Banki y’Isi mu guteza imbere ibikorwa bigamije guha akazi Abanyarwanda
Kuwa kane tariki 05 Kmena, Inama y’ubuyobozi ya Banki y’Isi yemeje ubufatanye bushya n’u Rwanda, bikazatuma banki y’Isi ishyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere inzego z’abikorera kugira ngo zongere imirimo, zizamure umusaruro, guteza imbere imibereho y’abaturage n’ibindi.
Ubu bufatanye bwa Banki y’Isi kandi buzanareba ibijyanye no guteza imbere imiyoborere ikorera mu mucyo kandi ikora mu nyungu z’abaturage.
Ubuyobozi bwa Banki y’Isi kandi buvuga ko gushyigikira u Rwanda muri izi gahunda bigamije kurufasha kugera ku ntego za gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2).
Umushinga w’ubu bufatanye wateguwe ku bufatanye bw’ibigo bitandukanye nka “International Development Association(IDA), International Finance Corporation (IFC) na Multilateral Investment Guarantee Agency (MIGA) hagamijwe gufasha guverinoma y’u Rwanda kugera ku ntego zayo yihaye zo guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Buri kigo muri ibi tumaze kuvuga gifite incingano cyihaye muri iyi gahunda.
Aha twavuga nka IFC cyiyemeje kujya gitanga serivisi z’ishoramari n’ubujyanama mu bijyanye no guha abaturage ubushobozi bwo gutangira imishinga cyangwa gukomeza ihari, guteza imbere ibice bimwe na bimwe bikiri hasi nk’ubuhinzi n’ibikorwa remezo n’ibindi.
Naho MIGA yo ikaba ngo itumbereye kuzashyigikira ishoramari ry’abikorera cyane cyane mu bikorwa remezo nk’ingufu z’amashanyarazi, water, ubwikorezi n’ibindi.
Diariétou Gaye, uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda avuga ko bazafasha u Rwanda mu guhanga imirimo mishya cyane cyane ku baturage bo mu mijyi, guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere ibyaro nabyo biri mu ntego za guverinoma y’u Rwanda
Gusa abayobozi ba Banki y’Isi ngo bizera ko ibi byarushaho gutanga umusaruro hatanirengagijwe ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda n’agace ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
aya ni amahirwe akomeye abanyarwanda twagakwiye gufatisha amaboko yombi , tukayatwara nkamata yabageni, kuko ubuhinzi niryo shingiro ryiki gihugu, niho kirambirije, tugira amahirwe tukagira abayobozi beza bazi gukoresha inkunga neza kuko bahora babihemberwa n’abaternkunga niyi banki irimo
NGAHO RERO UM– USEKE UTUBARIZE INZIRA TUZANYURAMO KUGIRANGO TUMENYE AMAKURU YAHO TUZANYURA KUGIRANGO TUGEZE KURI IBI BIGO IMISHINGA YACU KAND TUMENYE NAGUHUNDA NYIRIZINA IGIHE IZATANGIRIRA.
rwanda rwacu komeza ube ku isonga muri buri byose maze iterambere ryawe ryiyongere. aha niho ubere imbazabigwi mukwesa imihigo mu ruhando rw’amahanga akandi natwe abawe tukuri inyuma
Comments are closed.