Digiqole ad

Yinjiza ibihumbi 500 ku kwezi kubera gusemurira abatumva n’abatavuga

Irizabimbuto Fidele ni umusore w’imyaka 26, yavukiye mu karere ka Ngoma ariko yibera i Kigali ku mpamvu z’akazi. Uyu musore yatangarije Umuseke yinjiza hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 n’ibihumbi 500 ku kwezi kubera gusemura ururimi rw’ibimenyetso rukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, kutavuga cyangwa kutumva.

Irizabimbuto Fidele abeshejweho neza no gusemura ururimi rw'abatumva n'abatavuga
Irizabimbuto Fidele abeshejweho neza no gusemura ururimi rw’abatumva n’abatavuga

Irizabimbuto yize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubwubatsi, arangije ajya mu bijyanye no kwamamaza ubutumwa bw’Imana Yehova, dore ko yari umuhamya.

Aha mu idini ni ho yatangiye ibyo kwiga gusemura indimi z’abafite ubumuga bukomatanye mu rwego rwo kubasha kuvugana nabo akababwira ubutumwa bw’umwami Yehova. Ibi rero ngo yaje kubizoberamo abona ko byamuviramo impano yazamuha umurongo w’ubuzima yifuza.

Yagize ati “Nasanze ibyo gusemura bifite akamaro cyane ndabikuza nk’umwuga birantunze. Ibaze ubusanzwe ubutekinisiye bugira amafaranga menshi ariko nahisemo kubureka.”

Uyu musore asemura iyi mvugo y’ibimenyetso kuri Televiziyo y’u Rwanda, ngo iyo ateranyije umushahara n’ayo abona mu biraka bigera nibura hagati y’ibihumbi 300 na 500 ndetse ngo byagenze neza ku kwezi na miliyoni imwe ayigezaho ku kwezi.

Irizabimbuto afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya mbere cya kaminuza mu by’Ubwubatsi ariko nyuma yaje gukomeza mu cyiciro cya kabiri mu bijyanye n’Itangazamakuru kubera iyo mpamvu y’ubusemuzi, amashuri ye yayarihiwe n’iyo mpano yo gusemura ibimenyetso bikoreshwa n’abafite ubumuga bukomatanye.

Agira inama urubyiruko yo kwiga izo ndimi kuko ngo ni amahirwe akomeye yo kubona akazi ariko kandi ngo birashoboka ko umuntu wo mu muryango yagira ikibazo cy’ubumuga bwamubuza kubona, cyangwa kutavuga akaba yamenya kuvugana n’abandi.

Mu Rwanda kwiga imvugo y’ibimenyetso birashoboka cyane kuko mu muryango w’abafite ubumuga bwo kutavuga bafasha ababishaka.

Irizabimbuto avuga ko amaze imyaka ine muri aka kazi, ndetse ngo arebye neza asanga ku muntu wiga ururimi rwo gusemura ibi bimenyetso byatwara amezi atandatu umuntu akaba afite ubumenyi bw’ibanze.

Uru rurimi ngo ni nk’izindi ndimi zose kuko rugira amategeko y’Ikibonezamvugo nk’uko n’izindi ziyagira.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uku niko kwihangira umurimo naho abandi barabeshya, erga mu rwanda hari byinshi twakora kandi bikatuzamura, birahari byinshi

  • erega tuzira kudatekereza neza kandi bihagije . ko dufite amahoro asesuye niki koko kitubiza gukora udushya nkuyu musore guhanga udushya , akantu kose wakora ukumvako ari akawe kakdniugakora iyo bwabaga ngo kamenyekane, ubu uyu vba aha araba yabaye igihangange kandi ibi kabaye akazi ke kazamukiza

  • yabyize afite intego yo kubikoresha mu bwami bwa yehova..none yabigize umwuga  gusa ikibabaje urwo rurimi ruvaho ubwo abarukoresha baza ba basubijwe kumva no kuvuga

  • yabyize afite intego yo kubikoresha mu bwami bwa yehova..none yabigize umwuga  gusa igishimishi jeurwo rurimi rurihafi kuvaho ubwo abarukoresha baza ba basubijwe kumva no kuvuga

  • Fideli wee genda kabisa uri uwa mbere ariko kuki mu temera aho mwavuye naho mugeze ? nibwo bu twari wibagiwe umuceri wo mu badacogora n’ intwari ikigo cyita ku bana bo mu muhanda cya caritas ya arkidiocese ya kigali wakuriyemo?ki kaba ari cyo cya kurihiye amashuri none ugeze mu rwego ruzima ngo wirihiye ishuri ? ubu baguhamagaye nguze utange ubuhamya ubu wabikora koko??njyewe ndakuzi neza nzi n’ umuryango ufite shimira abarezi ba kurezi n’ikigo wabayemo naho wagira ibya mirenge ku ntenyo utibuka aho wavuye nti wamenya naho ujya .

Comments are closed.

en_USEnglish