
Well International ije guhangana n’inkongi z’umuriro
Well International Ltd isanzwe ikorera Leta zunze Ubumwe za America, Ubudage ndetse na Israel, imaze iminsi kandi ikorera muri bimwe mu bihugu byo muri aka karere, ubu yageze no mu Rwanda. Ni inzobere cyane kurinda no kuzimya inkongi z’umuriro zibasira ibikorwa by’iterambere.

Ni inzobere zifite ibikoresho byabugenewe kandi byujuje ubuziranenge mu kurinda inkongi za Banki, za station zitanga ibikomoka kuri Petrol, ibitaro, amazu y’ubucuruzi n’ibindi.
Bafite ibikoresho bigezweho byunganira za kizimyamoto ntota (extencteur) mu kwirinda inkongi ndetse n’ibikoresho binini byo kwifashisha mu kuzimya umuriro uko ungana kose.
Eric Rugwizangoga umuyobozi wa Well International mu Rwanda avuga ko ubushobozi bwabo ubu bwizewe kurenza ubundi bwose bwigeze bukoreshwa mu Rwanda kandi bashobora gukorana na buri wese ubakeneye ku bushobozi bwose afite apfa kuba ashaka kwirinda cyangwa gutabarwa mu gihe cy’inkongi.
Rugwizangoga ati “ Mu bihugu nk’ibi byacu biri kuzamuka mu iterambere bihura n’ibizazane cyane nk’ibi by’inkongi kuko hari ibintu bishaje cyane bishobora kuziteza. Niyo mpamvu Well International Ltd yazanye ibikoresho bogezweho mu kwirinda no gutabara mu kuzimya inkongi.
Cyane cyane mu kwirinda dufite ibikoresho umuntu yakoresha akaba yanatabara abaturanyi cyangwa abakorera hafi ye mu gihe habaye inkongi ikomeye cyangwa yoroheje. Nta kindi rero ni ukutugana tukabafasha.”

Kuri stasiyo ya essence ya Mount Meru Peteroleum ku Kimisagara ni hamwe mu mujyi wa Kigali ubu bakoresha ibikoresho bya Well International Ltd. Kabera Francis uhayobora yemeza ko Well International Ltd yabafashije cyane kuko usibye ibikoresho bigezweho banatumye abakozi babo bamenya kwirinda inkongi no kwitabara mu gihe yaba iteye.
Well International Ltd ubusanzwe ikorera i Remera ku Gisimenti.
Ubakeneye cyangwa uhageze wabahamagara kuri 07 88 35 73 72
Cyangwa ikabandikira kuri [email protected]
Ikindi kibazo ku nkongi wagira wahamagara Police y’u Rwanda kuri numeri itishyuzwa ya 112



UM– USEKE.RW
0 Comment
turabishimye kukuba hagenda haboneka ubu ryo bwizewe nubu by’umwihariko mukurwanya inkongi zimiriro zimaze iminsi zinibasira ahatari hake mu gihugu ziteza abantu ibihombo bitagira ingano ibi bizadufasha kujya twitabara bwangu.
Uburyo bwa mbere bwizwerwa nino mu bihugu biteye imbere ni za kizimyamwoto zigezweho zikagira n’ubushobozi bwo gutabara vuba.Naho ubundi byoryo bundi buba bufite limitations zabwo.Ahubwo buri mujyi wakabaye ufite fire services zawo zigahora ziryamiye amajanja.Ahandi rero si na serivisi ya police ahubwo iba iri private kandi itanga serivisi nziza.Twizere ko Well izazana akarusho kubyo dusanze tubona.
Turabashimye cyane kandi courrage’igihe niki mwari mukenewe,mugerageze mugere hose