Digiqole ad

Caporal Bosongo wafatiwe i Rubavu yasubijwe iwabo

Caporal Boyama Bosongo umusirikare wa Congo Kinshasa uherutse gufatirwa mu mujyi wa Rubavu mu buryo butemewe n’amategeko yabaye umusirikare wa 16 usubijwe iwbao muri ubu buryo kuri uyu wa 06 Kamena.

Caporal Bayama avuga ko yinjiye mu Rwanda ayobye yasinze
Caporal Bayama avuga ko yinjiye mu Rwanda ayobye yasinze

Ku bufatanye n’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka ari nazo zatanze uyu musirikare ukorere mu mujyi wa Goma muri bataillon ya munani y’ingabo za Congo.

Uyu musirikare yafashwe tariki 23 Gicurasi mu kagari ka Bugoyi mu mujyi wa Gisenyi.

Uyu munsi yabwiye abanyamakuru ko yari yinjiye mu Rwanda yasinze akayoba akisanga ku butaka bw’u Rwanda.

Major Francis Nyagatare niwe wari uhagarariye ingabo z’u Rwanda mu gusubiza uyu musirikare, Major Nyagatare ni umuyobozi w’ingabo wungirije mu karere ka Rubavu.

Colonel Jacques Asambo wari uhagarariye ingabo zishinzwe kugenzura imipaka (Joint verification mecanism) yashimiye ingabo z’u Rwanda uko zitwara mu bikorwa nk’ibi bishobora guteza umwuka mubi yagati y’ibihugu byombi.

Col Asambo yanenze imyitwarire ya bamwe mu basirikare ba Congo kuko ngo ubu mu mezi atarenze 10 abasirikare 16 ba FARDC bamaze gufatirwa mu Rwanda muri ubu buryo.

Abwira uyu wasubijwe iwabo none yagize ati « Abasirikare nkawe bakwiye guhanwa by’intangarugero. »

Col Asambo avuga ko abasirikare nk'uyu baba bakwiye ibihano by'intangarugero
Col Asambo avuga ko abasirikare nk’uyu baba bakwiye ibihano by’intangarugero
Caporal Boyama yuriye imodoka atashye
Caporal Boyama yuriye imodoka atashye

Patrick MAISHA
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

0 Comment

  • ariko abasirikari nkaba baba barakoreye he igisirikare koko? aha rero niho RDF ibarushiriza ubutwari ndetse no kugira ikinyabupfura kirenze, ibi ntibi bikwiye umusirikari muzima ufite mumutwe hatekereza neza, ejo bundi ho numvise ngo aba FARDC bari mubutumwa bwa batunzwe no kugurisha amazi yakabatunze mukazi kabo, kutunyarwana kweli!

  • aka ni akagusuguro kusa kongo dukomeje kuyereka ko turi maso , mukomereze aho ngabo z’u Rwanda

  • Ariko iby’aba basirikare birayoberanye pe!uko babafashe ngo baba basinze?basinda  iziberekeza mu Rwanda gusa se? Iyi discipline y’izi ngabo ndumva idahwitse pe niba ntakindi kibiri inyuma!

    • Sbo tubona n’agace kanzugurunya y’abitwa ngo n’abasirikare ba Kongo bababasinze. Abo baza niyo sula ya gisirikare kiwabo. Iyo ubonye iyi myifatire mu gisirikare – abantu bemerewe gukoresha intwaro – bikubwira yuko ubuyobozi bw’igihugu bwaboze cyera. Ntagitangaje rero yuko ubu Martin Kobler na Loni aribyo mubyukuri bitegeka Kongo nubwo ali ‘leta’ ya Kabila cyangwa ali Loni bagerageza kujijisha ngo Kabila niwe utegeka. Kandi tuzi neza ko ntaho Loni yigeze ikemulira igihugu icyo aricyo cyose governance yarembye. Aho kuyivuura, bayongeza uburwayi igihugu kigasigaza kugihamba gusa. 

Comments are closed.

en_USEnglish