Restoration Church irategura igitaramo yise “ Igiterane cy’abashakanye”
Kuri uyu wa 15 Kanama 2013, Intumwa Joshua Masasu ukuriye itorero rya Restoration Church yatangaje ko guhera tariki ya 18 kugeza ku ya 25 Kanama 2013, ku rusengero rwa Restoration Church ku Kimisagara hateguwe igiterane ngarukamwaka cyiswe “Igiterane cy’abashakanye’’.
Intumwa Joshua Masasu yatangarije Umuseke ko iki giterane kizatangizwa kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2013, ahagana saa Kumi (16hoo), gikomeze mu cyumweru kizakurikiraho cyose kizasozwe ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2013.
Buri munsi kizajya gitangira ku isaha ya saa Munani (14hoo) hatangwa inyigisho mu matsinda, aho bazaba biga ku bibazo byose bigaragara mu miryango n’ibisubizo byabikemura.
Ubundi guhera saa Kumi n’imwe z’umugoroba (17hoo) kugeza saa mbiri z’ijoro (20hoo) za buri munsi abitabiriye ibi bitaramo bazajya bahabwa inyigisho zirambuye n’abavugabutumwa bamenyerewe cyane mu murimo w’Imana barimo Intumwa Joshua Masasu, Intumwa Dr Gitwaza Paul, Pasiteri Ruhimbya Aaron, Pasiteri Antoine Rutayisire, Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel na Pasiteri Liliose.
Intumwa Masasu avuga ko iki giterane bagitekereje kugira ngo batange umusanzu mu muryango nyarwanda nk’Abakirisitu, bakemura ibibazo bigaragara mu miryango bikunze kuba ingaruka zo kwicana, kurogana , imanza z’urudaca ndetse bikanagira ingaruka ku bana kuko usanga bibaviramo kuba mayibobo kubera kubura urukundo ndetse n’uburere bw’ababyeyi.
Ndetse ngo yizera ko iki giterane nk’uko gisanzwe kiba buri mwaka kandi n’umusaruro wacyo ugenda ugaragara aho imiryango usanga isubirana yari yaratanye, abandi bakumvikana bagahagarikisha imanza mu nkiko.
Intumwa Masasu yavuze ko bizera neza ko babifashijwemo n’Imana, iki gitaramo kizaba kiza kandi kizatanga umusaruro mu muryango nyarwanda, ndetse aha ikaze buri wese kuzitabira icyo giterane kuko kizamugirira akamaro gakomeye mu mibereho ya buri munsi mu muryango.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW
0 Comment
God bless yu
hope bizagenda uko mu byifuza
Bazigishe cyane cyane ku bagabo n’abagore bafite ingeso y’ubusambanyi. Satani yateye mu bagabo n’abagore.
Comments are closed.