Congo: Yakatiwe imyaka 10 azira gusambanya abana
Eugene Diomi Ndongala, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, akanaba n’umuyobozi w’ishyaka rya gikirisitu riharanira demokari yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 azira gusambanya abana bakiri bato.
Diomi w’imyaka 52 yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu kuwa 26 Werurwe 2014 ahaganga mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Me Richard Bondo umuhuzabikorwa w’abavoka baburanira uyu mugabo yagize ati:”yakatiwe imyaka 10, urukiko rwateranye adahari ndetse nta n’umubajyanama we n’umwe wari uhari”.
Yakomeje avuga ko yafashwe mu buryo butemewe none akaba yanakatiwe muri ubwo buryo. yavuze ko yiteguye kujuririra iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga.Nk’uko tubikesha Jeuneafrique.
Diomi ushinjwa gusambana abana yari yaraburiwe irengero mu gihe kigera ku mezi ane hagati ya Kamena n’Ugushyingo 2012 gusa aza gutabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa muri gereza nkuru ya Kinshasa.
Uyu munyapolitiki w’umuherwe yabaye umukandida mu matora ya Perezida wa Repebulika muri Congo mu mwaka wa 2006. Muri guverinoma ya Mobutu yari minisitiri wungirije w’ubukungu.
Mu mwaka w’1997 yafashe ku ngufu abakobwa be babiri umwe w’imyaka 21 n’uw’imyaka 22.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
UWOMUGABO NIBABISHOBOKA MUMUTWARE KWAMUGANGA BAMUSUZUME BIRAGARAGARAKO ASHOBORAKUBAFITUBURWAYI BWOMUMUTWE.
Nawe ushobora kuba ufite uburwayi bwo kutamenya kwandika i kinyarwanda.