Digiqole ad

Kimironko: Abana banze kwiga bakomeje kuba ikibazo

Mu karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko imbere ya gare y’imodoka zitwara abagenzi uhasanga udutsiko tw’abana bacye bari hagati y’imyaka itanu na 15, ni abana b’ikigero cy’ishuri ariko batiga birirwa aho.

DSC00339
Aba bana baba bagendagenda muri Gare no mu nkengero zayo

Baba banywa kore n’ibindi biyobyabwenge, bajujubya cyane abacuruzi kuko ngo biba cyane. Muri bo kandi ab’intege nke usanga bishobora mu gusabiriza bakiri bato.

Aba bana kandi usanga bagenda hafi ya bamwe bacururiza ibintu ku muhanda ngo kuko iyo Local defense zibirukankana zibibabuza gucururiza ku muhanda nabo ngo hari ubwo babonamo ibyabo muri ako kavuyo.

Madame Uwanyirigira ucururiza hafi ya Gare ya Kimironko ati “ Aba bana baratujujubije ubu twarumiwe. Urarangara gato kagafata ikintu kakiruka, iyo udashoboye kukirukaho nyine ubwo uba ugihombye. Twarumiwe.”

Ubuyobozi bw’Umurenge Kimironko nubwo mu myaka ishize bwahagurukiye guca aba bana mu muhanda ubu bisa n’ibyasubiriye kuko bongeye kwimonogoza.

Iyo ugerageje kuganira nabo, bakubwira ko bavuye iwabo mu mirenge yo mu byaro yo hafi y’umujyi.

Bavuga ko ngo mu rugo hari ubukene, abandi ariko bakavuga ko ngo banze ishuri kuko ngo ntakintu (amafaranga) bahabona.

Baba banywa za kore n'ibindi biyobyabwenge
Baba banywa za kore n’ibindi biyobyabwenge

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

en_USEnglish