Digiqole ad

U Rwanda na Israel byumvikanye ubufatanye, cyane mu bukungu

Aha ikaze  Minisiti w’ububanyi n’amahanga wa Israel mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa 11 Kamena Minisitiri w’Ububanyi n’Amahangaw’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko kuba u Rwanda na Israel umubano washyizweho amasezerano uyu munsi ari intambwe nziza ibihugu biteye. Uyu mubano uzashingira ku bukundu n’ishoramari kandi biri mu by’ibanze u Rwanda ruri gushyira imbere.

Avigdor Liberman na Louise Mushikiwabo nyuma yo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya Israel n'u Rwanda
Avigdor Liberman na Louise Mushikiwabo nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Israel n’u Rwanda

Byatangajwe mu biganiro byabanjirije umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yo gutsura no kunoza imikoranire n’umubano hagati y’u Rwanda na Israel.

U Rwanda na Israel byatangiye imibanire mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwingenge, uyu mubano waje gusa n’uhagarara kubera Jenoside u Rwanda rwaciyemo n’ibibazo byayikurikiye.

Mu kuvugurura iyi mibanire, uyu munsi byatangajwe ko izashingira cyane ku bukungu n’ishoramari ndetse n’umutekano nk’uko byagarutsweho na minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo.

Kunoza umubano hagati y’ibi bihugu byombi ni iby’agaciro gakomeye, ni intambwe nziza ku gihugu cy’u Rwanda kuri Guverinoma y’u Rwanda ndetse no kubatuye ibi bihugu byombi” Ministre Mushikiwabo.

Ministre Mushikiwabo avuga ko u Rwanda nk’igihugu kiri kwiyubaka mu iterambere inkingi z’uyu mubano zitanga icyizere cyo gutanga umusaruro ugaragara ku mpande z’ibihugu byombi by’umwihariko ku ruhande rw’u Rwanda.

Israel igihugu gituwe n’abantu bagera kuri miliyoni umunani, gifite ubutaka buto kandi butera nk’ubw’u Rwanda, ngo u Rwanda ruzigira byinshi kuri iki gihugu kiri mu bihangange ku Isi nubwo giteye gityo.

U Rwanda na Israel ngo bihujwe n’umubare ujya kungana w’abaturage n’ubutaka nabwo butari bunini, Israel ngo izabera urugero u Rwanda mu kwiyubaka nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB; Madamu Clare Akamanzi.

Koroshya gukora ishoramari mu Rwanda no kunoza imitangire ya servisi ni zimwe mu ngamba Clare Akamanzi avuga ko u Rwanda ruzakomeza kugenderaho no mu kureshya abashoramari ba Israel ngo bazane imari yabo mu Rwanda.

Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Israel yaje mu Rwanda ayoboye itsinda ry’abashoramari bahagarariye amakompanyi atandukanye muri icyo gihugu ashaka kureba niba mu Rwanda ari ahantu bashora imari yabo.

Avigdor Liberman uje mu ruzinduko rw’iminsi 10 mu bihugu bitandukanye bya Africa, avuga ko mu byo u Rwanda rwakwigira kuri Israel harimo ubuhinzi, ubuvuzi, ishoramari rishingiye ku nganda n’ibindi Israel iteyemo imbere kurusha u Rwanda.

Muri uru rugendo kandi bazanasura urwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho bazerekwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Israel ni igihugu gito kiri mu burengerazuba bw’umugabane wa Asia gifite ubuso bwa 22,072 km2, nubwo kingana gitya ni igihugu cya 43 ku rutonde rwa 2012 mu bihugu bifite ubukungu bwinshi ku Isi.

Ministre Mushikiwabo aha ikaze mugenzi we Liberman ahasinyiwe amasezerano uyu munsi
Ministre Mushikiwabo aha ikaze mugenzi we Liberman ahasinyiwe amasezerano uyu munsi
Bamwe mu bashoramari b'abanya Israel bazanye na Ministre w'ububanyi n'amahanga wabo
Bamwe mu bashoramari b’abanya Israel bazanye na Ministre w’ububanyi n’amahanga wabo
Liberman avuga ko u Rwanda hari byinshi rwakwigira kuri Israel
Liberman avuga ko u Rwanda hari byinshi rwakwigira kuri Israel
Ministre Mushikiwabo yatangaje ko ari iby'agaciro ku Rwanda kugirana ubufatanye bushingiye ku bukungu na Israel
Ministre Mushikiwabo yatangaje ko ari iby’agaciro ku Rwanda kugirana ubufatanye bushingiye ku bukungu na Israel


Photos/
Rwanda Government’s photo stream& Martin Niyonkuru

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni byiza kwagura amasoko kuko bizafasha igihugu cyacu mu iterambere rirambye ku giti cyanjye nkaba nikundira isiraheli kuko ni igihugu gito ariko cyateye imbere mu bintu byinshi, nyeka ko ubwo bufatanye mubucuruzi ari ingirakamaro kuri twese.

Comments are closed.

en_USEnglish