Digiqole ad

Havumbuwe undi mubumbe umeze nk’Isi mu isanzure

Abashakashatsi bo mu kigo cyitwa Cornegie Institution  baremeza ko ibyuma byabo bireba kure mu kirere byitwa Telescopes bibereka umubumbe muto wikaraga uzenguruka izuba ufite akarambararo kangana n’ako Isi dutuye ifite .

Uyu mubumbe ufite akarambararo gateye nkako Isi ifite
Uyu mubumbe ufite akarambararo gateye nkako Isi ifite

Uyu mubumbe bise 2012 VP113 uruta isi inshuro icumi abashakashatsi bakaba baratangiye gukurikirana ibyawo guhera muri 2012 ariko byatangajwe  kuri uyu wa gatatu.

Uyu mubumbe wikaraga uherekejwe n’ibindi bintu 900 byikaraga ku muzenguruko (orbit) umwe.

Umubumbe 2012 VP113 ufite akarambararo kangana na kimwe cya kabiri cy’undi mubumbe wiswe Sedna wavumbuwe mu myaka 10 ishize kandi urusha Isi kwegera Izuba inshuro 80 zose.

Abahanga bemeza ko mu ntimatima (noyau) y’ihuriro ry’ibicu Oort  harimo imibumbe myinshi iteye nk’Isi ariko iyiruta inshuro zirenga icumi.

Dr Linda Elkins-Tanton wo muri Carnegie Institution muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko kuvumbura uyu mubumbe ari intambwe yerekana ko mu kirere hari indi mibumbe ishobora kugereranywa n’Isi kandi ngo ibi bizatuma uko abahanga bari bazi ikirere giherereyemo Isi bihinduka.

Ubundi ikirere gihererereyemo Isi cyitwa (Solar System) abahanga babasha kurebamo kigabanyijemo ibice bitatu:

Igice cya mbere kigizwe n’imibumbe ifite ubutaka bugizwe n’amabuye y’ibitare (rocks) harimo Isi n’indi mibumbe nka Venus.

Igice cya kabiri kigizwe n’imibumbe igizwe n’igice kinini cy’imyuka (gas) harimo imibumbe nka Saturn  na Jupiter.

Igice cya gatatu kimeze nk’umukandara kibamo urubura cyitwa Kuiper Belt  ari na ho hari urwunge rw’ibicu rwiswe Oort cloud ari na ho bavumbuye uyu mubumbe.

Kugira ngo abashakashatsi babashe kureba mu kirere bakoresheje ibyuma bireba kure bita  Dark Energy Camera (DECam)  biri mu kigo cyubatse mu kirere bita International Space station kugira ngo bavumbure uyu mubumbe bise Isi ya rutura (The Super Earth).

Abantu muri rusange bazi ko imibumbe igaragiye izuba ari icyenda ariko abahanga mu bumenyi bw’ikirere bemeza ko hari indi myinshi iri mu kirere.

N’ubwo bwose hari abahanga bemeza ko hari indi mibumbe imeze nk’Isi, nta hantu na hamwe haragaragara amazi menshi kandi ahagiye yatuma ubuzima bushoboka.

dark-energy-camera-imager-fermilab-hahn
Iyi niyo Camera yiswe Dark Energy Camera bakoresheje bavumbura uriya mubumbe
Urusobe rw'imibumbe igaragiye izuba( Solar System) Isi iri ku mwany  wa gatatu uvuye ku Izuba
Urusobe rw’imibumbe igaragiye izuba( Solar System) Isi iri ku mwany wa gatatu uvuye ku Izuba

Source: The Nature Journal

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mana urakomeye kd ndagukunda

    • Bazatubwire niba bishoboka guturwa twigireyo yenda ho nta mibabararo n’agahinda bibayo n’imiruho nk’iyo kuri iyi dutuye.

  • Mwiriwe, muti akarambararo kangana n’ak’isi dutuye, hepfo gato muti uwo mubumbe uruta isi inshuro icumi? bishoboka bite? twemere ikihe tureke ikihe?

    • Hahaha njye narumiwe ibi biterwa no gushaka gusobanura indimi z’amahanga kandi batazizi kuko ibyo yanditse rwose urabona ko bimwe bivuguruza ibindi akarambararo kangana, kurutwa incuro icumi ibi ntibihura , umuseke mutugezaho amakuru meza ariko mujye mugerageza kubanza gusesengura kugirango zize rwose nta busembwa zifite. Murakoze.

      • tuzahora dushima iyaremye byoseyesu urakomey pe

Comments are closed.

en_USEnglish