Police muri Brazil yatangaje ko abafana bagize uburakari bukomeye binjiye mu kibuga cy’umupira bakica umusifuzi bakoresheje amabuye barangiza ariko bakanamuca umutwe bamuziza ko yari amaze kwica umukinnyi. Urwego rushinzwe umutekano mu baturage muri Leta ya Maranhao muri Brazil rwasohoye itangaza rivuga ko; byatangiye umusifuzi Otavio da Silva asohora mu kibuga umukinnyi Josenir Abreu mu cyumweru […]Irambuye
Igikombe cy’amahoro kuri uyu wa gatandatu cyegukanywe n’ikipe ya AS Kigali itsinze AS Muhanga ibitego 3 – 0 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro. AS Kigali y’umutoza Casambungo yegukanye iki gikombe nyuma y’uko yahigitse amakipe akomeye nka APR FC kugirango igere kuri Final y’iri rushanwa ryatewe inkunga na Imbuto Foundation hagamijwe kurwanya Malaria. Ku munota […]Irambuye
Updated: Amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa sosiyete itwara abantu mu ndege ya Asiana, ni uko Lee Kang-kook wari uyitwaye yariho yimenyereza gutwara indege zo mu bwoko bwa Boeing 777. Uyu mugabo ariko akaba yari asanzwe amenyereye gutwara indege zitari Boeing 777, ubusanzwe indege nshya zije abapilot ngo babanza kuzimenyereza nk’uko uyu yari abirimo. Kuwa gatandatu Boeing 777 […]Irambuye
Senderi International Hit umwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro ya gatatu, ubwo yari ku rubyiniro ‘Stage’ i Muhanga kuri uyu wa gatandatu imyambaro ye yatunguye abantu. Uyu mugabo n’ababyinnyi be baje bambaye imyenda idoze mu ihema ryamamaza inzoga ya PRIMUS . Ipantaro, ishati ndetse n’ingofero byose […]Irambuye
Uyu mubare uvugwaho byinshi n’ab’ukwemera gutandukanye. Ariko ntibiwubuza kuba umubare usanzwe ukoreshwa no mu gutanga ibiranga imodoka ku Isi no mu Rwanda. Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye
Hashize imyaka ibiri uko impeshyi ije abatuye mu murenge wa Nyamirambo cyane cyane ahagana mu Kivugiza, Rwampala, Rugarama ndetse cyane n’ahazwi ku izina rya Rwarutabura amazi aba ingorabahizi. Iyi mpeshyi aha igeze ubu hari ubwo ijerikani y’amazi meza ihagarara 500Frw. UM– USEKE wanyarukiye ahitwa Rwarutabura iki kibazo gikomereye cyane, abaturage baha bavuga ko akabi katamenyerwa […]Irambuye
Umurenge wa Bweramana wo mu Karere ka Ruhango ni umwe mu mirenge igendwa n’urujya n’uruza rw’abantu mu rwego rw’ubuhahirane, abakoresha ibinyabiziga bamaze iminsi binubira imihanda yaho none iteme rya Nkubi ryangiritse, ku buryo niridakorwa nta kabuza uyu murenge uzisanga mu bwigunge. Iri teme rinyurwaho n’ibinyabiziga bisanzwe bikoresha uyu muhanda uva mu Mujyi wa Ruhango werekeza […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Nyakanga abarwanyi bo mu mutwe wa M23 zakozanyijeho n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC nkuko byemejwe na Col JMV Kazarama wo ku ruhande rwa M23. Imirwano yatangiye ahagana saa moya za mu gitondo nkuko uyu Kazarama yabitangarije Umunyamakuru w’UM– USEKE i Rubavu. Col Kazarama avuga ko ingabo […]Irambuye
Ubwo yahuraga n’abagore basaga ibihumbi 3000 bo mu nzego zitandukanye kuri Petit Stade kuri uyu wa 5 Nyakanga, Perezida Paul Kagame yavuze ko umugore wakennye akenesha umugabo naho umugore wakize akiza umugabo. Muri iki kiganira wabonaga aba bagore basaga 3000 babukereye ndetse bishimiye kwakira umukuru w’igihugu ndetse mu magambo atandukanye bamugejejejo bamubwiye ko yabakuye kure […]Irambuye
Kuri uyu wa 5 Nyakanga nibwo Urukiko rwisumbuye rw’i Ottawa muri Canada rwagombaga gufata umwanzuro mu rubanza ubushinjacyaha bumaze iminsi buregamo Jacques Mungwarere, washinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu 1994. Umunsi ugeze, isaha yo gusoma urubanza nayo igeze umucamanza w’urukiko rukuru rwa Ontario, Michel Charbonneau yavuze ko Mungwarare ahanaguweho ibyo […]Irambuye