Ndasaba inama ku gutera akabariro iwanjye
Muraho basomyi b’Umuseke, njya nsoma inama mutanga nkumva zakubaka kandi zigafsha. None nanjye ndagirango mumfashe.
Ndabasaba inama mugutera akabariro:
Ubu mfite ikibazo gikomeye mu gutera akabariro: iyo nteye akabariro, akenshi mu gitondo bimfata hafi iminota 40 cyangwa irenga ngo mbashe kurangiza. Iyo minota n’imyinshi cyane kuko akenshi hari igihe numva naniwe nkaba nanarekeraho ntarangije kuko akabaraga kaba gashize.
Sinigeze nkubagana cyane kuko nakundanye n’umukobwa umwe mbere y’uko mushaka, niba byarabaga ari ukwiba 3 minutes zabaga zihagije ngo mbe ndarangije.
Nyuma dushakanye, tukimara gushakana byamfataga umwanya muto nkaba ndarangije nkababazwa nuko ndangije we atararangiza.
None ubu ni gake cyane twembi dushobora kurangiza. Ariko mba nifuza ko we yarangiza niyo njye ntarangiza ariko we akarangiza nibura.
Ngerageza system zitandukanye ariko byaranze ko nabasha kumujera. please advise me on how to satisfy her and myself in few minutes.
Mumpe ibitekerezo byanyu kandi byiza.
0 Comment
Muvandi ndumva bitoroshye. Bene nk’ibyo rero byashoborwa n’abaganga genico bakakufira inama z’ibyo warya byongera ubushobozi cg bakaguha imiti kuko ibintu biologique ntibyoroshye kumenywa na buri wese. Hai igihe kdi waba ufite utubazo mu mubiri bagufa examens bakareba uko bimeze. Hagati aho ihangane.
Ndibaza ko mukora imbonanobitsina kenshi bigatuma mutagifitaniye uburyohe.mumeze nkabaharurukanye. Inama nakugira ujye utera urworubariro gake nka 3 par semaine urebe ikivamwo canke uzitabaze abaganga.
Icyo nagumiriza nuko utazavana inama zubaka urugo rwawe kuri Internet. Reka guta igihe rero
genda kwa muganga agusuzume aza kubwira inama icyo gukora naho abandi ibyo bakubwira ni charlatas
Ibi ni petit probleme. Ntabwo ari ikibazo kiri “medical”. Kiri “psychological “. Ubushakashatsi bwerekana ko byibuze 30% by’abagabo bahura n’ibibazo nk’ibi byo gutera akabariro. Akenshi bikomezwa n’uko bigutera ipfunwe ukumva utari umugabo ushyitse. Sibyo rero ahubwo birasanzwe, icyo ugomba gukora ni ukubiganiraho n’uwo mwashakanye, mukibukiranya ukuntu kera wajyaga umubipa none ukaba uhamagara ntukupe. Mu mutwe nubyoroshya bizimara.Ndakurahiye.
Fifi, noneho gahunda yabaye ntukupe.com ??!!?? Wamenya ari ibiki ? Ok,kurikiza inama y’ imibonano 3/week kdi ituru 1 burya irahagije/nuit,umubili usigare utegura uburyohe bw’ iy ‘ubutaha. Umunsi mufiteho imibonano mujye mutegurana (preparation a distance),ex nka 10h00, 15h00 umwoherereze aka sms romantique, MUZAGERA MU BURIRI, IBINTU ARI BALA BALA !!! Wihate ubunyobwa bubisi(ntiburibwa nijoro), wirinde ba rucantege nka Charlatas alias Mim. Icyanyuma wiyambaze abavuzi pschosomatiques bakoresha ibimera-ibiribwa (voir Mr MUGUNGA PIERRE/0788499292 ) lazima utapona. Naho abapinga urubuga ubihorere, ntibazi ko INTABAZA YARIRIYE KU MUZIRO !!!!
Urwaye indwara bite electile disfunction. ituma habaho delayed ejaculation. Uzajye mu buhindi bazakuvura hari imiti ya companie yitwa himalaya uyiguze byacamo. Good luck.
Wasanga ukiri muri ya systeme yakera, niba utarisiramuza wabikora byongera ubushake kandi bikakurinda indwara nyinshi.
Ntuhangayike. Ako n’akabazo koroshye. Nuko mumaranye igihe ubwo mumaze guhararukanwa. Ubundi nibyiza kurangiza utinze kuruta kurangiza vuba. Icyo kibazo rero ni psychologique, ushobora kuba umureba ukumva atakiri mwiza nka mbere, utakimukunze nka mbere, niba aribyo byikuremo, iyibutse ishusho ye ya mbere n’ibintu byatumaga umukunda. Naho we kuba atarangiza ushobora kuba ujombagura ntugeze ahamuryohera. Mujye mubiganiraho, umubaze ahamuryohera, Ubundi ujye ukora aka Kinyarwanda (Kunyaza) byongera uburyohe kuri mwese. Indi nama nakugira nukugerageza kuzana udushya mu rugo, mubwire amagambo meza, tahana udu chocolat cg utundi tuntu, si ngombwa uduhenze, ubundi mujye munasohoka muge kuganirira hanze nawe anezerwe. Amahirwe masa.
Gend muri Pharmacie ugure ibinini byitwa Gensomin bigura 9 500 ubaze umu pharmacien uko ubifata kandi umusobanuze neza ibyo ukeneye kumenya ubundi ubimywe neza ikibazo kizashira ntibigomba kukujyana kwa muganga nange nari mfite ikibazo nkicyo cyawe byaragikemuye turakeye uzambwira urare ubiguze ntupinge niba uzi gusoma neza icyongereza usome notice ibyukeneye ngo utere akabariro neza birimo
Ntimunyumvira ra!! Kandi muzikoraho ,abandi bifuza kurangiza batinze , wowe ati n’ikibazo??????????, URAMENYE AHUBWO UZONGEREHO INDI MINOTA NKA 20, WUZUZE ISAHA YOZE URIMO USHIMANGIRA, UBUNDI UREBE KO BYABIGORE BYAPFUBYE BITAGUSHAKISHA URUHINDU, UWAKUMPA AHUBWO ABANDI TWARAPFUBIRANYE NAWE URIRWA UBYINA ABANTU KUMUBYIMBA NGO UMWARA IMINOTA 40…………………………….HIHIRWA UMUGORE WAWE.
Jaja umuntu amenyana neza ibikwiye we nuwo babana. Ntukibwireko uko ubana nuwawe bisa neza n’abandi. Niba umuntu mukuru agishije inama nuko aba afite ikibazo please.
Jaja , ndagira ngo nkubwire ko iriya saha yose uvuga nta mugore wayishobora. Mujye muba realiste. Uyu mugabo azi neza ko iriya minota 40 itamugendekera neza nuwo bashakanye, kuko mu kuvugisha ukuri ni myinshi. Ahubwo abamubwiye ko ikibazo ari psychologique ni byo . Agomba kubanza akitegura agategura na madamu we kandi koko bagahuza urugwiro maze ukareba uko byikora. Ikindi kibazo natekereje ni icyo kuba ahari ashobora kuba abikenera kenshi , bikaba ikibazo. Byose ni ukwimenya ukabona n’ibisubizo, tutaretse no kuba twamubwira ko kuganira na madamu we bifasha cyane, bityo na madamu akamworohereza kubigeraho bitamuvunnye. Ndumva yumva neza icyo nshaka kuvuga.
Comments are closed.