Indege yituye hasi i San Francisco uwaruyitwaye yigaga
Updated: Amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa sosiyete itwara abantu mu ndege ya Asiana, ni uko Lee Kang-kook wari uyitwaye yariho yimenyereza gutwara indege zo mu bwoko bwa Boeing 777. Uyu mugabo ariko akaba yari asanzwe amenyereye gutwara indege zitari Boeing 777, ubusanzwe indege nshya zije abapilot ngo babanza kuzimenyereza nk’uko uyu yari abirimo.
Kuwa gatandatu Boeing 777 nibwo yituye hasi igerageza kugwa bisanzwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya San Francisco muri Leta ya California, USA.
Abakobwa babiri bombi b’imyaka 16 nibo bahitanywe n’iyi mpanuka, amakuru aremeza ko abantu barenga 150 bakomerekeye muri iyi mpanuka.
Amashusho yagaragaye ni uko abagenzi bayivuyemo ari benshi batinya ko igiye guhita ifatwa n’umuriro.
Iyi ni indege ya sosiyete ya Asiana yo muri Korea y’epfo yari ivuye mu mujyi wa Taipei mu Ubushinwa.
Muri iyi ndege abagenzi benshi bari abashinwa (141), abanyakorea y’epfo (77), abanyamerika (61) n’umuyapani umwe.
Igihe yari iri hasi yasaga n’igiye gufatwa n’inkongi kuko yacumbaga umwotsi mwinshi nkuko amashusho yabigaragaje.
Abatabazi bazimya umuriro batabaye kare. Kugeza ubu ntibaramenyekana icyaba cyateye iyi ndege kugwa neza.
Ubusanzwe indege ya Boeing 777 itwara abantu bagera kuri 300.
Amakuru avuga ko iyi ndege igeze ku muhanda wayo hasi yawihonzeho bidasanzwe maze ikagenda yikaraga ndetse n’ibaba ryayo rimwe rikangirika bikomeye.
AP
UM– USEKE.RW
0 Comment
Iyi ndege yarimo abagenzi 291 n’abakozi bo mu ndege 16.
Abangavu 2 bakomoka mu Bushinwa nibo bitabye Imana. Abakomeretse ni 182 bahiye bagerageza gusohoka mu ndege kuko yaguye hasi ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro. Aya makuru yanditswe n’ikinyamakuru MSN Actualités cyo muri Canada.
IBYO UVUZE BYOSE TWARI TWABYISOMEYE SINGOMBWA KO WARI KUBISUBIRAMO RERO
igweja nako imbwebwe nta muntu ukurimo
Ntago iyi ndege yituye hasi kuko iyo bigenda gutyo ntihari gupfa 2 gusa France 24 yavuze ko:”sa queu a touche l’extremite de la piste.”
Comments are closed.