Digiqole ad

Brazil: Umusifuzi yishe umukinnyi, abafana nawe bamuca umutwe

Police muri Brazil yatangaje ko abafana bagize uburakari bukomeye binjiye mu kibuga cy’umupira bakica umusifuzi bakoresheje amabuye barangiza ariko bakanamuca umutwe bamuziza ko yari amaze kwica umukinnyi.

Bapfuye ikarita y'umutuku
Bapfuye ikarita y’umutuku

Urwego rushinzwe umutekano mu baturage muri Leta ya Maranhao muri Brazil rwasohoye itangaza rivuga ko; byatangiye umusifuzi Otavio da Silva asohora mu kibuga umukinnyi Josenir Abreu mu cyumweru gishize.

Umukinnyi ngo yatonganye n’umusifuzi wari umuhaye ikarita itukura birangira bafatanye, umusifuzi da Silava ntiyari yitwaje amakarita gusa kuko ngo yikoze inyuma avanayo icyuma agiteragura umukinnyi Abreu waguye mu nzira ari kujyanwa kwa muganga.

Abafana b’inshuti z’uyu mukinnyi ngo bahise bisuka mu kibuga batera amabuye uyu musifuzi kugeza apfuye, maze umubiri we bawuvanaho umutwe.

Aba bafana b’umujinya udasanzwe ngo bagize igiti bashitaho wa mutwe w’umusifuzi bagishinga mu kibuga hagati aho yariho asifurira umukino.

Umuntu umwe ngo niwe umaze gufatwa ngo aryozwe urupfu rw’uyu musifuzi nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Brazil. Dore ko urupfu rw’umukinnyi atari kurubazwa kandi yishwe.

Mu Ubuholandi hari abana baherutse gukatirwa gufungwa nabo bazize gukubita umusifuzi mu mpera z’umwaka ushize bikamuviramo gupfa.

AP

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • NYAGASANI!!!!!!!!!!!!

  • Ariko rero birakabije kubona umusifuzi witwaza icyuma mukibuga

  • c’est arbitre est un imbecile

    • ilest plutot le prince des imbecile!!

      • Non franchement c’est un nul! Namwe ni mumbwre aho umusifuzi agendana icyuma ahantu ha fair play koko?

  • Birababaje cyanee

  • Aba bafana ndabakunze cyane, ndeka iyo baza kuba bafite ibyuma bakaba aribyo bamujomba akumva uko uriya mukinnyi yababaraga igihe yakimujomba. umusifuzi wikigoryi gusa, umutindi wumwicanyi.

  • Umupira w’amaguru ubamo ibintu bidasanzwe bazacunge neza hari umwuka mubi wihishe inyuma y’uriya mukino. Muzarebe iyo abantu barimo gufana, usanga batukana baterana amagambo kuburyo n’ubundi batatinya kwica.Jye narumiwe ukuntu se abanyarwanda baba bameze ku mipira y’Abazungu batanabazi!! mu masalle bareberamo imikino baba benda kwicana. Abakunzi ba foot namwe mube maso Mutahasiga agatwe.

  • Birababaje cyane! Gusa ntibyumvikana ukuntu uwo musifuzi yabashije kwinjirana icyuma mu kibuga. Kereka niba wari umukino woroheje!

  • Ibi bintu ko biteye ubwoba ra! Umusifuzi n’icyuma mu kibuga!!!Kwica umukinnyi n’abafana kwica umusifuzii!! Ahaaaaaaaa!!!!

  • uyu musifuzi ni ikigoryi kidasanzwe vraiment!!!!!!ariko abazungu bamwe na bamwe wagirango ntibaba buzuye mu mutwe!!!!!! ntaho interahamwe zitaba pe!!!!!!

    • NTAHO BAVUZE KO ARI UMUZUNGU ARKO!!BAVUZE KO ARI UMUSIFUZI!!

  • birababaje k ubona umupira wamaguru usigaye ugwama abantu gusa uwo musifuzi yari yaje afite umagambi wo kwica uwo mukinyi

    • njye ndibaza niba muri Brazil haba inzego z’umutekano bikanyobera!

  • Uwo muntu bafashe baramurenganya ikibazo ni umusifuzi ni uko yapfuye nyine niwe bari kubaza ibyo byose

  • Umusifuzi,abafana ibyo bakoze=umwanda

  • uyu refer bamuhombeje bakamuriye namenyo kugeza apfuye BRAZIL ninka RDCONGO bazaze mu Rwanda tubigishe.

  • Bajye babanza babasake bose…ariko ndabona uyu musifuzi yari yaje yagambiriye kwica umuntu,,,umuntu ajya mu kibuga yitwaje imbugita,,,ni hatari kabisa….azabibazwe frw yahembwaga bazayatangemo impozamarira kuri famille y’umusifuzi.

  • Ikibabaje ahubwo ni ukuntu inkuru k’iyi muyamamaza.Murabona yubaka iki mu rubyiruko rwo mu rwanda?

Comments are closed.

en_USEnglish