul, Umuyobozi w’itsinda ry’abakozi b’ikigo cy’ubushakashatsi , isesengurangamba kuri Politiki y’igihugu  (IPR) ari nacyo gishinzwe gusuzuma imihigo yatangaje ko mu mihigo y’uyu mwaka, ibibazo byinshi bizabazwa abaturage kuko ari bo ba mbere bagomba kugira uruhare mu mihigo.

Kayira Paul, Umuyobozi w'itsinda rya IPR ririmo gusuzuma uko Akarere ka Muhanga kesheje imihigo.
Kayira Paul, Umuyobozi w’itsinda rya IPR ririmo gusuzuma uko Akarere ka Muhanga kesheje imihigo.

Ubusanzwe imihigo y’uturere , yasuzumwaga n’inzego zitandukanye uhereye ku rwego rwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ukageza ku midigudu mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 Minisiteri y’intebe yasabye abakozi b’ikigo cy’ubushakashatsi, isesengurangamba, kuri politiki y’igihugu (IPR) kuba ari bo basuzuma imihigo ariko bashingiye cyane cyane ku baturage kubera ko aribo ubuyobozi buhigira.

Kuva kuri uyu wa kabiri itsinda ry’abantu 18 ba IPR ryatangiye gusuzuma uko Akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa 26 mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013, kahiguye imihigo yako y’umwaka wa 2013-2014.

Nyuma yo kumurikirwa imihigo, iri tsinda ry’abakozi ba IPR ryatoranyije Umurenge wa Mushishiro na Kiyumba rizajyamo rikaganira n’abaturage bo mu tugari n’imidugudu kugira ngo bagaragaze uruhare rwabo mu mihigo, rikazamara iminsi itatu rigenda genda mu baturage riganira nabo.

Ukuriye iri tsinda rireba uko imihigo yeshejwe mu Karere ka Muhanga, Kayira Paul yatangaje ko ikigamijwe ari ukuganira n’abaturage kugira ngo harebwe niba imihigo bayigiramo uruhare ndetse n’ibibakorerwa bakerekana uko babibona noneho bagatanga amanota bashingiye ku nkingi enye Guverinoma igenderaho.

Yagize ati “Iyi mihigo yanyu iri mu bitabo ntihagije kugirango, hatangwe amanota, ahubwo tugiye kureba niba ibiri mu nyandiko bihuye n’ibyo abaturage bakorewe muri iyi mihigo irangiye.”

Rushingabigwi Justin, utuye mu Kagari ka Remera, mu Murenge wa Nyamabuye, yavuze ko mu myaka ibiri ishize yari yashyize mu ikaye y’imigo ko azibanda ku bworozi abigeraho, gusa ngo nyuma amatungo yari yaguze yaje kugira ikibazo cyo kurwara yose arapfa, akavuga ko niyongera kwisuganya ubworozi ari bwo azashyira mu mihigo y’ubutaha.

Naho, Bizimana Eric, Umukozi mu Karere ka Muhanga ushinzwe igenamigambi yatangaje ko hari ibyo bakoze bijyanye n’inkingi y’ubukungu byazamuye abaturage ku rugero rwiza, ari nabyo aba baturage bazaheraho bavuga ibyabateje imbere harimo na gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program).

Bizimana akavuga ko mu mihigo 85 Akarere kahize, Ine (4) muri yo ariyo yonyine itarabashije kugerwaho  bitewe n’impamvu zinyuranye.

Bamwe mu bagize itsinda  risuzuma imihigo mu kigo cy'ubushakashatsi, isesengurangamba  kuri politiki y'igihugu (IPR) baje gusuzuma imihigo mu Karere ka Muhanga.
Bamwe mu bagize itsinda risuzuma imihigo mu kigo cy’ubushakashatsi, isesengurangamba kuri politiki y’igihugu (IPR) baje gusuzuma imihigo mu Karere ka Muhanga.
Mutakwasuku Yvonne, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga mu isuzuma ry'imihigo ya 2013-2014.
Mutakwasuku Yvonne, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga mu isuzuma ry’imihigo ya 2013-2014.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

en_USEnglish