Digiqole ad

Nyirandinda wirukanwe muri Tanzania, yatandukanyijwe n’akuzukuru ke k’imyaka itatu

Winfrieda Nyirandinda yari amaze imyaka 33 muri Tanzania aho yashatse umugabo w’umutanzania bavanye muri Kibungo mu 1980. Ejo bundi ku itegeko rya Perezida Kikwete byabaye ngombwa ko ashushubikanywa kuko ari umunyarwanda ateshwa akuzukuru ke k’imyaka itatu yabanaga nako.

Nyirandinda abwira umunyamakuru w'Umuseke agahinda ke
Nyirandinda abwira umunyamakuru w’Umuseke agahinda ke

Nyirandinda afite imyaka 57, avuye mu ntara ya Kagera, ananiwe afite agapfunyika karimo utwenda (ngo kuko ariko yabashije kuzana) yaganiriye n’Umunyamakuru w’Umuseke wamusanze ku biro by’Akarere ka Muhanga, aho avuga ko muri aka karere ariho yaje kuko ngo avuka mu cyahoze ari komini Nyamabuye.

Ati « Rais Kikwete amaze gutanga itegeko ko abanyarwanda twirukanwa, twabanje kwihishahisha tuziko bizahosha. Nyuma abasirikare baje gutangira gusaka mu mazu yacu nuko umuntu akizwa n’amaguru akiza ubuzima bwe. »

Umugabo wa Nyirandinda ngo yari amaze imyaka ibiri ataba mu rugo. Naho umukobwa wabo mukuru nyina w’ako kana akaba mu mahanga, Nyirandinda we akabana n’ako kuzukuru ke bonyine.

Ati « mbabajwe cyane n’akuzukuru k’imyaka itatu gusa twabanaga nasize mu rugo konyine. Gusa napigiye isimu (nahamagaye) mabukwe ushaje cyane wari utuye aho hafi mubwira ko akana ngasize mu nzu ngo akiteho, ariko iyo mbyibutse agahinda karanyica. »

Nyirandinda twamusanze yitegura kujyanwa ku Mugina muri Kamonyi aho abo mu muryango we bimukiye cyera bavuye i Nyamabuye (Muhanga). Hari hashize imyaka myinshi atagera mu Rwanda kuko aheruka hariho za Komini.

Ati «  Mu 2006 baratwirukanye ariko ntitwageze mu Rwanda byahise bihosha. Ubu bwo birakomeye cyane, baratwirukanye nabi cyane, bamwe barakubitwa, banyaga abatunzi inka ibintu bimeze nabi cyane ku banyarwanda baba hariya. »

Avuga ko abasirikare aribo baje kubakura mu mazu yabo ngo basubire uwabo mu Rwanda
Avuga ko abasirikare aribo baje kubakura mu mazu yabo ngo basubire uwabo mu Rwanda

Nyirandinda avuga ko nagera ku Mugina akabona abe, atazongera gusubira muri Tanzania kuko n’ubundi umugabo we yasaga n’uwamutaye.

Ababaye cyane yenda kurira, ati « Nzashaka ibyangombwa njye nsubirayo kwisurira abana ndebe n’akuzukuru nasize niba kari amahoro. Naho ubundi bariya bantu birukanye abaturage b’abakene ngo kubera za politiki, baraduhemukiye bantanyije n’akuzukuru umutima wanjye urababaye cyane. »

Abanyarwanda bivugwa ko badafite inyangombwa byo kuba muri Tanzania bari kwirukanwa shishi itabona barimo abahamaze igihe kinini kurenza Nyirandinda. Bahashatse bahafite imitungo n’amasambu.

Kubashakanye n’abatanzania, umubyeyi w’umunyarwanda ufite abana bato cyane baramureka akabajyana, naho abana bakuru bavutse ku babyeyi b’ibihugu byombi bo ngo bemerewe kuguma muri Tanzania.

Abandi bazanye nawe bari gushakishiriza imiryango yabo muri za Muhanga
Abandi bazanye nawe bari gushakishiriza imiryango yabo muri za Muhanga

MUHIZI Elisée
UM– USEKE RW//Muhanga

0 Comment

  • Ariko sinumva ukuntu uku kwirukanwa bibaye neza mu gihe kimwe bakuraho statut y’ubuhunzi ku banyarwanda! Ese nta sano byaba bifitanye ra? Tanzaniya se nibwo ikibona ko ibangamiwe n’impunzi z’abanyarwanda n’imyaka bamazeyo? Cg hari ubufasha iri guha u Rwanda muri gahunda yarwo yo gucyura impunzi? Ese ubundi u Rwanda ko nabonye rwikomye Tanzania rubabajwe niki ko rwishakiraga ko abaturage barwo baheze ishyanga bataha? Hari byinshi dukeneye kumenya.

    • Wowe Clara ayo namatiku .Ese wowe ubona Urwanda rufite uruhare mwiyirukanwa ry’abanyarwanda babaga muri Tanzania?

  • Kikwete ibi bintu yakoze ntabwo bizamugwa amahoro!
    Gutanya umwana n’umubyeyi

    • Ibi ni ingaruka y’ibyabaye mbere. Mbere yo kuvuga twagombye gutekereza kucyo tugiye kuvuga n’ingaruka zabyo.
      Ubwo se wowe umuntu akubwiye ko azagu hitinga ntiwakwirinda uko ushoboye kose? Hari aho bigera Kikweti nkamwumva nubwo iki gisubizo yafashe kiruhije kucyakira. Ni ukubyakira nta kundi.

  • Abatanzaniya bose nibamwe nabo basubire Iwabo ubunubugome nagasuzuguro .

  • mbega inkuru ibabaje,ubu abakene nibo babigenderamo

  • Ni u Rwanda rwasabye ko guhera 30/06/2013, abanyarwanda bakurirwaho ubuhunzi; Tanzaniya nibyo yashyize mu bikorwa kuko yabonaga baratereye agati mu ryinyo

  • naho u Rwanda rwasabye ko rwohererezwa abana barwo, rugakuraho statut y’ubuhunzi, ntirwasabye ko bamburwa ubumuntu nk’ubu uyu mubyeyi ntiyagiriwe nk’uko umuntu agirirwa pe?

  • abantu muba mu Rwanda mwabaye “fanatic”
    leta yasabyeko abanyarwanda
    baba hanze ngo babakurireho ubuhunzi batahe murishima ngo leta yavuze ukuri nibatahe none Tzd irabohereje mutangiye gutukana ngo kikwete arahemutse.
    izi n’ingaruka zo gukoresha
    ururimi nabi, mwijya kure kandi
    muzi nyirabayazana.

    • Niba leta yarasabye TZ impunzi ntabwo yayisabye gutandukanya abashakanye ??? Cyangwa kubambura ibyabo kungufu ubwo rero namwe NGO mwabonye amakosa kuri Leta ntacyo uvuze muge muvuga mubanje gutekereza .

      • umva muvandi(Keza)reka tujye tugira ishyaka ry’Igihugu cyacu kandi tunashyire mugaciro kuba abayobozibacu barafashe icyemezo cyogukuraho ubuhunzi hakurikijwe igihe abantu bahungiye nicyobahungaga ntibivuzeko basabye TZD guhohotera babana b’Urwanda bariyo babatesha imiryango yabo baboneyeyo,kubarasa imyambi kubakubita nibindi..haruburyo bakwiye gucyurwamo nkikiremwamuntu,ngirango wumvise uko abakongomani baherutse gutaha bagiye,ndetse baherekejwe mucyubahiro cyabo urwo nirworugero rukwiye no kuri TZD nibindibihugu nshoreje hano nkwifuriza guhindura imyumvire.

  • numvahabaho ibiganiro hagati y,ibihugu byombi

Comments are closed.

en_USEnglish