Ibiyobyabwenge mu rubyiruko ku Kamonyi nk’inzitizi yo kwiteza imbere
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko mu karere ka Kamonyi ngo ni imwe mu nzitizi ikomeye ku iterambere ry’uru rubyiruko nk’uko byatangajwe munteko rusange y’urubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 20 Kamena 2014.
Iyi nteko rusange yitabiriwe n’ubuyobozi ku rwego rw’Akarere, abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko ndetse n’abajeune benshi yari igamije kurebera hamwe uko urubyiruko rwashyira hamwe mu kwihangire imirimo yo kwiteza imbere.
Imbogamizi igihari kuri iri terambere ngo ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyane cyane rurangije amashuri yisumbuye.
Nk’uko bisobanurwa na bagenzi babo, aba ngo nta kindi baba bagishoboye kuko aho gushaka igishoro cyatuma bahanga imirimo icyo babonye cyose bagishyira mu kugura ibiyobyabwenge bibaviramo kwishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi n’ubusambanyi.
Bizimana Jean Baptiste ahagarariye abatwara moto mu karere ka Kamonyi, yavuze ko nabo muri bo iki kibazo gihari ariko bagerageza kubabwira ko ntacyo ibiyobyabwenge biazabagezaho.
Yagize ati: ‘’Iyo tuganira nabo batubwira ko impamvu zibatera kunywa ibiyobyabwenge harimo kuba batwara na benshi babinywa. Ariko tubashishikariza kubiraka buhoro buhoro hari abagenda babivaho babonye ko nta kamaro.”
Nyiracumi Vestine uhagarariye urubyiruko mu murenge wa Mugina avuga ko barangije amashuri yisumbuye ari urubyiruko 50 bigira inama yo kwiga indi myuga cyane cyane yo kudoda, ariko ngo kuri ubu batangiye guha urundi rubyiruko imirimo batitaye ku mashuri bari barize mbere yuko bayoboka iyi myuga.
Muri iki kiganiro yagize ati: ‘’Ndagira inama urubyiruko bagenzi banjye ko batasuzugura akazi babonye, kuko iyo basuzuguye umurimo barahindukira bagategera amaboko abakora uwo murimo kugirango babahe amafaranga yo kunywera no kugura ibiyobyabwenge’’
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, wari witabiriye ibi biganiro by’urubyiruko Superitendat Vita Amza yavuze ko imibare bafite yerekana ko urubyiruko rwinshi ari rwo rufatirwa muri byaha bihungabanya umutekano bishoramo iyo banyoye ibiyobyabwenge.
Yabasabye kubyirinda kubera ko iyo bafashwe hakurikiraho ibihano bikaze bihabwa abafashwe, uhamwe n’ibyaha amara igihe kirekire muri gereza bituma atabasha kugira ibindi akora bimuteza imbere.
Uru rubyiruko rwari aha rwibukijwe kwibumbira mu makoperative rwo kugirango ruhabwe amafaranga y’inguzanyo azarufasha kwihangira imirimo.
MUHIZI Elisee
ububiko.umusekehost.com/KAMONYI