Guhemba amashuri yitwaye neza byakongera ireme ry’uburezi – Muhire Gilbert
Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya Gikirisitu ‘Ecole Chretienne de Kigali’, aratangaza ko kuba ikigo ayoboye cyarahawe igihembo nk’icyahize ibindi mu gutanga uburere bwiza, kugira isuku no kuyobora neza, bigiye gutuma bongera imbaraga mu kugera ku ntego z’igihe kirekire bihaye ngo batange uburezi bufite ireme.
Mu birori byo kwereka ababyeyi n’abafatanyabikorwa igikombe Ecole Chretienne de Kigali ryahawe n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Kamena 2014, Umuyobozi muri REB ushinzwe Ubugenzuzi bw’amashuri yavuze ko guhemba amashuri yitwaye neza ari gahunda Umujyi wihaye kandi izakomeza kubaho.
Mboneza Theodore yagize ati “Iyi gahunda izafasha amashuri guteza imbere ireme ry’uburezi.”
Umujyi wa Kigali ngo washyizeho gahunda yo guhemba amashuri y’indashyikirwa mu gutsindisha abana benshi, mu kwita ku isuku mu kigo, ishuri rya Gikirisitu rya Kigali ryatoranyijwe rikaba rifite n’agashya ko kuba ryarubakishije imbaho mu rwego rwo gukumira ubukana bw’ibiza.
Yakomeje avuga ko bikwiye ko amashuri yandi mu gihugu akwiye kurebera ku Ishuri rya Gikirisitu rya Kigali ngo kuko uburezi ritanga bushobora gukwira mu gihugu hose ariko na ryo arisaba ko ryafungura imiryango kuri buri wese ushaka kumenya uko rikora ku buryo bworoshye.
Iyi gahunda ngo kuva itangiye, ibigo by’amashuri bine mu mujyi wa Kigali ni byo bimaze guhembwa, ngo iyi gahunda ikazakomeza no mu gihe kiri imbere.
Umuyobozi w’ikigo Ecole Chretienne de Kigali, Muhire Gilbert yavuze ko igikombe bahawe gifite byinshi gisobanuye.
Yagize ati “Iki gikombe kije kudutera ingabo mu bitugu muri gahunda y’igihe kirekire twihaye yo guteza imbere uburezi bufite ireme.”
Ecole Chretienne de Kigali, ni ishuri ryashinzwe n’Umuryango ugamije iyogezabutumwa rya gikirisitu mu rubyiruko ‘Youth for Christ’, rifite intego yo gutanga ubumenyi busanzwe ariko cyane rikaba rifite n’umurongo wo gufasha Urubyiruko kumenya Imana rikaba ari ishuri ryigenga.
Iri shuri rifite icyiciro cy’ayisumbuye ‘Segonderi’ rikagira abanza ‘Primaire’ n’inshuke ‘Maternelle’ rikaba ryubatse mu murenge wa Kinyinya/ Kibagabaga mu karere ka Gasabo.
Umwe mu barimu bigisha muri iki kigo, Irakoze Ivone wigisha abana b’incuke avuga ko kuba bahawe igikombe byamuteye akanyabugabo ko gukomeza umwuga we.
Yagize ati “Kubona igikombe ntibyatuma tudamarara, byanteye ishyaka ryo kongera imbaraga mu gukundisha abana Christ tubaha ubumenyi ariko banarushaho gukunda Imana.”
Ecole Chretienne de Kigali ryahawe igikombe nk’ishimwe ariko giherekejwe na sheke y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu. Mu ijambo rye uwashinze iri shuri Mugarura Jean Baptiste yavuze ko bagiye kwagura ibikorwa by’iri shuri, mu karere ka Rwamagana, Gicumbi no mu Ntara y’Uburengerazuba, umwana wiga hano atanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120 ku gihembwe kimwe.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
burya gushyigikira abantu ukabereka ko ibyo bakora hari aho bigeza abantu kandi bitanga umusaruro mwiza ni ingenzi cyane bitanga imbaraga zo gukora kandi ni uwutahembye burya iryo pfunwe nawe ararihora akazashaka uko yarikuraho, nibyiza rero ushyigkira abakora neza dore ko ireme ryubuzima ryazamutse ari impme mubyerekana ko igihugu kiri gutera imbere ntashiti
guhemba uwakoze neza bituma haza ishyaka ku bandi , ibi byakozwe byo guhemba iki kigo ni byiza
@umuseke.com, uwo mwise ko ari umuyobozi mu mujyi wa Kigali ushinzwe kugenzura amashuri si byo ahubwo ni umugenzuzi muri REB
Bravo Mr MUGARURA ainsi que vos collègues et bonne continuation.
ntakobisa gushyigkira umuntu kukiza yakoze noneho , byagera kuburezi dore ko ariyo soko ya amajyambere arambye kandi atajegajega
That is true
Mazima engofero nayihamu! Mukama agume akongyerere emigyisha omuri byona! Muhire nantakamanya ngu okaza kuba Master ni birungyi munonga
Comments are closed.