Nyaruguru : Gitifu wa Kivu afunzwe azira Dipolome mpimbano
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Werurwe 2014, Urukiko rw’ibanze rwa Kibeho rwategetse ko Ntarindwa George Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu afungwa by’agateganyo iminsi 30, kugirango iperereza ku cyaha ashinjwa cyo gukoresha inyandiko mpimbanoa, rikomeze.
Uru rubanza rwatangiye kuwa kabiri tariki ya 25 Werurwe, haburanishwa ku ifungwa ry’agateganyo ubushinjacyaha bwamusabiraga, n’ifungura Ntarindwa n’Umwunganira mu mategeko basabaga nyuma yo guhakana ibyo aregwa.
Gusa mbere y’uko urwo rubanza rutangira, Ntarindwa George yasabye ko rubera mu muhezo, agaragaza impamvu z’uko ari ukubera ubusugire bw’akazi akora nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuryango.
Inteko iburanisha uru rubanza mu Rukiko rw’ibanze rwa Kibeho iyobowe na Rwankubito Manasse yariherereye akanya gato, maze yemera ubusabe bwe, urukiko rutegeka ko urwo rubanza ruburanishirizwa mu muhezo.
Ubushinjacyaha mu gusobanura uburyo icyo cyaha cyakozwe, bwagaragaje ko kuva mu mwaka w’2007 kugeza mu w’2014, Ntarindwa George yakoreshaga Dipolome y’impimbano, avuga ko yayikuye muri Kaminuza ya Kampala University muri Uganda, ariko ngo mu iperereza ryakozwe, iyo Kaminuza yahakanye yivuye inyuma ko Ntazinda George atigeze ayigamo.
Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano Ntarindwa George na Me Maurice Ndayisenga Umwunganira mu mategeko, bavuga ko yize amashuri yisumbuye na Kaminuza, bagasaba ko yahita arekurwa.
Icyo gihe Umucamanza yanzuye ko urubanza ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo ruzasomwa kuwa gatatu tariki ya 26 Werurwe 2014.
Ku munsi wo gusoma umwanzuro w’Urukiko, Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Kibeho Rwankubito Manasse, ashingiye ku mpamvu zagaragajwe n’ubushinjacyaha nko kuba bitewe n’akazi akora, atazajya abonekera igihe cyose ubutabera bumukeneye, kuba hari impungenge z’uko yatoroka ubutabera, bityo yanzura ko Ntarindwa George yaba afunzwe iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza kori icyo cyaha akekwaho.
Ntarindwa George yatawe muri yombi kuwa 14 Werurwe 2014, ahita ajyanwa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mata ho mu Karere ka Nyaruguru.
ububiko.umusekehost.com