Month: <span>July 2013</span>

Abadepite bo mu Ububiligi baje mu Rwanda gusura impunzi no

Abadepite bane b’inteko ishinga Amategeko y’ububiligi bagiye kugera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu aho bagiye kumara iminsi ine mu Rwanda basura ibikorwa bitandukanye birimo no gusura impunzi zabanyekongo ziri mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Nyakanga 2013,  abasenateri b’u Rwanda bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano basobanuye […]Irambuye

Nyiramugengeri z’i Busoro zigiye kubyazwa Megawatt 100 z’amashanyarazi

Kuri uyu wa 05 nyakanga ku kicaro cya MININFRA; minisiteri y’ibikorwa remezo MININFRA, RDB, EWSA ndetse na Punj Lloyd Ltd; company iturutse mu buhindi basinye amasezerano y’umushinga wo kubyaza nyiramugengeri zo mu ntara y’amajyepfo i Busoro ingufu z’amashanyarazi zingana na megawat 100. Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe na ministre muri minisiteri y’ibikorwa remezo madamu […]Irambuye

FIFA yahagaritse ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun

Kuri uyu wa Kane i Geneva mu Busuwisi, Komite Nyobozi ya FIFA yafashe ikimezo cyo guhagarika Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun kubera kwivanga kwa Leta y’icyo gihugu mu gufata ibyemezo muri iryo shyirahamwe. Ingingo ya 13 na 17 mu mategeko ya FIFA ivuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rifite ubuzima gatozi mu ishyirwaho n’ikurwaho ry’ibyemezo byaryo hativanzemo […]Irambuye

Impaka z'urudaca ku mwana w’imyaka 14 wafatwaga ku ngufu n’umugabo

Mu Murenge wa Kanombe, umwana w’imyaka 14 yatabaje ubuyobozi, inzego z’umutekano n’ikigo yigagaho avuga ko arambiwe gufatwa ku ngufu n’umugabo wa nyina, dore ko ngo banamukujemo inda afite imyaka 13, uyu mugabo yatawe muri yombi ariko nyuma aza kubihindura avuga ko yashutswe n’umuyobozi w’umudugudu atari byo, ibi bikaba byarakuruye impaka mu mudugudu. Tariki 20 Kamena […]Irambuye

Umugaba w’ingabo za Burkina Faso yasuye RDF

Général Nabéré Honoré Traoré umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso ari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, kuri uyu wa 5 Nyakanga akaba yasuye ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda RDF ku Kimihurura. Uyu mugabo ku munsi w’ejo kuwa 4 Nyakanga we n’intumwa ayoboye bari mu bashyitsi bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora mu mudugudu i Kami. […]Irambuye

Imitwe y’Ingabo z’u Rwanda rwo hambere

Turi mu bihe Abanyarwanda bizihiza kwibohora ku ngoma zategekeshaga igitugu. Umuseke wifuje kubagezaho uko Imitwe y’Ingabo z’u Rwanda za kera yari yubatse.Turarebera hamwe na none icyatumaga zigira ubutwari buhambaye ku rugamba. Ubundi mu Rwanda rwa kera imitwe y’ingabo yagibwagamo n’abagabo ndetse n’abahungu babo.Bisa naho umubyeyi yaragaga umwana we uwo murage w’ubutwari. Umwanditsi witwa R.Heremans yanditse […]Irambuye

Twumvikanye na FERWAFA ko APR na Bugesera zizagabana ibihembo –

Kuri  uyu wa gatanu ku kicaro gikuru cya FERWAFA habereye inama n’banyamakuru, intego nyamukuru yari  imyiteguro y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro giterwa inkunga n’IMBUTO Foundation, umukino wanyuma ugomba kuba ejo uzahuza ikipe ya AS Muhanga na AS Kigali  ukazatangira saa cyenda. Naho uw’umwanya wa gatatu ntuzaba kuko APR idahari, ikazagabana ibihembo na Bugesera FC. Uwari […]Irambuye

Gicumbi: Benshi bajya gusengera ku musozi Kadeshi ngo ubonekaho ibitangaza

Mu ishyamba riri munsi y’inkambi ya Gihembe irimo impunzi z’Abanyekongo iherereye mu karere ka Gicumbi hasigaye haza abantu baje kuhasengera mu matsinda ngo bahabonere ibitangaza. Si abaturuka mu Rwanda gusa kuko hari n’abava mu bihugu nka Uganda n’u Bururndi bakaza kuhasengera kuko uhasengeye ahakura igisubizo cy’ikibazo yari afite. Hakizimana Jean Baptiste atangaza ko kubisobanurira abantu […]Irambuye

Rwamagana: Babiri bapfuye naho 7 bararembye bazira amafunguro ahumanye

Mu murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana abantu babiri bamaze kwitaba Imana, abandi barindwi barwariye bikomeye mu bitaro bya Rwamagana bazira amafunguro bafatiye mu rugo rumwe, muri bo batatu ni abo muri urwo rugo. Muhigirwa David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yatangarije Umuseke ko ibi byabereye mu rugo rw’uwitwa Kayombya Yohani, bakunze kwita Mabuti, utuye mu […]Irambuye

Digital Academy igisubizo mu kwigisha ikoranabuhanga no kwakira abantu

Ikoranabuhanga ni ikintu gikenewe cyane mu isi tuganamo ndetse turimo, kwakira abakugana neza nabyo bikaba inkingi yo kubona umusaruro w’ibyo ukora. Ibyo bintu uko ari bibiri ubumenyi muri byo ni ingenzi cyane. Ishuri Digital Academy riraguha ubumenyi bwabyo ku babyifuza. Digital Academy ni ishuri riherereye mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza,Intara y’Amajyepfo (ahitwa […]Irambuye

en_USEnglish