Digiqole ad

Muri Kigali hagiye kubakwa inzu ziciriritse zo guturamo 5,000

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire mu Rwanda “Rwanda Housing Authority (RHA)” buratangaza ko hari umushinga mushya wo kubaka inzu ziciriritse zo guturamo ibihumbi bitanu (5,000) mu mpande zitandukanye z’Umujyi wa Kigali, 2,400 zikazubakwa mu Karere ka Nyarugenge.

Mu mpande enye zitandukanye z'Umujyi wa Kigaujyi hagiye kubakwa nzu nziza ziciriritse.
Mu mpande enye zitandukanye z’Umujyi wa Kigaujyi hagiye kubakwa nzu nziza ziciriritse (ifoto y’inzu z’abakire za Nyarutarama/photo internet)

Eng. Leopold Uwimana, ushinzwe imyubakire muri RHA yatangarije ‘The New Times’ dukesha iyi nkuru ko hari imyanya ya Hegitari 20 muri Ndera mu Karere ka Gasabo, Kanombe mu Karere ka Kicukiro, Mu Murenge wa Nyamirambo n’uwa Kigali mu Karere ka Nyarugenge igiye kubakwamo nibura inzu 1,200 muri buri mwanya.

Inzu zizubakwa zizaba ziri mu byiciro bitatu; hazubakwa inzu zifite ibyumba by’uburyamo bitatu, izifite ibyumba bibiri n’iz’icyumba kimwe zigezweho.

Uwimana avuga ko mu kubaka izi nzu Guverinoma y’u Rwanda izatanga ubutaka n’ibikorwaremezo nkenerwa nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi. Nibimara kuboneka ngo hazatangwa amatangazo ku bashaka gupiganirwa kubaka izi nzu, nyuma ngo hazatoranywa uwatanze ibiciro bito mubapiganwe hanyuma imirimo yo kubaka itangire.

Uwimana kandi avuga ko ubu imirimo yo guha agaciro imitungo y’abari ahazubakwa aya mazu kugira ngo bazimurwe yatangiye, kandi ngo Guverinoma izakomeza gukurikirana uyu mushinga kugira ngo ibiciro by’izi nzu bitazahenda kandi izaba yatanze ibikorwa remezo by’ibanze.

Agira ati “Kugira ngo inzu ibe iciriritse/ibereye benshi Minisiteri y’ibikorwaremezo ibigena ikurikije uko imishahara y’abantu iteye hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugera ku bihumbi 450 ku kwezi kandi badafite amazu. Babara kandi ko igiciro cy’inzu iciriritse kitagomba kurenza Amadolari ya Amerika ($) 300 kuri M(square metre).”

Uwimana kandi avuga ko ibipimo by’ubutaka bizagenderwaho mu kubaka izi nzu zizubakwaho bizaba ari Meterokare 100 ku nzu y’ibyumba byo kuryamamo bitatu, iy’ibyumba bibiri ikazubakwa kuri meterokare 60 naho iy’icyumba kimwe kuri meterokare 40.

Ni ukuvuga ko inzu y’ibyumba bitatu yo kubamo yubatse kuri meterokare 100 (imwe ni amadolari 300) izaba ihagaze agaciro k’Amadolari ya Amerika 30,000, ajya kungana na Miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda. Naho inzu nto y’icyumba kimwe yubatse kuri meterokare 40 yo ikazaba ihagaze ibihumbi 12 by’amadolari, asaga Miliyoni umunani (8) z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwimana yizera ko ibi biciro bitahombya abazazubaka kuko bazaba barahawe ibikorwaremezo by’ibanze kandi ngo bateguye uyu mushinga barebeye no ku bindi bihugu bitandukanye kandi yizera ko imirimo yo kubaka aya mazu bishobora gutangirana n’umwaka utaha wa 2015.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • MUZAHOMBA kuko ibiciro mwita ko ari bigufi njye nsanga bihanitse, abanyarwanda babona ayo mafaranga mwita make nuko muri abakire naho nkatwe babakene kuyabona biragoye

  • wapi ndumva ibi ntakigenda chambre imwe 12,ooo USD Kigali se ni Paris, nkeka ko abakoze iyo nyigo batabanje kureba purchasing power y’abanyarwanda, ngo bakore na projection byibuze y’imyaqka itanu barebe uko ibintu bizaba bihagaze, bibuke ko ubuzima bukomeza guhenda, babirebe neza ntabwo mu Rwanda amazu akeneye ari ayayo mafranga kabisa bagabanye. VIPPPP!!

  • ariko noneho ndatangaye iyo bavuga ngo inzu ziciriritse,iyo bita ngo ni ayamake,nge nyafite nahita nubaka iyange rwose,300$ kuri Metero kare,ese ubundi babiba mu ma dolari ubundi murwanda niyo dukoresha cg dukoresha ama franc,ibi bintu ntacyo bije kudufasha habe nagito,gusa mbabajwe nabantu bagiye kwimura kubutaka bwabo,ngo barashaka kubaka amazu aciriritse.

  • JYEWE NDABONA ZIDACIRIRITSE; NI BANGAHE BAGURA ICYUMBA KIMWE KURI MILIYONI 8 ??????????????????????????????????????????????????????????????????????

  • Ariko abo bubaka inzu bari bakwiye gufashwa na Leta kureba kure ikibazo cy’ubutaka kigaragarira buri wese bakagira uruhare mu kugikemura. Mwari mukwiye kubaka mujyana hejuru mugakora za apartements zifite ibikenewe byose. izo meterokare 100 zajyamo apartmennt yaturwamo n’imiryango 30 mubyizeho neza kandi bigahindura n’isura y’umugi. Mbabazwa nuko mukora ibintu bizaba biteza ibindi bibazo mu myaka 10 iri imbere mwimura abantu ngo bubatse ibitajyanye n’umugi.!

    • Nanjye ndemeranwa nawe! Leopold muheruka areba kure mais niba nawe yemeranwa n’ibyo yavuze yaba yarahindutse. Ubu turi kureba ibizaramba niyo byazaba muri 2030. Ubu ejo bundi bazaba basubiye aho bubatse bari kuhasenya ngo ntibijyanye n’igihe cg se habeho gusondeka nkuko tujya tubibona ku ma companies y’ubwubatsi cyane cyane iyo byiswe ko yahawe amafaranga make! Nanjye numva byaba project ndende niyo yakorwa mu byiciro kuko nubwo bavuga ko aciriritse ariko namwe muzi kubara! Umuntu uhembwa 100000 azamaramo miliyoni umunani ryari? byamufata imyaka 6.6 atagira ifaranga na rimwe akoza mu ntoki! Yewe nabyara ubwo ntumbaze ibizakurikiraho…!

  • Reka mbitege amaso ibi nibiba impamo muzambwire. Njye nasaba intumwa za rubanda ko imishinga nk’iyi umuyobozi w’ikigo ndetse n’Akarere yajya ayirahirira imbere y’Inteko yaramuka idindiye akabibazwa kuko ari imisoro y’abaturage iba ihatikirira.Uribaza kwimura abantu watanze promise nkizi byarangiza ejo ugahindura imvugo ngo mwasanze harimo igihumbo bityo muhindura umushinga !!!!! niba Inteko ishinga amategeko ari intumwa za rubanda koko muhagurukire ibintu nkibi kuko hari besnhi barimo kubyihisha inyuma bagatikiza imisoro y’abanyarwanda. njye mu isesengura rike mbona izi nyubako zidashoboka kuko abo mwita ko bahembwa make sinzi niba bazabona ayo kwishyura iyo nzu ngo babone nayo kugera kukazi kuko aho zizubakwa hazaba ari kure yaho bakorera.

  • Noooo ziz nzu zirahenze cyaaane! ndumva wamugani uyu mushinga ntacyo uje korohereza abanyaRwanda! abanyaRwanda ubu bakeneye imirimo, imirimo, imirimo… nicyo kibazo cyambere rwose. nimishahara ikazamurwa. nonese ko wumva bateganya ibiciro bishakiye batabanje no kukora statistique ya economie ya abanyaRwanda economie y’AbanyaRwanda uko ihagaze.habanze habeho inyigo isesuye rwose kuriyo ngingo,

  • POOR PLANNING,BAKUBATSE AMA APPARTEMENTS EN ETAGE BAKAREKA KUBAKA MU KAJAGARI UBU MUMYAKA 10 BAZAVUGA KO IZO NZU ZITAJYANYE N’IKEREKEZO.ABABYIRUKAMO CYANE NI ABAFITE MO INYUNGU.

  • izi nzu nibamara kuzubaka n’ubundi zizasubirana ba bakire bajye bagurisha imwe imwe cg bazikodesha n’abanyamahanga bunguka, abantu baciriritse na’bakene bakomeze kuba igishoro cyabo. ubwo se umukozi wa Leta abaye yabona 30,000USD we ntiyayubaka!

Comments are closed.

en_USEnglish