Urukundo rwabo rwavuzweho byinshi ko rujegajega ariko noneho umenya rwarakomeye, mbere gato y’igikombe cy’Iisi Mario Balotelli yambitse impeta ya ‘Fiançailles’ umukunzi we Fanny Neguesha ibanziriza abifuza kurushinga akaramata. Ikipe ye y’Ubutaliyani izacakirana n’Ubwongereza ku mukino ubanza mu itsinda rya D barimo n’ibihugu bya Uruguay na Costa Rica, Mario Balotelli akaba asa n’utuje muri iki gihe […]Irambuye
Avigdor Liberman Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Israel araba ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa gatatu, ibiro bye byasohoye itangazo rivuga ko aje gutsura no gukomeza umubano Israel ifitanye na Africa, umubano ngo ugomba kurushaho gushingira ku bukungu, umutekano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye. Liberman si mu Rwanda aje gusa kuko mu rugendo rw’iminsi 10 ajemo […]Irambuye
Ni ibyemejwe na Canal+Foot ko abakinnyi bagenzi be Hugo Lloris, Laurent Koscienly na Michael Landeau ko basabye cyane umutoza wabo Didier Deschamps kuvana ku rutonde Samir Nasri rw’abakinnyi 23 b’Ubufaransa bazakina igikombe cy’Isi gitangira kuri uyu wa kane. Umutoza Didier yatangarije Cana+Foot ko ibyo yakoze yabitekerejeho, yemera ko Samir Nasri koko ari umukinnyi mwiza mu […]Irambuye
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Nyiransengimana Cristine afite imyaka itanu, avuka kuri ba nyakwigendera Kagabo Patrick na Mukandinda Speciose, yavukiye ahitwaga komine Mwendo (mu Birambo) hari muri Perefegitura ya Kibuye, ubu aba mu mujyi wa Korongi, ntarabona inzu yuzuye yo kubamo, agerageza kwirwanaho ngo abeho. Uyu mukobwa utihanganira ibyamubayeho (rimwe na rimwe mu kiganiro […]Irambuye
10/06/2014 – Mashami Vincent usanzwe utoza ikipe ya APR FC niwe FERWAFA yemeje ko aba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko ubuyobozi bwa FERWAFA bwabitangarije Umuseke. Uyu mutoza ariko we yatubwiye ko atarabimenyeshwa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru. Kayiranga Vedaste visi perezida akaba n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko nyuma yo […]Irambuye
Ibihugu biri mu gikorwa cyo gushakisha indege MH370 yo mu gihugu cya Malaysia yaburiwe irengero kuva mu kwezi kwa gatatu byiyemeje ubufatanye mu gukomeza kuyishakisha. Ubu biri kureba uko hagashyirwaho uburyo bwo kugabana ibiciro by’akayabo k’amadorari ari gukoreshwa mu gushakisha iyi ndege nk’uko byatangajwe n’umunya Austrariya uyoboye itsinda rikurikirana iki gikorwa kuri uyu wa Kabiri. […]Irambuye
Mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana ahakunze kwitwa mu kabuga ka Musha imodoka itwara abantu muri rusange ya Ruhire Express yagonze umugenzi wagendaga ku igare ahita ahasiga ubuzima. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 09 Kamena 2014 ku muhanda wa Kigali – Rwamagana. Uwayiguyemo ni umugabo wari utwaye iri gare. […]Irambuye
Safari Kim Kizito umunyamakuru akaba n’umwe mu bagize uruhare mu ishinga itsinda rya Just Family azasezerana imbere y’Imana na Umugwaneza Joie Liliane mu kwezi gutaha. Kim Kizito yibukwa cyane mu bagize itsinda rya Just Family, nyuma waje kurivamo, akomeza itangazamakuru n’ubundi bushabitsi (business). Ku itariki ya 29 Gicurasi 2014 nibwo bagiye mu Murenge wa Remera basezerana imbere […]Irambuye
Uwari umuyobozi w’idini ya Islam ukomeye mu mujyi wa Mombasa yarasiwe iwe n’abantu batazwi. Sheikh Mohammed Idris, yari umuyobozi w’akanama k’abayobozi ba Islam n’abwirizabutumwa (Council of Imams and Preachers of Kenya) yiciwe hafi y’umusigiti wegereye urugo rwe n’abantu batamenyekanye bitwaje intwaro. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yatewe ubwoba n’insoresore zo mu mutwe wa Islam […]Irambuye
Tom Younga wamenyekanye cyane mu gusobanura ama filme mu Kinyarwanda, ubu akaba ari n’umwe mu bakinnyi ba cinema mu Rwanda, avuga ko ntacyo bimutwaye kuba AmaG the Black amuririmba mu ndirimbo ze niba yarasanze yamugira ibuye ryo kuririraho akazamura muzika ye. ikibi ngo ni uko yamutuka. Ni nyuma y’uko Amag The Black yashyize hanze indirimbo nshya […]Irambuye