Digiqole ad

MUGABO afite ikizere cyo gukinira Arsenal ya mbere

Umukinnyi w’umunyarwa ukinira ikipe nto ya Arsenal yo mu bwongereza afite ikizere ko umwaka utaha wa shampionna azakina mw’ikipe ya Arsenal ya mbere.

Mugabo (iburyo) umukinnyi wa Arsenal y'abato
Mugabo (iburyo) umukinnyi wa Arsenal y’abato

Uyu musore w’imyaka 17 uherutse  kuza gukinira Amavubi ubwo u Rwanda rwakinaga na Algeria kuri Stade Amahoro yagize ati” intego ya mbere mfite ni ukuba umukinnyi wabigize umwuga n’ikipe yanjye ya Arsenal, mfite ikizere cyo gukina mw’ikipe ya mbere nka bagenzi bajye bakinamo batarengeje imyaka 21(Wilshere,Jenkinson,Ramsey ..) kandi nzereka abatoza bajye ko mbikwiriye”

Uyu mukinnyi avuga ko nubwo muri uyu mwaka yagizemo ikibazo cy’imvune ariko ubu ngo yumva ameze neza cyane kandi nta kabuza azagera ku ntego ye kuko ngo anafite amakuru meza ko abatoza ba Arsenal nkuru yamenye ko bishimiye imikinire ye.

Mugabo aganira na Arsenal.com yavuze ko afite impungenge zo kuzaza gukinira ikipe y’igihugu cye Amavubi ubwo azaba akina na Benin mu kwezi kwa cyenda kuko ngo azajyana na Arsenal nto mu mikino mu u Buaransa.

Mugabo ati ” Ubu bamenyesheje ko nzajyana na Arsenal y’abatarengeje imyaka 20 mu u Bufaransa. Nifuzaga gukinira Amavubi ku mukino wa Benin ariko ibyiza kuri njye ni uko najyana na Arsenal mu u Bufaransa kuko nibyo byamfasha kuzamuka nkagera ku ntego yanjye.”

Kuri Mugabo Alfred, mugenzi we ukinira Arsenal nkuru Jack Wlishere aherutse gutangaza ku rubuga rwe rwa Twitter ko abona Mugabo Alfred afite imbere heza muri iyi kipe.

Mugabo wahamagawe mu ikipe y’Amavubi nkuru, yajyanye n’ikipe y’igihugu ya U17 mu gikombe cy’Isi muri Mexique gusa nta mwanya yabonye wo kwigaragaza kubera bagenzi be  nka Nsabimana Eric,  Ndatimana Robert bakina ku mwanya umwe hagati.

Uyu musore yakiniye Amavubi makuru bwa mbere kuwa 16/06/2013 ubwo yasimburaga Ntamuhanga Tumaine mu gice cya kabiri cy’umukino na Algeria wo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2014.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Biragaragara ko u Rwanda muminsi iri imbere rushobora kuzaba rumeze neza muri Football ,aho abana bato bagenda bigaragaza ko bashoboye guconga ruhago, reka nisabire abayobozi b’ umupira w’ amaguru guha amahirwe aba bana bagakomeza kwigaragaza.

  • ABAHE BANA?

Comments are closed.

en_USEnglish