Nyuma yo kurasana kwabayeho mu minsi ishize hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku mupaka wo mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda, raporo y’itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu 11 byo mu karere k’ibiyaga bigari yasabye ko ibihugu byombi byahita bihura byihutirwa bigakemura ikibazo cy’imipaka. Ibiro ntangazamakuru by’Abongereza BBC ndetse n’ibyabafaransa RFI biravuga ko […]Irambuye
Ibitaro bya La Croix du sud i Kigali n’ibitaro bya Narayana by’i Bangalore mu Buhinde byafatanyije mu kuzana inzobere z’abaganga b’abahinde baje kuvura indwara zimwe na zimwe mu gihe cy’iminsi ibiri. Buri kwezi muri ibi bitaro byo mu Buhinde ngo bakira abarwayi nibura 15 bavuye mu Rwanda nk’uko Dr Anthony V. Pais uri mu itsinda […]Irambuye
Nk’umunyamideli, Olalla Oliveros yamenyekanye cyane muri Espagne mu mafoto, gukina filime, kwerekana imideri n’ibindi. Ubu yaratunguranye ubwo yabivagamo akajya kuba umubikira. Ubu yambara imyambaro y’ubururu akaba ari ku rutonde rw’abenebikira bo muri saint Michael. Yafashe iki cyemezo nyuma yo gusura abagore b’i Fátima muri Portugal. Amagambo yatumye ahinduka ni ayo yasomewe avuga ngo “Umwami Imana […]Irambuye
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyari muri gahunda y’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo cyabaye kuri uyu wa mbere, umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu ACP Theos Badege yatangaje ko n’ubwo hagiyeho ingamba zo guhashya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge imibare y’ababyishoramo n’abo bikoresha ibyaha ikiri hejuru cyane, abenshi mu babyishoramo n’ababifatirwamo bakaba ari urubyiruko. Kunywa ibiyobyabwenge bigira […]Irambuye
Meriam Yahia Ibrahim Ishag w’imyaka 27 yavuzweho cyane ubwo yakatirwaga uwo gupfa tariki 15 Gicurasi kuko yashakanye n’umugabo w’umukilistu binyuranye n’amategeko ya kislam muri Sudan, ubucamanza bwaho bukaba bwategetse ko uyu mugore arekurwa nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Suna. Urukiko rw’ubujurire nibwo bwategetse ko arekurwa kuri uyu wa mbere tariki 23 Kamena. Kumukatira urwo gupfa no […]Irambuye
Mu nama igamije kurebera hamwe uburyo bw’imitangire n’imikoreshereze by’inkunga y’Amafaranga miliyoni umunani (8) z’Amadolari ya Amerika aherutse kugenerwa Imiryango itegamiye kuri Leta cyangwa Sosiyete Sivile, kuri uyu wa 23 Kamena; Umuyobozi w’Urugaga rwa Sosiyete Sivile Eduard Munyamariza yatangaje ko iyi nkunga izafasha iyi miryango gushyira mu bikorwa inshingano zayo by’umwihariko kuvugira abaturage no guhwitura guverinoma. […]Irambuye
Mu gikorwa cyo gutangiza iterero ry’igihugu muri Kaminuza ya INILAK, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Itorero ry’igihugu, Brig. Gen Bayingana Emmanuel yatangaje ko itorero ariyo nzira yonyine yatuma u Rwanda ruva mu bibazo rurimo. Kaminuza ya INILAK yatangije igikorwa cy’itorero ry’igihugu ku banyeshuri bose bahiga ku cyumweru tariki ya 22 Kamena 2014. Itorero ry’iyi kaminuza ryiswe “INTAGAMBURUZWA […]Irambuye
Nyuma y’ibitaramo bya ‘playback’ byabereye ahatandukanye mu Ntara, ibitaramo bya Live byatangiriye mu Mujyi wa Kigali muri parking ya Stade Amahoro i Remera kuwa Gatandatu 21, Kamena. Ni mu irushanwa rya PGGSS IV riri guhatanirwa n’abahanzi 10 batoranyijwe mu bandi. Mu bitaramo bya Live abahanzi bamwe beretse abandi ko babarusha Live. Uko ari 10 bose bafite […]Irambuye
Pacifique Mugunga Jenoside yabaye afite imyaka ine abura mushiki we n’umubyeyi we, yavukiye mu kagali ka Bitare, umurenge wa Ngera, akarere ka Nyaruguru ari naho bari batuye Jenoside itangira gusa bakaza guhungira ahitwa mu Nyakibanda ari kumwe n’umuvandimwe we n’ababyeyi bombi. Mbere gato y’uko Interahamwe zibasanga mu Nyakibanda ngo zitangire kubica, se yavuye aho n’abandi […]Irambuye
Mu gihe habura ibyumweru bitatu ngo irushanwa ryo gukusanya imifuniko ya Turbo risozwe, ikipe ya APR FC ni yo ikomeje kuza ku isonga mu makipe 12 yakinaga icyiciro cya mbere mu mwaka wa shampiyona ushize yitabiriye iri rushanwa n’imifuniko 58 944. Ikipe ya APR FC ikomeje kugaragaza ko ifite ishyaka ryo kwegukana iri rushanwa ryateguwe […]Irambuye