Digiqole ad

Mili: Capt Sanogo yavuye kuri iryo peti agirwa General

Ku  munsi w’ejo ku wa gatatu ni bwo Capt Amadou Sanogo, wakuyeho ubutegetsi bwa Perezida Amadou Toumani Touré wa Mali, muri werurwe 2012 yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Generali n’inama y’abaminisitiri.

Generali Amadou Sanogo wakoze coup d'Etat muri Mali mu 2012 (Photo Internet)
Generali Amadou Sanogo wakoze coup d’Etat muri Mali mu 2012 (Photo Internet)

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ingabo muri Mali, yagize ati “Inama y’abaminisitiri yemeje izamurwa mu mapeti rya Capt Amadou Sanogo, yagizwe Generalii, amakuru ni impamo.”

Iri zamurwa mu mapeti rishibora kutishimirwa n’abafatanyije na Cap.Amadou Sanogo bamushinja guteza akavuyo mu gihugu.

Ingabo zishyigikiye Cap. Sanogo zafashe karungu zihirika ubutegetsi bwa Amadou Toumani Touré, ku itariki ya 22 Werurwe 2012 bamushinja kugira integer nke mu kurwanya inyeshyamba z’Abatouareg zigendera ku matwara ya kiyisilamu mu majyaruguru ya Mali.

Ku butegetsi bwa Sanogo, “Akanama gashinzwe kugarura demokarasi no gushing Leta nshya”, kahise gasesa inzego zose z’ubutegetsi.

Muri icyo gihe inyeshyamba z’Abatouareg n’amatsinda y’abasilamu b’abahezanguni bari bigaruriye imijyi itatu mu majyaruguru ya Mali, Kidal, Gao na Tombouctou.

Ingabo za Cap. Sanogo, zashinja kuba zarafunze abanyepolitiki n’abanyamakuru batumvaga ibintu kimwe.

Gusa ubwo zahise zishyiraho akanama gashinzwe ivugurura ry’igisirikare mu rwego rwo kubohoza amajyaruguru ya Mali.

Sanogo abaye Generali nyuma y’iminsi itatu Ibrahim Boubacar Keïta atsinze amatora nk’umukuru w’igihugu muri Mali.

Ibrahim Boubacar Keïta yari Minisitiri w’intebe ubwo Cap.Sanogo yahirikaga Perezida Toumani Touré akaba nyuma ya Coup d’Etat yari caye aratuza.

Amadou Haya Sanogo yavutse mu mwaka wa 1972, mu muryango w’abana barindwi.

Amashuri mato yayize ahitwa Ségou mbere yo kujya kwiga amasomo ajyanye n’igisirikare mu ishuri rya gisirikare (Prytanée militaire de Kati).

Mu 2004 Cap. Sanogo yagiye kunonosora ibijyanye n’igisirikare kirwanira mu kirere ahitwa Lackland muri Texas, nyuma ajya kwiga ibijyanye n’ubutasi ahitwa Fort-Wachica muri Arizona, ndetse yanize ibyo kurwanira ku butaka ahitwa Fort Benning muri Géorgia2.

Mu buzima busanzwe Cap.Sanoga yari umusirikare anigisha ururimi rw’Icyongereza ahitwa Kati yakuriye.

BBC/Afrique

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • This man is very dangerous arareba nk’uwahirika ubutegetsi

  • normal story muri africa. Ntimubitindeho cyane, siwe wa mbere, sinawe wa nyuma. Hari n’abavuye kuri Major bakaba ba General Major.

    • nawe kera wari mukagatare none wahindutse nyiraburyohe sinzi niba nari narakubihirije!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish