Digiqole ad

Ni kuki hari ubwo tugeraho tugashidikanya ku Mana?

Nubwo yaje mu be ntibamwemera ariko abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. {Yohana 1.11 – 12}

Gushidikanya ku Mana kutuzanira Kwiheba
Gushidikanya ku Mana kutuzanira Kwiheba

Yesu Kristo aza mu isi, ab’isi ntibamenye uwo ari we, ntibasobanukiwe ikimuzanye, yewe ntibari banazi igihe azamara ku isi. Uru rujijo muri bamwe mu bantu rwatumye bamwitiranya n’abandi bantu basanzwe, aribwo igihe ajya mu gihugu cy’i Kayisariya ya Filipo yabajije abigishwa be ati: « Abantu bagira ngo ndi nde? » Abigishwa be baramusubiza bati : « Bamwe bagira ngo uri Yohana umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi nabo bagira ngo uri Yeremiya cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi. » Maze Yezu arongera arababaza ati : « Ariko se mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde? » Simoni Petero aramusubiza ati : « Uri Kristo Umwana w’Imana Ihoraho. » {Matayo 16.13}

Mu by’ukuri nubwo uku kumwitiranya kwari no mu Bayuda bene wabo, ariko n’aba bigishwa be bagendanye nawe igihe kirekire bamubona akora ibitangaza bareba bakorana nawe ibitangaza, imigani myinshi n’inyigisho zibahugura zitandukanye, yabibabwiraga bamubona imbere yabo imbona nkubone ndetse bamwe muri bo bakamubaza n’ibibazo ariko nabo ubwabo bari batamuzi neza uwo ari we. Ariko Petero we nk’uko Yezu yabimuhamirije ko atari umubiri n’amaraso bibimuhishuriye ahubwo ari Data wo mwijuru, Petero yateruye amagambo meza aravuga ati : ” Uri Kristo Umwana w’Imana Ihoraho. {Matayo 16.16}

Ni iyihe mpamvu mu byukuri ituma umuntu ashobora kugera mu gihe yitiranya Imana n’ibitari Imana?

Ni ryari witiranya gukora kw’Imana no gukora kwa Satani? Akenshi usanga ibi biterwa n’impamvu nyinshi ariko muri zo reka turebemo nk’ebyiri : Impamvu ya mbere ni Ukwibagirwa no kudaha agaciro ugukora kwayo kw’ibyo wiboneye ubwawe, noneho ibi bigatuma hari ibihe ugeramo (cyane cyane ibihe by’ikigeragezo) kuko wibagiwe muri wowe hakazamo kwitiranya, ari kwo kukuzanira gushidikanya ko Imana ibaho cyangwa itabaho.

Icya kabiri ni ukubura Kwizera. Iyi Mana twizera mu by’ukuri ni Imana tutarebesha amaso y’umubiri ariko ni byinshi bitwemeza ko ibaho, bikatwemeza ko ihari kandi ikora tugendeye ku kuremwa kwacu ubwacu nk’abantu n’ibidukikije tubona.

Kutizera iyakuremye ikaguha ubuzima n’ibindi byose ukenera muri bwo,  nabyo bikuzanira kuyishidikanyaho cyane rwose, ibi rero buhoro buhoro bigenda bikuganisha ku rwego rwo kuyihakana burundu.

Ntibikwiye ko ugera ku rwego rwo kwatura muri wowe ko Imana idahari cyangwa itabaho, kandi nyamara hari ibyo ikora buri munsi na buri mwanya bigukikije amaso yawe ahora abona mu buzima bwawe.

Hari byinshi biba ku muntu wajya kumva ukumva aravuze ati : « Iyo hataba Imana sinari kuhava » cyangwa se kumva undi ati : « Mana yo mu ijuru umfashe aha hantu mpave amahoro, Mana umfashe nsinde iki kizamini » hari nubwo umuntu wumva avuze ati : « Uyu muntu yarapfuye Imana ikinga akaboko. » cyangwa ukumva nk’umubyeyi abwiye umwana we ati : « Mwana wanjye ugendane n’Imana. »

Ibi byose n’izindi ngero tutavuze ni bimwe mu byari bikwiye kukubera igihamya ntashidikanywaho ko Imana ihari kandi ihorana natwe mu byo tubamo byose kabone n’ubwo tutayibonesha amaso yacu ariko kurinda kwayo gukomeye guhorana natwe ibihe byose kuko bitabaye ibyo, ku byifuzo by’umwanzi wacu Satani ni uko duhora mu bibazo n’intambara z’urudaca zatuma dushiraho twese.

Ariko kuko Imana ihora mu  ruhande rw’umuntu wayo yaremye ntishobora kwemera ko uwo mugambi mubisha wa Sekibi ugerwaho ahubwo kwa kuboko kwayo ihora idukingira guhorana natwe niyo twaba dusinziriye mu bitotsi byinshi dushyizweyo, Imana iba iri maso iteka wajya kubona ukabona urakangutse, ingingo z’umubiri wawe zose ziracyakora neza nta kibazo, umunsi wa mbere, uwa kabiri, ukwezi, umwaka umwe, ibiri, gutyo gutyo.

Imana ishimwe kuko urukundo idukunda ruruta kure imbaraga z’umwanzi uturwanya Satani.

Hari icyifuzo, ikibazo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ikindi cyose wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo : [email protected]

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

TRUE CALLING Ministries International

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ndatsinzwe mbega ijambo ryiza mutumye ndushaho gukunda Imana. Murakoze mwe abariduteguriye mukomereze aho. umuseke.muri aba mbere ndabakunda, maze igihe mbona muduha ijambo ryiza. Imana ibahe umugisha hamwe na TRUE CALLING Ministries International mbona aribo baridutegurira muzaragwe ijuru mwese amen

  • Amen Imana idufashe kwibuka no kwiyizera ibihe byose, murakoze Pastor Imana iguhe umugisha

  • Ni nziza. Nithunikira ntisinzira namba kandi ihora irinda abayizera. gira Ps 91 iyawe maze ubone ukuboko kwayo.

  • Imana ibahe umugisha mwinshi, mugize neza kubw’ iri jambo

Comments are closed.

en_USEnglish