Month: <span>June 2014</span>

Umugabo amaze imyaka 15 yarantaye none aragarutse

Muraho. Mbanje gushimira abasomyi b’Umuseke.com inama batanga kubazisabye.  Imana ibongerere ubwenge n’umutima mwiza. Nanjye rero ndafite ikibazo nifuzako mungiraho inama:  Nabyaranye n’umugabo hashize imyaka 15, icyo gihe yari akiri umusore naho jye narinsanzwe mfite umwana, ariko ubwo tukaba twarimo dufiyansanya twitegura kuzarushinga. Amaze kuntera inda yahise andeka ashaka undi, baje gutandukana (divorce) nyuma y’imyaka 4 […]Irambuye

Kimwe mu bibabaza Bruce Melodie ni ukubona umuntu uhohoterwa

Itahiwacu Bruce umuhanzi ukora ijyana ya R&B uzwi ku izina rya Bruce Melodie avuga ko kimwe mu bintu bikunze kumutera agahinda ndetse akanafata umwanya wo gutekereza cyane ku buzima ari ukubona umuntu uhohoterwa. Mu gitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 mu Karere ka Gicumbi hari umufana we wakubiswe ashaka kuza kumukora mu ntoki. Bruce Melodie yabwiye […]Irambuye

Abayoboke ba ADEPR bizihije umunsi mukuru wa Pantekote

Mu cyumweru gishize itorero rya ‘ADEPR’ ryizihizaga umunsi umwuka wera yamanukiye intumwa uzwi nka ‘Pentekote’. Ku cyumweru tariki 8 Kamena, mu nsengero za ADEPR hirya no hino mu gihugu hatanzwe inyigisho zijyanye no gusobanura umwuka wera, uko ukora, uko abantu bawubona n’ibindi, Abakristu ba ADEPR bakaba barakanguriwe kurushaho gukiranukira Imana no guha ikaze umwuka wera […]Irambuye

“Igihugu gikeneye ingengabitekerezo yo gukora ibintu vuba,” Ndayisaba

Mu nteko y’urubyiruko ya 17 yateranye kuwa gatandatu tariki 7 Kamena, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko u Rwanda aho rugeze rukeneye urubyiruko rukora rukora ibintu vuba bikarangira, urubyiruko kandi rwiyemeje gukorana ubwitange mu kugeza serivise ku bo ruhagarariye. Iyi nteko y’urubyiruko ihuza abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu turere n’abagize komite, iy’uyu mwaka ikaba yari […]Irambuye

Polisi yongeye kwihaniza abashoferi b’indangare

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 08 Kamena yongeye kwihanangiriza abashoferi bakomeje kwica amategeko y’umuhanda kubera uburangare n’ibindi bagateza impanuka zihitana cyangwa zikangiza ubuzima bw’abantu. Uku kwihaniza gukurikiye impanuka eshanu zavuzwe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize gusa, zahitanye umuntu umwe abandi 14 barakomereka. Izi mpanuka zabaye  mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Kamonyi na Nyarugenge mu mujyi […]Irambuye

Uko Isi iteye imbere ya Africa

Sinzi niba mujya mufata umwanya wo kureba isi mwiyicariye mu Rwanda nkanjye. Nifuje kubabwira uko isi nyibona nk’umunyarwanda by’umwihariko nk’umunyafrika wo mu gice kitwa Amajyepfo y’Isi. Ntabwo ari Geographie ngiye kubabwira ahubwo ni uko abatuye Isi bateye n’uko bayiyobora. Isi ya none nk’uko abahanga bakunda kubivuga igabanyijemo ibice bine, Uburengerazuba, Uburasirazuba, Amajyepfo, n’Ubwarabu. Uburengerazuba bw’Isi […]Irambuye

APR FC 2 – 1 Rayon Sports. AMAFOTO

Kucyumweru tariki 08 Kamena 2014 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya APR FC ibitego bibiri byagiyemo bikurikiranye mu gice cya mbere nibyo byasezereye Rayon Sports yabonye igitego kimwe mu gice cya kabiri, ikabura icyo kwishyira birangira isezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro. Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino: Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE ububiko.umusekehost.com  Irambuye

APR FC 2 – 1 Rayon Sports, isezerewe mu gikombe

08 /06/2014 – Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya APR FC amahirwe yari ayayo uyu munsi, ibitego bibiri byagiyemo bikurikiranye mu gice cya mbere nibyo bisezereye Rayon Sports yabonye igitego kimwe mu gice cya kabiri, ikabura icyo kwishyira birangira isezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro. Abafana benshi, umwuka w’umupira n’amahari ya ruhago nibyo byari […]Irambuye

Shimon Peres na Mahmoud Abbas bahujwe na Papa i Vatican

Shimon Peres na Mahmoud Abbas abayobozi b’ibihugu bya Israel na Parestine kuri iki cyumweru nimugoroba bahuriye i Vatican mu Butaliyani mu isengesho rigufi riherekejwe n’ikiganiro byateguwe na Papa Francis ku mahoro hagati y’ibi bihugu bifitanye inzigo ndende. Vatican ivuga ko nta gushidikanya hari umunsi amahoro azagerwaho ku butaka bwitwa butagatifu muri kariya gace ka Palestine na […]Irambuye

“Ubuhutu cyangwa ubututsi si ikintu wacuruza,” Umuyobozi wa IPRC West

Mu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ETO Kibuye, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi w’iri shuri, Eng. Mugiraneza Jean Bosco yasabye urubyiruko kwita cyane ku cyazanira inyungu igihugu, avuga ko Ubuhutu cyangwa Ubututsi ntawabusabisha akazi. Aba bari abanyeshuri n’abakozi ba ETO Kabuye (ubu ni Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryo mu […]Irambuye

en_USEnglish