Mu gihe hakomeje kuvugwa byinshi ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ku itandukaniro n’andi yaribanjirije, ubu abakemurampaka bafite 80% naho abafana bafite 20%, bitandukanye n’ayabanje aho harebwaga umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi. Umwe mu bategura iri rushanwa, Mushyoma Joseph asanga hashobora kuzaba gutungurwa ku bahanzi bamwe na bamwe. Impamvu abona hashobora kuzaba ugutungurana hagati […]Irambuye
Nyabugogo niho buri kuvugwa cyane, aho abasore b’abajura bari kwitwikira akagoroba bagashikuza abagore n’abakobwa abashakoshi na za telephoni ngendanwa bakiruka. Bene ubu bu bujura bumaze iminsi buvugwa no mu bice bya Remera mu mujyi wa Kigali. Umunyamakuru w’Umuseke ubwo yari Nyabugogo ku muhanda wa ‘poids lourd’ urenze gato ahitwa ku magare, avuga ko yabonye umusore […]Irambuye
Aha ikaze Minisiti w’ububanyi n’amahanga wa Israel mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa 11 Kamena Minisitiri w’Ububanyi n’Amahangaw’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko kuba u Rwanda na Israel umubano washyizweho amasezerano uyu munsi ari intambwe nziza ibihugu biteye. Uyu mubano uzashingira ku bukundu n’ishoramari kandi biri mu by’ibanze u Rwanda ruri gushyira […]Irambuye
Ngo Intwari zose ntiziririmbwa. Abagabo, abasore, ibikwerere n’abana b’abahungu b’i Bitare mu karere ka Nyaruguru barokoye Abatutsi barenga ibihumbi 10, amajoro atatu bahanganye n’Interahamwe n’abasirikare bitwaje imbunda, bacumbikira impunzi zabahungiyeho ibyumweru bibiri, nyuma barambuka bagera i Burundi. Umuseke waganiriye na bamwe mu barwanye iyo ntambara. Icyo gihe bari abagabo b’ibikwerere. Abasaza nka Museruka Innocent,Rutabana Stephano, […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire mu Rwanda “Rwanda Housing Authority (RHA)” buratangaza ko hari umushinga mushya wo kubaka inzu ziciriritse zo guturamo ibihumbi bitanu (5,000) mu mpande zitandukanye z’Umujyi wa Kigali, 2,400 zikazubakwa mu Karere ka Nyarugenge. Eng. Leopold Uwimana, ushinzwe imyubakire muri RHA yatangarije ‘The New Times’ dukesha iyi nkuru ko hari imyanya ya […]Irambuye
Itsinda rigizwe n’abasore bagera kuri batatu, Mc Tino, Bob na Benjamin rimwe mu matsinda akora injyana ya Afrobeat mu Rwanda, nyuma y’aho batabonekeye ku rutonde rw’abahanzi 15 batoranyijwemo 10 bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane ribaye, ngo nta rushanwa na rimwe ribera mu Rwanda bazongera kuburamo. Imwe mu mpamvu […]Irambuye
Updated 05:00PM: Imirwano yahagaze Ingabo za Congo zasubiye mu birindiro byazo, abaturage bari bahunze nabo bagarutse mu byabo. 03.00PM: Imirwano hagati y’ingabo za Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda yongeye kubura kuri iki gicamunsi, imbunda ziremereye zirumvakana mu mirwano iri kuba ubu. Umunyamakuru w’Umuseke uri i Busasamana aremeza ko amasasu yongeye kumvikana ari menshi ahagana saa munani n’igice. Ahitwa […]Irambuye
Mu kiganiro kirambuye Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe yagejeje ku Nteko y’Urubyiruko ya 17, yabaye tariki ya 7 Kamena 2014, yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwari rworoshye cyane asaba urubyiruko kurwana urusigaye rukomeye rwo kucyubaka. Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku nzira ndende y’urugamba rwo kubohora igihugu. Gen Kabarebe amateka yose […]Irambuye
Aba bagabo bamaze iminsi batumvikana kubera ibibazo bya Politiki bikaza no guteza intambara yahitanye benshi, mu ijoro ryakeye baraye basinyiye amasezerano i Addiss Abeba muri Ethiopia yemeza gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho izajyaho nyuma y’iminsi 60 iri imbere. Salva Kirr na Riek Machar bahuriye ku cyicaro cya IGAD( Inter-Govermental Authority in Develomnent) ikuriwe n’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, […]Irambuye
Yitwa Margaret Budooba Nabunnya ubu ageze ku myaka 72 akomoka mu majyaruguru ya Uganda mu gace ka Luweero. Nabunya yabyaranye abana batanu n’umugabo witwa Asha Nampewo uzwi cyane Luwero kuba yarabyaye abana 25 ku bagore batandukanye, 16 muri bo bari impanga. Uyu Nampewo yitabye Imana. Nabunya Newvision ivuga ko ari umugore ukomeye, wakirana urugwiro ndetse […]Irambuye