Kuri uyu wa Gatanu tariki 6/6/2014 muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’Abalayika ya Kigali (INILAK) mu kiganiro cya ‘ Ndi umunyarwanda” cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu harimo n’abayobozi batandukanye higanjemo n’abanyeshuri, Richard Kananga wo Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yashimangiye ko kwiyumvamo isano y’Ubunyarwanda biruta ikindi cyose Abanyarwanda bashingiraho babana mu bumwe no mu mahoro. Mu kiganiro cyabereye muri icyi […]Irambuye
Nubwo yaje mu be ntibamwemera ariko abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. {Yohana 1.11 – 12} Yesu Kristo aza mu isi, ab’isi ntibamenye uwo ari we, ntibasobanukiwe ikimuzanye, yewe ntibari banazi igihe azamara ku isi. Uru rujijo muri bamwe mu bantu rwatumye bamwitiranya n’abandi bantu basanzwe, aribwo igihe ajya mu […]Irambuye
Itsinda ryabashakashatsi b’Abashinwa n’Abanyamerika bakoresheje icyuma kireba utuntu duto cyane bita Microscopy bize isano iri hagati yo gusinzira neza ko kubasha kwiga neza no kwibuka vuba. Abanyamerika bo muri Kaminuza ya New York University School of Medicine bafatanyije n’Abashinwa bo muri Peking University Shenzhen Graduate School bafashe imbeba bazitoza kugendera ku kintu kikaraga. Nyuma baje […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu ubwo Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho n’abakozi b’iyi Minisiteri bari Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basobanura uko ubwandu bushya bwa SIDA buhagaze mu Rwanda, bavuze ko muri iki gihe nibura buri minota 30 mu Rwanda umuntu umwe yandura agakoko gatera SIDA. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kugeza ubu abanyarwanda 226,225 bajya kungana […]Irambuye
Kuwa kane tariki 05 Kmena, Inama y’ubuyobozi ya Banki y’Isi yemeje ubufatanye bushya n’u Rwanda, bikazatuma banki y’Isi ishyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere inzego z’abikorera kugira ngo zongere imirimo, zizamure umusaruro, guteza imbere imibereho y’abaturage n’ibindi. Ubu bufatanye bwa Banki y’Isi kandi buzanareba ibijyanye no guteza imbere imiyoborere ikorera mu mucyo kandi ikora mu nyungu […]Irambuye
Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Kalibata yatangaje kuri uyu wa 06 Kamena ko za Banki zikwiye korohereza abahinzi baciriritse kubona imashini zihinga mu rwego rwo kuvugurra ubuhinzi bukava ku bwa gakondo bagahinga kijyambere hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Hari mu muhango wo gutangiza imurikabikorwa ku nshuro ya cyenda hibanzwe mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi […]Irambuye
Caporal Boyama Bosongo umusirikare wa Congo Kinshasa uherutse gufatirwa mu mujyi wa Rubavu mu buryo butemewe n’amategeko yabaye umusirikare wa 16 usubijwe iwbao muri ubu buryo kuri uyu wa 06 Kamena. Ku bufatanye n’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka ari nazo zatanze uyu musirikare ukorere mu mujyi wa Goma muri bataillon ya munani y’ingabo za Congo. Uyu […]Irambuye
Kuri uyu wa 06/06/2014 ahagana saa munani z’amanywa ikamyo nini ifite plaque zo muri Kenya yakoze impanuka mu muhanda wa Musanze – Rubavu ubwo yari mu cyerekezo kigana Musanze uva Rubavu. Iyi kamyo yamaze igihe kigera hafi ku masaha ane yafunze umuhanda. Imodoka zashoboraga kuyikuramo ntizari hafi, hiyambajwe imodoka nini yavuye i Kigali nk’uko byemezwa n’umwe […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Perezida w’uburusiya Vradmir Putin na Perezida mushya wa Ukraine Petro Poroshenko bahuriye mu Bufaransa mu mihango iri kuhabera yo kwibuka irangira ry’Intambara ya kabiri y’Isi, bombi basaba ko intambara mu burasirazuba bwa Ukraine ihagarara. Uburusiya buregwa n’ibihugu by’uburengerazuba bw’Uburayi na Amerika kuba nyirabayazana w’intambara muri Ukraine, Uburusiya nabwo bugashinja ibyo bihugu […]Irambuye
Umuhanzi Ruremire Focus aririmba indirimbo z’umuco, ubukwe, amateka,ndetse n’izindi. Ubu yasohoye indirimbo yitwa “umushumba ubereye inyambo” indirimbo ijimije. Aragira uko ayisobanura. Ruremire avuga ko “Umushumba ubereye Inyambo” ari indirimbo ishima umushumba wasanze inka zabashiranye kuko mu rwuri hateye intare zikamara inka zikagobokwa n’uwo mushumba. Iyi ndirimbo kandi ifite amagambo ajya gusa n’indirimbo “Karame na none […]Irambuye