Month: <span>August 2013</span>

Well International ije guhangana n’inkongi z’umuriro

Well International Ltd isanzwe ikorera Leta zunze Ubumwe za America, Ubudage ndetse na Israel, imaze iminsi kandi ikorera muri bimwe mu bihugu byo muri aka karere, ubu yageze no mu Rwanda. Ni inzobere cyane kurinda no kuzimya inkongi z’umuriro zibasira ibikorwa by’iterambere. Ni inzobere zifite ibikoresho byabugenewe kandi byujuje ubuziranenge mu kurinda inkongi za Banki, […]Irambuye

Restoration Church irategura igitaramo yise “ Igiterane cy’abashakanye”

Kuri uyu wa 15 Kanama 2013, Intumwa Joshua Masasu ukuriye itorero rya Restoration Church  yatangaje ko guhera  tariki ya 18 kugeza ku ya 25 Kanama 2013, ku rusengero rwa Restoration Church ku Kimisagara hateguwe igiterane ngarukamwaka cyiswe “Igiterane cy’abashakanye’’. Intumwa Joshua Masasu yatangarije Umuseke ko iki giterane kizatangizwa kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2013, […]Irambuye

Ese abashakanye bagira uruhare mu kubyara igitsina bifuza?

Kugira ngo abashakanye babyare umwana w’igitsina runaka, umuhungu cyangwa se umukobwa nta ruhare babigiramo, nubwo hari ibivugwa bishobora gukorwa kugira ngo umuntu abyare igitsina ashaka, ariko ugasanga bifite amahirwe make yo kubaho. Ubusanzwe kugira ngo urusoro (igi rizavamo umwana) rikorwe ni uko intanga ngabo ihura n’intanga ngore. Umugabo agira ubwoko bubiri bw’ituremangingo tubiri dutandukanye (cromosomes) […]Irambuye

Uganda naho bari gutanga indangamuntu zigezweho

Marcellino Bwesigye, umugenzuzi w’umushinga w’indanagamuntu muri Uganda yemeje ko buri wese wiyandikishije ngo abone indangamuntu nshya uzayibona, kuko ngo uzayihabwa ari uwujuje ibisabwa. Guhera mu kwezi kwa mbere 2014 abatuye ibihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda bazajya bakoresha indangamuntu zabo zonyine bagendagenda muri ibi bihugu. Uganda mu gihe bari kwiga ku gutanga indangamuntu zigezweho […]Irambuye

Mili: Capt Sanogo yavuye kuri iryo peti agirwa General

Ku  munsi w’ejo ku wa gatatu ni bwo Capt Amadou Sanogo, wakuyeho ubutegetsi bwa Perezida Amadou Toumani Touré wa Mali, muri werurwe 2012 yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Generali n’inama y’abaminisitiri. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ingabo muri Mali, yagize ati “Inama y’abaminisitiri yemeje izamurwa mu mapeti rya Capt Amadou Sanogo, yagizwe Generalii, […]Irambuye

Kimironko: Abana banze kwiga bakomeje kuba ikibazo

Mu karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko imbere ya gare y’imodoka zitwara abagenzi uhasanga udutsiko tw’abana bacye bari hagati y’imyaka itanu na 15, ni abana b’ikigero cy’ishuri ariko batiga birirwa aho. Baba banywa kore n’ibindi biyobyabwenge, bajujubya cyane abacuruzi kuko ngo biba cyane. Muri bo kandi ab’intege nke usanga bishobora mu gusabiriza bakiri bato. Aba […]Irambuye

Rubavu: Fuso yabuze feri ihitana inyubako z'ibitaro

Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yari ijyanye ibikoresho by’ubwubatsi mu Mujyi wa Gisenyi yabuze feri imanuka mu muhanda ugana ku bitaro bya Gisenyi ihita ibigonga abantu babiri bari bayirimo barakomereka, Ariko nta muntu yahitanye. Iyi mpanuka yabaye ejo kuwa gatatu ariki 14 Kanama 2013, saa munani n’iminota 44 (14h44). Iyi fuso ikomoka mu gihugu […]Irambuye

MUGABO afite ikizere cyo gukinira Arsenal ya mbere

Umukinnyi w’umunyarwa ukinira ikipe nto ya Arsenal yo mu bwongereza afite ikizere ko umwaka utaha wa shampionna azakina mw’ikipe ya Arsenal ya mbere. Uyu musore w’imyaka 17 uherutse  kuza gukinira Amavubi ubwo u Rwanda rwakinaga na Algeria kuri Stade Amahoro yagize ati” intego ya mbere mfite ni ukuba umukinnyi wabigize umwuga n’ikipe yanjye ya Arsenal, […]Irambuye

Nyirandinda wirukanwe muri Tanzania, yatandukanyijwe n’akuzukuru ke k’imyaka itatu

Winfrieda Nyirandinda yari amaze imyaka 33 muri Tanzania aho yashatse umugabo w’umutanzania bavanye muri Kibungo mu 1980. Ejo bundi ku itegeko rya Perezida Kikwete byabaye ngombwa ko ashushubikanywa kuko ari umunyarwanda ateshwa akuzukuru ke k’imyaka itatu yabanaga nako. Nyirandinda afite imyaka 57, avuye mu ntara ya Kagera, ananiwe afite agapfunyika karimo utwenda (ngo kuko ariko […]Irambuye

Ikompanyi Old Mutual na IFC bagiye kugura 30% bya Soras

Ikompanyi y’Abongereza Old Mutual n’isosiyete yitwa “Société financière international” (IFC) batangaje ko bari hafi kwemeza ku mugarararo ibyo kugura imigabane mu kigo cy’ubwishingizi cy’u Rwanda (Société Rwandaise d’Assurance). Amakuru dukesha Jeune Afrique aravuga ko SORAS yiteguye kurekura 30% by’imari shingiro yayo, ndetse ngo bishobora no kuba baramaze kumvikana igisigaye ari ukubitangaza ku mugaragaro. Old Mutual […]Irambuye

en_USEnglish